Trump yabikoze nyuma yo kutumvikana na Tom Cotton ku itegeko rijyanye no guhindura amasaha, aho byamurakaje maze agahitamo gutangaza nimero ya Cotton ku mugaragaro kugira ngo abaturage bayibone bamuhamagare bamushyireho igitutu.
Trump
yatangaje iyi nimero ubwo yanengaga Cotton, umusenateri uhagarariye Leta ya
Arkansas akaba n’umwe mu bayoboke b’ishyaka ry’Abarepubulikani, kubera
kudashyigikira umushinga w’itegeko rizwi nka Sunshine Protection Act.
Uyu
mushinga w’itegeko ugamije gutuma muri Amerika amasaha yo ku manywa ahoraho
umwaka wose, bityo abaturage ntibongere kujya imbere cyangwa inyuma y’isaha
kabiri mu mwaka.
Trump
yasabye abaturage bo muri Arkansas gushyira igitutu kuri Cotton kugira ngo
ashyigikire uwo mushinga, awita “We Don’t Want to Change Our Clocks Twice a
Year Act”, bisobanuye ngo “Itegeko ryo kudashaka kongera guhindura amasaha
kabiri mu mwaka.”
Trump
yavuze ko gukomeza amasaha yo ku manywa bishobora gutuma abantu babona umucyo
mwinshi ku gicamunsi, avuga ko byafasha ibikorwa birimo gukina Golf na Tennis,
guhiga ndetse n’ubuhinzi.
Yongeyeho
ko guhindura amasaha kabiri mu mwaka bitera imbogamizi nyinshi nk ’ibicirbihanitseo,
cyane cyane ahantu bigoye kugera nk’inyubako ndende, iminara y’amatorero
n’inyubako za Leta.
Tom Cotton
we yavuze ko atashyigikiye ko amasaha yo ku manywa ahoraho umwaka wose.
Yavuze ko
iki kibazo cyigeze kugeragezwa mbere muri Amerika, ariko Kongere ikaza gusubira
inyuma nyuma y’uko abaturage bahuye n’ikibazo cy’uko izuba ryatwaraga igihe
kinini ritarava mu gihe cy’imbeho.
Cotton
yanditse ko nubwo nta muntu ukunda guhindura isaha, na we ubwe atabikunda,
ariko ko adashaka ko abana bajya ku ishuri hakiri kare mu gihe hakiri umwijima.
Yagize
ati: “Nta muntu ukunda guhindura isaha, nanjye ndimo. Ariko Kongere yashyizeho
amasaha yo ku manywa ahoraho inshuro nyinshi mbere, nyuma ikayasubizaho kubera
ko Abanyamerika bahuraga n’izuba ryinshi igihe kirekire cyane mu gihe
cy’imbeho. Abanya-Arkansas ntibashaka ko abana babo bajya ku ishuri mu mwijima,
kandi nzahora nshyira Arkansas imbere.”
Trump
yahise amusubiza avuga ko iyo Cotton aba ashyira Arkansas imbere, yari
gushyigikira ko abaturage babona isaha y’inyongera y’umucyo ku gicamunsi,
ndetse ntibongere guhangayikishwa no guhindura amasaha kabiri mu mwaka.
Trump
yanavuze ko abantu bakunze kwibagirwa guhindura amasaha ku gihe, maze asaba
abamushyigikiye kuvugana na Cotton kugira ngo bamwumvishe imoamvu agomba gushyigikira
uwo mushinga.
Mu butumwa
bwe, Trump yakoresheje amagambo “LOCK THE CLOCK!”, asaba ko amasaha ahoraho.
Uyu
mwanzuro waje nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, House of
Representatives, itoye ku bwiganze bw’amajwi umushinga wa Sunshine Protection
Act muri Nyakanga, aho wemejwe n’amajwi 308 kuri 117.
Uwo
mushinga uteganya ko amasaha yo ku manywa yahoraho, ariko ukemerera Leta zimwe
na zimwe guhitamo gukoresha amasaha asanzwe mu gihe cyose cy’umwaka.
Abatavuga
rumwe n’uyu mushinga, barimo Tom Cotton, bavuga ko amasaha yo ku manywa ahoraho
ashobora gutuma mu gihe cy’imbeho bucya bitinze cyane, bikagira ingaruka ku
bana bajya ku ishuri, abakozi bajya ku kazi ndetse n’abandi batangira ibikorwa
byabo kare mu gitondo.
Mu gihe
impaka hagati ya Trump na Cotton zari zishingiye ku guhindura amasaha, kuba
Trump yahise ashyira ku mugaragaro nimero yavuze ko ari iya Cotton byongereye
kuri iki kibazo indi mpamvu yatumye abantu bakurikiranira hafi amakimbirane
y’aba banyapolitiki bombi, bikaba bikomeje guteza impaka.

