Trump yashyize hanze nimero ya telefoni ya Senateri Tom Cotton kubera kutumvikana ku itegeko

Utuntu nutundi - 04/10/2026 7:54 PM
Share:

Umwanditsi:

Trump yashyize hanze nimero ya telefoni ya Senateri Tom Cotton kubera kutumvikana ku itegeko

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yateje impaka zikomeye nyuma yo kujya ku rubuga rwe rwa Truth Social agashyiraho nimero ya telefoni yavugaga ko ari iya Senateri Tom Cotton.

Trump yabikoze nyuma yo kutumvikana na Tom Cotton ku itegeko rijyanye no guhindura amasaha, aho byamurakaje maze agahitamo gutangaza nimero ya Cotton ku mugaragaro kugira ngo abaturage bayibone bamuhamagare bamushyireho igitutu.

Trump yatangaje iyi nimero ubwo yanengaga Cotton, umusenateri uhagarariye Leta ya Arkansas akaba n’umwe mu bayoboke b’ishyaka ry’Abarepubulikani, kubera kudashyigikira umushinga w’itegeko rizwi nka Sunshine Protection Act.

Uyu mushinga w’itegeko ugamije gutuma muri Amerika amasaha yo ku manywa ahoraho umwaka wose, bityo abaturage ntibongere kujya imbere cyangwa inyuma y’isaha kabiri mu mwaka.

Trump yasabye abaturage bo muri Arkansas gushyira igitutu kuri Cotton kugira ngo ashyigikire uwo mushinga, awita “We Don’t Want to Change Our Clocks Twice a Year Act”, bisobanuye ngo “Itegeko ryo kudashaka kongera guhindura amasaha kabiri mu mwaka.”

Trump yavuze ko gukomeza amasaha yo ku manywa bishobora gutuma abantu babona umucyo mwinshi ku gicamunsi, avuga ko byafasha ibikorwa birimo gukina Golf na Tennis, guhiga ndetse n’ubuhinzi.

Yongeyeho ko guhindura amasaha kabiri mu mwaka bitera imbogamizi nyinshi nk ’ibicirbihanitseo, cyane cyane ahantu bigoye kugera nk’inyubako ndende, iminara y’amatorero n’inyubako za Leta.

Tom Cotton we yavuze ko atashyigikiye ko amasaha yo ku manywa ahoraho umwaka wose.

Yavuze ko iki kibazo cyigeze kugeragezwa mbere muri Amerika, ariko Kongere ikaza gusubira inyuma nyuma y’uko abaturage bahuye n’ikibazo cy’uko izuba ryatwaraga igihe kinini ritarava mu gihe cy’imbeho.

Cotton yanditse ko nubwo nta muntu ukunda guhindura isaha, na we ubwe atabikunda, ariko ko adashaka ko abana bajya ku ishuri hakiri kare mu gihe hakiri umwijima.

Yagize ati: “Nta muntu ukunda guhindura isaha, nanjye ndimo. Ariko Kongere yashyizeho amasaha yo ku manywa ahoraho inshuro nyinshi mbere, nyuma ikayasubizaho kubera ko Abanyamerika bahuraga n’izuba ryinshi igihe kirekire cyane mu gihe cy’imbeho. Abanya-Arkansas ntibashaka ko abana babo bajya ku ishuri mu mwijima, kandi nzahora nshyira Arkansas imbere.”

Trump yahise amusubiza avuga ko iyo Cotton aba ashyira Arkansas imbere, yari gushyigikira ko abaturage babona isaha y’inyongera y’umucyo ku gicamunsi, ndetse ntibongere guhangayikishwa no guhindura amasaha kabiri mu mwaka.

Trump yanavuze ko abantu bakunze kwibagirwa guhindura amasaha ku gihe, maze asaba abamushyigikiye kuvugana na Cotton kugira ngo bamwumvishe imoamvu agomba gushyigikira uwo mushinga.

Mu butumwa bwe, Trump yakoresheje amagambo “LOCK THE CLOCK!”, asaba ko amasaha ahoraho.

Uyu mwanzuro waje nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, House of Representatives, itoye ku bwiganze bw’amajwi umushinga wa Sunshine Protection Act muri Nyakanga, aho wemejwe n’amajwi 308 kuri 117.

Uwo mushinga uteganya ko amasaha yo ku manywa yahoraho, ariko ukemerera Leta zimwe na zimwe guhitamo gukoresha amasaha asanzwe mu gihe cyose cy’umwaka.

Abatavuga rumwe n’uyu mushinga, barimo Tom Cotton, bavuga ko amasaha yo ku manywa ahoraho ashobora gutuma mu gihe cy’imbeho bucya bitinze cyane, bikagira ingaruka ku bana bajya ku ishuri, abakozi bajya ku kazi ndetse n’abandi batangira ibikorwa byabo kare mu gitondo.

Mu gihe impaka hagati ya Trump na Cotton zari zishingiye ku guhindura amasaha, kuba Trump yahise ashyira ku mugaragaro nimero yavuze ko ari iya Cotton byongereye kuri iki kibazo indi mpamvu yatumye abantu bakurikiranira hafi amakimbirane y’aba banyapolitiki bombi, bikaba bikomeje guteza impaka.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...