Ibi
Trump yabitangaje ku wa Gatanu ari ku kibuga cy’indege, aho yari ari kumwe
n’itangazamakuru, umunsi umwe gusa nyuma yo kubwira abasesenguzi ba Fox News ko
Woods atazitabira irushanwa rikomeye rya Masters ryo muri uyu mwaka.
Amakuru
yatangajwe n’Ibiro bya Polisi byo muri Martin County muri Leta ya Florida,
agaragaza ko Woods yakoze impanuka ikomeye y’imodoka yagonze ikinyabiziga cye kikagwa
ku ruhande, ibera muri Jupiter Island.
Umuvugizi
we, Mark Steinberg, ntiyahise atangaza uko ubuzima bwe buhagaze nyuma y’iyi
mpanuka. Iyi mpanuka ije nyuma y’indi Woods yakoze mu myaka itanu ishize muri
California, na yo yamusigiye ibikomere bikomeye.
Abashinzwe
umutekano batangaje ko Woods atari yanyoye inzoga, kuko isuzuma rya
“breathalyzer” (ryo guhuha mu gipimo) ryagaragaje 0.0.
Gusa,
bavuga ko yari afite ubundi burwayi cyangwa ikibazo cyatumye agaragara
nk’utameze neza, bityo akaba akurikiranyweho ibyaha birimo gutwara imodoka atameze
neza (DUI), kwangiza umutungo, no kwanga gukora ikizamini cy’inyongera cyo
gusuzuma niba hari ibindi bintu yafashe.
Trump
yavuze ko afitanye ubucuti bukomeye na Woods, anamusabira gukira vuba. Yagize
ati: “Afite ikibazo runaka. Habaye impanuka, ni byo nzi gusa. Ni inshuti yanjye
ya hafi. Ni umuntu udasanzwe, umugabo w’igitangaza. Ariko hari ibyo ari
guhangana na byo, sinifuza kubivugaho cyane.”
Woods
w’imyaka 50 y’amavuko, kuri ubu ari mu rukundo na Vanessa Trump, wahoze ari
umugore wa Donald Trump Jr.
Mu
minsi ishize, Woods yari yagaragaye mu mukino wa TGL aho yakinnye iminota mike
mu ikipe ya Jupiter Links GC, bikaba byari ubwa mbere agarutse mu marushanwa
nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cy’imitsi muri Werurwe 2025.
Mu
Ukwakira 2025, Woods yanabazwe umugongo mu bitaro bya Hospital for Special
Surgery i New York, mu rwego rwo gukemura uburibwe bwo mu mugongo yari amaranye
igihe.

Tiger
Woods yakoze impanuka ikomeye y’imodoka muri Florida, Donald Trump amwifuriza
gukira vuba
