Trump yarikoroje nyuma yo kuvugira mu ruhame ko akunda ikibuno cya Nicki Minaj

Imyidagaduro - 26/10/2026 10:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Trump yarikoroje nyuma yo kuvugira mu ruhame ko akunda ikibuno cya Nicki Minaj

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushimagiza ikibuno cy’umuraperikazi Nicki Minaj, akavuga ko ari cyiza cyane, mu ijambo yavugiye mu gikorwa cyabereye muri Leta ya Michigan.


Ibi byabaye ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, ubwo Trump yari yitabiriye igikorwa cyabereye muri McMorran Place Arena, mu mujyi wa Port Huron, ari kumwe na Nicki Minaj bari bahuriye mu ndege yihariye ya Perezida wa Amerika, Air Force One.

Mu ijambo rye, Trump yavuze amagambo atunguranye agira ati: “Ikindi kandi, nabonye ikibuno cyiza cyane, ni icya Nicki Minaj. Biragoye kutakibona.”

Nyuma y’ayo magambo, Trump yasabye Nicki Minaj guhaguruka, bituma abari aho bamukomera amashyi. Yanavuze ko yiringiye ko uwo muraperikazi atarakajwe n’ibyo yari amaze kumuvugaho.

Trump yongeyeho ko akunda Nicki Minaj kandi ko amaze igihe kinini amushyigikira.

Aya magambo yakurikiye andi aherutse kuvugwa na Trump ku mubiri wa Jon Husted, Senateri wo mu Ishyaka ry’Aba-Republican uhagarariye Leta ya Ohio, na we wigeze gukina umupira w’amaguru muri kaminuza.

Mu ntangiriro z’Ukwakira 2026, Trump yavuze ko adakunze kwitegereza abagabo muri ubwo buryo, ariko ko yatunguwe n’imiterere y’umubiri wa Husted amaze kumenya ko yari umukinnyi ukomeye.

Yagize ati: “Natangiye kwitegereza umubiri we kuko ntari nzi ko yari umukinnyi ukomeye. Naramwitegereje kuva hejuru kugeza hasi, ndeba ikibuno cye n’umubiri we wose, nyuma ndeba n’amaboko ye.”

Trump yakomeje avuga ko amaboko ya Husted asa n’amano y’inyamaswa zifite inzara, mbere yo kumushimira ku buhanga yari yaragaragaje mu mikino.

Amagambo Trump yavuze kuri Nicki Minaj yongeye kuvugisha abantu ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane bitewe n’uko yayavugiye mu ruhame imbere y’imbaga yari yitabiriye icyo gikorwa.


Trump yarikoroje nyuma yo kuvugira mu ruhame ko akunda ikibuno cya Nicki Minaj

Perezida Trump yigeze no kuvuga ko akunda inzara za Nicki Minaj



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...