Iki gikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, cyiswe “Rededicate 250: A National Jubilee of Prayer, Praise and Thanksgiving”, bivuze “Kwongera kwegurira Imana igihugu mu masengesho, guhimbaza no gushima”. Intego yari ukongera kwegurira Imana Amerika nk’Igihugu kimwe kiyoborwa n’Imana.
Iki giterane cyatangiye saa tatu za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha ya Amerika, cyitabirwa n’abapasiteri, abaririmbyi, abayobozi b’amadini, abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyapolitiki bo mu ishyaka ry’aba-Republicans rya Trump.
Mu bitabiriye harimo Senateri Tim Scott wo muri South Carolina wavuze ko uburenganzira bw’Abanyamerika budaturuka kuri Leta ahubwo buturuka ku Mana. Ati: “Uburenganzira bwacu ntibutangwa na Leta. Oya, uburenganzira bwacu buturuka ku Mana, Umwami w’abami.”
Donald Trump nawe yatanze ubutumwa bw’amashusho bwanyujijwe kuri écran nini muri icyo giterane. Muri ayo mashusho, Trump yagaragaye yicaye inyuma y’ameza azwi nka “Resolute Desk” muri White House, asoma amagambo yo mu gitabo cya Bibiliya cy’Ibyo ku Ngoma (Chronicles), agaruka ku isezerano Imana yahaye Umwami Salomo ko izarinda abayikurikira kandi igahana abayiteshuka.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, nawe yavuze ko Amerika yubakiye cyane ku “ndangagaciro za gikirisitu”. Ati: “Mbere y’uko uburengerazuba bw’Isi bushingira ku bukirisitu, sosiyete nyinshi zabagaho mu buzima budatera imbere. Ariko ukwizera kwacu kuduhamagarira kujya imbere no kugeza ubutumwa bwiza ku Isi yose.”
Nubwo iki gikorwa cyitabiriwe cyane n’abakirisitu ibihumbi, hari abakinenze bavuga ko cyavangavanze ibikorwa bya Leta n’idini, ibintu Itegeko Nshinga rya Amerika ribuza. Abanenga iki gikorwa bagaragaje ko abatanze ibiganiro hafi ya bose bari abakirisitu, usibye Rabbi umwe rukumbi wari uhagarariye Abayahudi.
Bamwe mu bayobozi b’amadini bavuze ko iki gikorwa cyari kigamije inyungu za politiki kurusha ukwizera nyakuri. Paul Raushenbush, umuyobozi wa Interfaith Alliance, yavuze ko ikibazo atari ukwanga idini, ahubwo ari ukurengera amahame igihugu cya Amerika cyubakiyeho.
Yagize ati: “Rededicate 250 ni uguca inyuma indangagaciro zashinze Amerika, aho Itegeko Nshinga ryemeza ko Leta idakwiye gushyiraho cyangwa gushyigikira idini runaka.”
Muri Amerika, Itegeko Nshinga risobanura ko Leta igomba gutandukana n’amadini kugira ngo buri muntu agire uburenganzira bwo kwizera icyo ashaka.
Ariko abanenga ubutegetsi bwa Trump bavuga ko bwagiye bukuraho buhoro buhoro uwo murongo utandukanya Leta n’idini, cyane cyane binyuze mu bikorwa by’amasengesho bikorwa kenshi no muri Minisiteri y’Ingabo.
Ku rundi ruhande, Trump yavuze inshuro nyinshi ko abakirisitu muri Amerika bahura n’ivangura ribangamira ukwizera kwabo, ndetse umwaka ushize yashyizeho itsinda rishinzwe gukurikirana icyo yise “ivangura rikorerwa abakirisitu”.
Abakirisitu b’Abavugabutumwa (Evangelicals) ni bamwe mu bagize igice gikomeye cy’abashyigikiye Trump mu bya politiki, cyane cyane mu gihe cy’amatora.
Ubushakashatsi bwa Pew Research Center bwashyizwe hanze mu cyumweru gishize bwagaragaje ko umubare w’Abanyamerika bashaka ko Ubukirisitu bwaba idini ryemewe ku rwego rw’igihugu wazamutse ugera kuri 17%, uvuye kuri 13% mu 2024.
Icyakora, ubushakashatsi bwerekanye ko Abanyamerika benshi, bangana na 54%, bagikomeje gushyigikira ihame ryo gutandukanya Leta n’idini.
Bwanagaragaje kandi ko 52% by’Abanyamerika bemera ko “abakirisitu b’aba-conservateurs bageze kure kugerageza kwinjiza indangagaciro z’idini muri Leta no mu mashuri.”

















![]()
Igiterane "Rededicate 250: A National Jubilee of Prayer, Praise and Thanksgiving”, cyabaye ku Cyumweru cyitabirwa n'abanyamadini ndetse n'abayobozi batandukanye
