Trump
yavuze ko urupfu rwa Dolly Parton ari igihombo gikomeye ku bantu babarirwa muri
za miliyoni, ashimangira ko hatigeze habaho undi muntu umeze nka we kandi ko
n’undi nk’uwo atazongera kubaho.
Yagize
ati: “Mu cyubahiro cye, ndategeka ko ibendera rya Amerika ryururutswa mu gihugu
hose mu gihe cy’icyumweru, guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ruhukira mu
mahoro Dolly! Isi yose iragukunda.”
Aya
magambo ya Trump aje mu gihe Dolly Parton yari amaze imyaka myinshi afatwa
nk’umwe mu bahanzi bake bashoboye gukundwa n’abantu bafite ibitekerezo bya
politiki bitandukanye muri Amerika.
Yashimwaga
n’abantu b’ingeri zose, ariko ahitamo kutivanga muri Politiki
Mu
myaka isaga 60 yamaze mu ruhando rwa muzika, Dolly Parton yubatse izina
rikomeye cyane, ariko kimwe mu byamuranze ni ukwirinda kugira uruhande rwa
politiki yiharira.
Nubwo
yari afite ijambo rikomeye muri sosiyete ya Amerika, yakunze kwirinda guhindura
umuziki we urubuga rwa politiki.
Mu
2023, mu ndirimbo ye “World on Fire”, yagarutse ku bibazo bya politiki, anenga
abanyapolitiki bafite umururumba n’abatagira ukuri, ariko muri rusange yakomeje
kumenyekana nk’umuhanzi washoboraga gukundwa n’impande zitandukanye.
Dolly
Parton kandi yari yarigeze guhabwa inshuro ebyiri umudari wa Perezida wa
Amerika “Presidential Medal of Freedom”, ariko ntiyawuhawe mu gihe cya Trump.
Yasobanuye
ko ku nshuro ya mbere atashoboraga kuwemera kubera ko umugabo we yari arwaye,
naho ku nshuro ya kabiri akanga kujya mu ngendo kubera icyorezo cya COVID-19.
N’ubuyobozi
bwa Joe Biden bwaje kumusaba kwakira icyo gihembo, ariko Parton agaragaza
impungenge ko kugihabwa bishobora gutuma abantu babifata nk’uruhande rwa
politiki ahisemo. Ati: “Numva ko ninkakira nzaba ndi gukora politiki.”
Ibi
byagaragazaga uburyo uyu muhanzikazi yashakaga gukomeza kuba uwa buri wese, aho
kuba uwa politiki cyangwa itsinda runaka.
Urupfu
rwa Dolly Parton rubaye hashize igihe gito umugabo we Carl Thomas Dean na we
yitabye Imana.
Carl
Dean yapfuye muri Werurwe umwaka ushize afite imyaka 82, nyuma y’imyaka hafi 60
yari amaze ari umugabo wa Dolly Parton.
Nubwo
Dolly Parton yamaze ubuzima bwe bwose ari mu ruhando rw’ibyamamare, we
n’umugabo we bahisemo kubaho ubuzima bwabo bwite kure y’amaso y’itangazamakuru.
Icyo
ni kimwe mu byatumye umubano wabo umara imyaka isaga 60, mu gihe ubuzima
bw’ibyamamare akenshi butuma imibanire y’abashakanye ijya mu bibazo kubera
itangazamakuru n’amaso y’abantu.
Mu
2015, Parton yavuze ko kuba umugabo we atari umuntu ukora muri ‘showbiz’ ari
kimwe mu byatumye umubano wabo ukomeza kugira ubuzima.
Yavuze
ko Carl Dean atigeze agira ishyari ry’ibyo yakoraga, ahubwo ko yakundaga kumva
ibyo akora, na we akishimira kumva ibyo umugabo we akora.
Nyuma
y’urupfu rwa Dean, Dolly Parton yavuze ko umugabo we “ari mu maboko y’Imana”
kandi ko ibyo yabashije kubyakira.
Mu
gihe yasezeraga ku mugabo we, yari yavuze ko imyaka isaga 60 bamaze babana ari
urwibutso rw’urukundo rutapfa gusobanurwa n’amagambo.
Mbere
y’urupfu rwe, Dolly Parton yari aherutse kuvuga ko yari afite ibibazo bimwe na
bimwe by’ubuzima, ariko ko yari akomeje gukora.
Mu
kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru People cyasohotse ku wa Gatanu, yavuze ko
yari amaze igihe ahanganye n’ibibazo by’ubuzima yari yarirengagije mu gihe
yitaga ku mugabo we.
Yavuze
ko nubwo yari agikomeza gukira, atigeze ahagarika ibikorwa bye. Ati: “Nubwo
nkiri gukira, ndacyakora.”
Ntiyigeze
atangaza mu buryo burambuye ikibazo cy’ubuzima yari afite, ahubwo yakomeje
kugaragaza imishinga mishya yari afite.
Muri
iyo mishinga harimo n’umushinga wa Dolly’s Life of Many Colors Museum i
Nashville, wari umwe mu bikorwa yari akomeje gutegura.
Ibi
byagaragazaga ko no mu bihe bikomeye by’ubuzima bwe, Dolly Parton yari agifite
ubushake bwo gusiga umurage urenze umuziki.
Nubwo
Dolly Parton yari umuntu wamenyekanye ku rwego mpuzamahanga, umuhango wo
kumusezeraho uteganyijwe kuba uw’ibanga kandi muto.
Itangazo
ryatangajwe rivuga ko, ku byifuzo bye, azasezerwaho n’umuryango we wa hafi
gusa.
Ibi
bivuze ko abafana be benshi ku isi batazabona umuhango munini wo kumusezeraho,
nubwo ari umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu mateka ya muzika ya Amerika.
Ahubwo
umurage we uzasigara mu ndirimbo ze, ibikorwa bye, amashusho, ubufasha yatanze
ndetse n’uruhare yagize mu guteza imbere umuco n’ubuhanzi.
Dolly
Parton ntiyari gusa umuririmbyi wa Country Music.
Yabaye
umwanditsi w’indirimbo, umucuranzi, umukinnyi wa filime, umushoramari ndetse
n’umuntu wagize uruhare mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza.
Mu
myaka isaga 60, yubatse izina ry’umuhanzi ushobora guhuza ibisekuru
bitandukanye, abantu bo mu byiciro bitandukanye ndetse n’abafite ibitekerezo
bya politiki bitandukanye.
Ni
yo mpamvu amagambo ya Donald Trump avuga ko “hatigeze habaho umuntu umeze nka
Dolly Parton kandi n’undi nkawe atazongera kubaho” yumvikanamo uburemere
bw’umurage uyu muhanzikazi asize.
Dolly
Parton yasezeye ku isi, ariko indirimbo ze, ibikorwa bye n’inkuru y’ubuzima bwe
bizakomeza kumvikana mu myaka iri imbere.

Kuri
benshi, Dolly Parton ntabwo ari gusa umuhanzikazi wa Country Music wapfuye; ni
igice cy’amateka ya muzika ya Amerika cyafunze igice cyacyo, ariko umurage we
ukaba uzakomeza kubaho
