Urubanza rushingiye kuri documentaire ya Panorama yakozwe na BBC muri 2024, yagarukaga ku mvugo Trump yavuze mbere y’ibyabaye ku nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku wa 6 Mutarama 2021.
Trump avuga ko BBC yahinduye uko iyo mvugo yakaswe kandi igateranywa, ku buryo byagaragazaga nk’aho yari ari gushishikariza abamukurikira kujya gutera Capitol.
BBC yaje kwemera ko uburyo iyo mvugo yakaswemo bwari “ikosa mu gufata icyemezo”, ariko ikomeza guhakana ko yamusebeje ku bushake.
Abanyamategeko ba BBC basabye urukiko rwo muri Florida kubemerera gukoresha ubundi buryo bwo kugeza ku muryango wa Trump impapuro zibasaba gutanga ubuhamya.
BBC ivuga ko Donald Trump Jr., Ivanka Trump na Jared Kushner bashobora kuba bafite amakuru afatika ku byabaye ndetse no ku cyari kigamijwe mu magambo ya Trump ku wa 6 Mutarama 2021.
Abashinzwe gutanga izo nyandiko ntibabashije kuzishyikiriza abo bantu ubwabo, bitewe n’umutekano ukomeye ubakikije, harimo n’abashinzwe kurinda Perezida n’umuryango we.
Ni yo mpamvu BBC yasabye urukiko kuyemerera gukoresha ubundi buryo, nko kohereza izo nyandiko cyangwa kuzishyikiriza abanyamategeko babo.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Mail Online ivuga ko, ikipe y’abanyamategeko ba Trump ivuga ko BBC iri gukoresha nabi ububasha bw’urukiko mu gushaka gutwara umwanya w’umuryango wa Trump no kurangaza abantu ku byo BBC ubwayo ishinjwa.
Abanyamategeko ba Trump bavuga ko BBC, aho kwibanda ku birego biyireba muri uru rubanza, “iri kugerageza gutoteza Perezida, umuryango we n’abamushyigikiye.”
Ku rundi ruhande, BBC ivuga ko gusaba ko abo mu muryango wa Trump babazwa atari ugumutoteza, ahubwo ko ari igice cy’ibikorwa bisanzwe by’urubanza.
Abanyamategeko bayo bavuga ko abo bantu bashobora kuba bafite ubumenyi ku byabaye no ku mugambi wari inyuma y’amagambo ya Trump.
Uru rubanza ruri muri amwe mu makimbirane akomeye hagati ya Trump na BBC, aho Perezida wa Amerika asaba indishyi zingana na miliyari 10 z’amadolari kubera ibyo avuga ko ari uguhindura no kumusebya hakoreshejwe documentaire ya Panorama.
Urukiko nirwemeza ko BBC yemerewe gukoresha ubundi buryo bwo kugeza subpoenas ku bana ba Trump n’umukwe we, bashobora guhatirwa gutanga ubuhamya cyangwa gusubiza ibibazo by’abanyamategeko.
Urubanza ruteganyijwe kuzasubukurwa imbere y’urukiko muri Gashyantare 2027, aho impande zombi zizahabwa umwanya wo gutanga ibimenyetso no gusobanura uruhare rwazo muri uru rubanza rukomeje guteza impaka muri Amerika no mu Bwongereza.
