Trump yakamejeje agaragaza ubushake bwo guhindurira izina Leta ya New Mexico ikitwa “New America”

Hanze - 08/09/2026 10:22 AM
Share:

Umwanditsi:

Trump yakamejeje agaragaza ubushake bwo guhindurira izina Leta ya New Mexico ikitwa “New America”

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yateje impaka nyuma yo gutangaza igitekerezo cyo guhindura izina rya Leta ya New Mexico ikitwa “New America”. Icyakora, Trump nta bubasha afite bwo guhindura izina rya Leta ku giti cye, kandi abayobozi ba New Mexico bahise bamagana icyo gitekerezo.

Ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, Trump yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social ifoto y’ikarita ya Leta ya New Mexico, aho ijambo “Mexico” ryari ryasibweho, rigasimbuzwa “America”, ku buryo izina ry’iyo Leta ryagaragaraga nka “New America”.

Nyuma yaho, Trump yavuze ko hari abantu benshi bari bamugiriye inama yo guhindura izina rya New Mexico, avuga ko “New America” ryaba izina ryiza kandi rikomeye kurushaho.

Byongeye kandi, inyandiko n’ikarita Perezida Trump yashyize ku rubuga rwe, yanashyizwe ku rubuga rwa X n’Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House.

Trump nta bubasha afite bwo guhindura izina rya Leta

Nubwo Perezida wa Amerika ashobora gutanga amabwiriza arebana n’amazina y’ibintu bimwe na bimwe bya geografiya bigengwa na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntashobora guhindurira izina Leta n’imwe muri Leta 50 z’Amerika.

Abasesenguzi n’ibitangazamakuru bitandukanye, bagaragaje ko guhindura izina rya Leta bisaba inzira zemewe n’amategeko zishingiye ku rwego rwa Leta ubwayo. Bityo, ibyo Trump yashyize ku mbuga nkoranyambaga ntibihita bihindura izina rya New Mexico mu buryo bwemewe.

Ibi kandi bitandukanye n’ibikorwa Trump yakoze ku mazina y’ahantu nka Gulf of Mexico, yahinduye mu nyandiko za Leta ya Amerika ikitwa Gulf of America, ndetse na Lake Ontario, aho yategetse ko mu nyandiko zimwe za Leta ya Amerika yitwa Lake America.

Guverineri wa New Mexico yamaganye igitekerezo cya Trump

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Independent, Guverineri wa Leta ya New Mexico, Michelle Lujan Grisham, yahise yamagana igitekerezo cya Trump.

Yavuze ko izina New Mexico ntawukwiye kurihindura uko yiboneye, ashimangira ko ari izina ry’iyo Leta kuva mbere y’uko na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibaho.

Yanashinje Trump gukoresha iki kibazo nk’uburyo bwo kurangaza Abanyamerika mu gihe bahanganye n’ibindi bibazo bikomeye birimo izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’umwuka mubi wa politiki mpuzamahanga.

Abandi bayobozi bahagarariye New Mexico muri Kongere ya Amerika na bo bagaragaje ko batemeranya n’igitekerezo cyo guhindura izina ry’iyi Leta, bavuga ko izina ryayo rifite amateka, umuco n’umwihariko bifitanye isano n’abaturage baho.

Senateri Martin Heinrich yavuze ko azakomeza kwita ahantu amazina asanzwe ahaziho, arimo Gulf of Mexico, Lake Ontario na New Mexico. Undi Senateri, Ben Ray Luján, na we yavuze ko New Mexico ari New Mexico kandi ko ari ko izakomeza kwitwa.

Igitekerezo cyo guhindura New Mexico, “New America” cyaje nyuma y’ibindi bikorwa bya Trump byo guhindura amazina y’ahantu hazwi muri Amerika.

Muri Mutarama 2025, Trump yategetse ko Gulf of Mexico yitwa Gulf of America mu nyandiko n’imikoreshereze yaryo muri Guverinoma ya Amerika. Muri 2026, yongeye gushyigikira izina Lake America mu mwanya wa Lake Ontario.

Ibi byatumye igitekerezo cyo guhindura New Mexico na cyo gifatwa nk’igice cy’ibikorwa bya Trump byo guhindura amazina y’ahantu, nubwo iki gihe atigeze atangaza itegeko rihindura ku mugaragaro izina ry’iyo Leta.

Kugeza ubu, New Mexico iracyitwa New Mexico, kandi nta tegeko ryashyizweho rihindura izina ryayo ngi ribe “New America”.

Trump yagiye ahindagura amazina y'ahantu hatandukanye harimo n'Ikiyaga cya Ontario yise Lake America

Ikarita Trump yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze tateje impaka zikomeye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...