Trump yasabye Urukiko rw’Ikirenga kwemerera igisirikare kwirukana abasirikare bihinduje igitsina

Hanze - 30/08/2026 10:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Trump yasabye Urukiko rw’Ikirenga kwemerera igisirikare kwirukana abasirikare bihinduje igitsina

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Urukiko rw’Ikirenga rw’iki gihugu kwemerera igisirikare gukomeza gushyira mu bikorwa itegeko rikumira abantu bahinduje igitsina gukora mu bikorwa bya gisirikare.

Ubusabe bwatanzwe ku wa Gatanu tariki ya 28 Kanama 2026, aho ubuyobozi bwa Trump bwajyanye ikibazo mu Rukiko rw’Ikirenga busaba ko rukuraho icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire rw’i Washington, D.C., cyari kigamije kurinda abasirikare 28 bihinduje igitsina kwirukanwa mu gihe urubanza rwabo rugikomeje.

Nyuma yo gutangira manda ye ya kabiri muri Mutarama 2025, Trump yashyize umukono ku itegeko ry’ubuyobozi ryategekaga Minisiteri y’Ingabo guhagarika abantu bihinduje igitsina kwinjira mu gisirikare no gutangira gahunda yo gukura mu gisirikare bamwe mu bari basanzwe bagikoreramo.

Ubuyobozi bwa Trump buvuga ko igisirikare gifite ububasha bwo kugena abemerewe kugikorera, kandi ko iki kibazo gifitanye isano n’ubushobozi bw’igihugu bwo kugena abantu bagomba gukorera mu ngabo zacyo.

Ikibazo cyagejejwe mu Rukiko rw’Ikirenga cyibandaga ku basirikare 28 bihinduje igitsina bavuga ko iri tegeko ribangamira uburenganzira bwabo bahabwa n’Itegeko Nshinga rya Amerika.

Muri abo 28, 25 bari barashyizwe mu kiruhuko cy’akazi, mu gihe abandi batatu bari bagikomeje imirimo yabo mu gisirikare.

Ababunganira mu mategeko bavuga ko abo basirikare bagomba gukomeza gukora mu gihe urubanza rutararangira.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Washington Post, muri Kamena 2026, itsinda ry’abacamanza bo mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Columbia rwafashe icyemezo cy’uko iri tegeko rishobora kuba rinyuranyije n’Itegeko Nshinga, cyane cyane ku bijyanye n’uburenganzira bwo kudakorerwa ivangura.

Abacamanza babiri kuri batatu bagize iryo tsinda bavuze ko politiki ya Leta ishobora kuba yarashingiye ku ivangura rikorerwa abantu bihinduje igitsina.

Umucamanza Robert L. Wilkins yavuze ko iyo politiki isa n’aho “ishingiye ku bushake bwo kugirira nabi itsinda ridakunzwe na politiki”, ndetse ayita politiki ishobora kuba itaboneye kandi ishingiye ku rwango.

Leta ya Trump ntiyemera icyo cyemezo. Ni yo mpamvu yasabye Urukiko rw’Ikirenga kugihindura kugira ngo igisirikare kibashe gukomeza gushyira mu bikorwa iryo tegeko.

D. John Sauer, Umunyamategeko Mukuru uhagarariye Leta muri uru rubanza, yavuze ko ububasha bwa Leta bwo kugena abantu bemerewe gukorera mu gisirikare ari ikibazo gikomeye cyane ku gihugu.

Leta ivuga ko urukiko rw’ubujurire rwibeshye mu gusuzuma niba iri tegeko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga, bityo ikaba isaba Urukiko rw’Ikirenga kurihindura.

Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bw’abantu bihinduje igitsina yamaganye ubusabe bwa Leta, avuga ko Trump ashaka ko abasirikare bamaze igihe bakorera igihugu birukanwa mbere y’uko urukiko rusoma imyanzuro y’urubanza mu buryo burambuye.

Shannon Minter, umuyobozi ushinzwe amategeko mu kigo National Center for LGBTQ Rights, yavuze ko ubuyobozi bwa Trump bushaka ko Urukiko rw’Ikirenga rwihutira kwemeza iyirukanwa ry’abo basirikare mbere y’uko urubanza rwabo rucibwa burundu.

Kugeza ubu, Urukiko rw’Ikirenga ntirurafata umwanzuro wa nyuma kuri iri tegeko. Ruracyasuzuma ubusabe bwa Leta ya Trump bwo gukuraho uburinzi bwahawe abo basirikare 28.

Urukiko rushobora gufata umwanzuro wo kwakira uru rubanza mu gihe cy’iburanisha kizatangira mu Ukwakira 2026. Umwanzuro warwo ushobora kugira ingaruka kuri abo basirikare ndetse no ku bandi bantu bihinduje igitsina bakorera mu gisirikare cya Amerika.

Iki kibazo cyongeye gushyira ku murongo wa mbere impaka ndende muri Amerika ku bijyanye n’uruhare rw’abantu bihinduje igitsina mu gisirikare, aho ubuyobozi bwa Trump buvuga ko ikibazo kijyanye n’ububasha n’imikorere y’igisirikare, mu gihe abaharanira uburenganzira bwabo bavuga ko iryo tegeko rishingiye ku ivangura.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...