Igiceri gishya cyashyizwe ku isoko ku wa 2 Nzeri 2026, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 250 ishize Amerika ibonye ubwigenge, kikaba cyarakozwe mu buryo bwihariye ariko gifite ubushobozi bwo gukoreshwa nk’ifaranga ryemewe.
Ni igikorwa cyakuruye impaka muri Amerika, cyane cyane kubera umuco umaze igihe kirekire wo kudashyira amashusho y’abayobozi bakiri ku butegetsi ku mafaranga y’igihugu.
Igiceri cya Trump giteye gite?

Ku ruhande rw’imbere rw’igiceri, hagaragaraho isura ya Perezida Donald Trump, iri kumwe n’amagambo “LIBERTY” na “IN GOD WE TRUST”, ndetse n’imyaka “1776 ~ 2026”, igaragaza imyaka 250 y’amateka ya Amerika.
Ku rundi ruhande hagaragaraho Ikirango cya Perezida wa Amerika, kirimo kagoma ifashe ishami n’umwambi, ndetse n’imibare “250” igaragaza imyaka 250 Amerika imaze ibonye ubwigenge. Hagaragaraho kandi amagambo “UNITED STATES OF AMERICA” na “ONE DOLLAR.”
Nubwo igiceri gifite ibara risa n’izahabu, ntigizwe n’izahabu nyayo. U.S. Mint ivuga ko kigizwe na 88.5% by’umuringa, 6% bya zinc, 3.5% bya manganese na 2% bya nickel.
Trump abaye Perezida wa mbere uri ku butegetsi ushyizwe ku giceri mu kinyejana
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakurur ABC News, kuba Trump yashyizwe kuri iki giceri ari Perezida uri ku butegetsi ni ibintu bidasanzwe mu mateka ya Amerika.
Umuntu wa nyuma wari Perezida uri ku butegetsi wagaragaye ku giceri cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni Calvin Coolidge mu 1926, ubwo Amerika yizihizaga imyaka 150 yari imaze ishinzwe.
Icyo giceri cya Coolidge cyari igiceri cya kimwe cya kabiri cy’idorari cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 150 ya Amerika. Ni yo mpamvu igikorwa cya Trump gifatwa nk’ikintu kidasanzwe.
Kuki Trump yashyizwe kuri iki giceri kirengagije umuco wo kudashyiraho abayobozi bakiri ku butegetsi?
Muri Amerika, hari amategeko n’amahame amaze igihe abuza gushyira amashusho y’abayobozi bakiri ku butegetsi ku mafaranga ya Leta.
Ariko iki giceri cya Trump cyakozwe mu rwego rwihariye rwo kwizihiza imyaka 250 y’Amerika, ndetse mu kugikora ubuyobozi bwa Trump bwashingiye kuri Circulating Collectible Coin Redesign Act of 2020, iteganya uburyo bwo gukora ibiceri byihariye bifitanye isano n’iyo sabukuru.
U.S. Mint ivuga ko igiceri cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza uyu mwaka w’amateka kandi ko igishushanyo cyacyo cyemejwe mu buryo bwemewe. Nubwo bimeze bityo, iki gikorwa cyakomeje guteza impaka mu by’amategeko no muri politiki, bamwe bakibaza niba uburyo bwakoreshejwe bwo gushyira Trump ku giceri buhuye neza n’amategeko asanzwe agenga amafaranga ya Amerika.

Trump yari amaze igihe ashaka kugaragara ku ifaranga
Igikorwa cyo gushyira Trump ku giceri ntabwo cyaje gitunguranye. Igitekerezo cyo gukora igiceri kirimo isura ye cyari cyaratangiye kuvugwa mbere, ndetse muri 2026 U.S. Mint yashyize ahagaragara igishushanyo cyemewe cy’igiceri mbere y’uko gitangira gukoreshwa.
Igishushanyo cyakozwe n’Umushushanyi Mukuru wa U.S. Mint, Joseph Menna, gishingiye ku ifoto ya Trump yafashwe na Daniel Torok, umufotozi wemewe wa White House.
U.S. Mint yavuze ko igishushanyo kigamije guhuza amateka ya Amerika, ibihe bya none n’ahazaza mu kwizihiza imyaka 250 igihugu kimaze.
Si igiceri gusa Trump yashyizweho
Igiceri cya $1 ni kimwe mu bikorwa byagaragaje uburyo isura n’izina rya Trump byagiye bigaragara ku bintu bya Leta muri manda ye ya kabiri.
Muri Werurwe 2026, Minisiteri y’Imari yatangaje inote za Amerika zizajya zigira umukono wa Trump, na byo bikaba byari ikintu kidasanzwe kuri Perezida ukiri ku butegetsi.
Hari kandi igitekerezo cyari cyaratangajwe cyo gukora inoti ya $250 iriho isura ya Trump, nubwo ibyo na byo byakuruye impaka.
Igikorwa cyateje impaka muri Amerika
Ku ruhande rumwe, abashyigikiye iki giceri bavuga ko ari igice cyo kwizihiza isabukuru idasanzwe y’imyaka 250 ya Amerika.
Ku rundi ruhande, abanenga Trump bavuga ko gushyira isura ya Perezida uri ku butegetsi ku ifaranga bishobora kuba ugusenya no gusuzugura umuco umaze igihe mu gihugu wo kudakoresha amafaranga ya Leta mu kwamamaza cyangwa kuzamura isura y’umuyobozi uri ku butegetsi.
Icyakora, U.S. Mint ikomeza kuvuga ko iki giceri cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza Semiquincentennial, ni ukuvuga isabukuru y’imyaka 250 ya Amerika, kandi ko igishushanyo cyacyo cyemewe.
Kuba Trump ari Perezida uri ku butegetsi kandi akaba yagaragaye ku giceri cya Leta byatumye aba umwe mu bayobozi bake cyane ku isi bagaragara ku ifaranga ry’igihugu cyabo bakiri ku butegetsi, ibintu byahise bitangiza impaka ku mubano uri hagati y’amateka, ubutegetsi n’ishusho y’umuyobozi ku mafaranga y’igihugu.
