Ibi birori byabaye ku wa
Kane, tariki ya 30 Ukwakira 2025, byitabirwa n’abantu bagera ku 6.000, barimo
abana bari baje gusaba bombo mu muco uzwi nka Trick-or-Treat, nk’uko
byatangajwe na New York Post.
Trump na Melania bakiriye abitabiriye ibirori ku kibuga cyo hanze cya White House, aho Perezida Trump yahagaa abana shokora nini zariho ikirango cyihariye cy’ibi birori.

Mu byaranze uyu munsi,
umwana wari wambaye nk’umwe mu bayobozi bashinze Leta Zunze Ubumwe za Amerika
yazaniye Trump inyandiko y’amateka, bikekwa ko yari Itegeko Nshinga rya Amerika
cyangwa Itangazo ry’Ubwigenge, amusaba kuyishyiraho umukono.
Trump kandi yashyize
umukono ku myambaro y’abasiganwa mu marushanwa y’imodoka babiri bari bitabiriye
ibyo birori.
Ababyeyi benshi bafashe
amafoto y’ibihe byiza abana babo bagiranye na Perezida n’umugore we, abandi
bagirana na bo ibiganiro ndetse baranahoberana.
Ibirori byaranzwe n’indirimbo zijyanye na Halloween zicurangwa n’itsinda ry’abacuranzi bo mu ngabo zirwanira mu kirere za Amerika. Ibyo byajyanaga n’imitako yari yashyizwe ku kibuga, irimo ibihaza n’izindi mbuto, ndetse n’igishushanyo kinini cy’ukwezi kwerurutse mu ibara rya orange cyari hejuru y’ibaraza rya White House, gifite amashusho y’ibyugu biguruka.

Ikindi cyatunguranye ni
indege nshya ya Air Force One, ifite amabara y’umutuku, umweru, ubururu
n’izahabu, yagurutse hejuru y’aho ibirori byaberaga. Yabanje kuhanyura,
irongera iragaruka, bituma Trump ahagarika ibyo yakoraga kugira ngo yereke
abana iyo ndege.
Mu gihe ibirori byari
bikomeje, Trump yanagaragaje akanyamuneza ubwo yabyinaga mu buryo bworoheje
yumva indirimbo iranga filime Ghostbusters.
Mu bitabiriye ibyo birori
kandi harimo bamwe mu bakozi bakuru ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari kumwe
n’imiryango yabo, barimo Minisitiri w’Ingabo Pete Hegseth, umuyobozi wungirije
w’ibiro bya Perezida Stephen Miller ndetse n’uhagarariye ubucuruzi bwa Amerika
mu mahanga, Jamieson Greer.
Hari kandi imiryango y’abasirikare, abashinzwe umutekano, imiryango irera abana ndetse n’iyakira abana badafite ababyeyi.

Uretse gusaba no guhabwa
bombo, abana bari bitabiriye bahawe n’ibindi bikorwa byo kwidagadura no kwiga.
Minisiteri y’Imari ya Amerika yabahaye ibitabo byo gusiga amabara bigamije
kumenyekanisha gahunda ya Trump Accounts, mu gihe ikigo Center of Science and
Industry cyatanze ibikoresho bifasha abana gukora ubushakashatsi bworoheje mu
bumenyi n’ikoranabuhanga.
Ishyirahamwe mpuzamahanga
ry’abakora n’abacuruza imbuto n’imboga na ryo ryatanze pome zaturutse muri Leta
ya Michigan, mu gihe Ishyirahamwe ry’abakora ibiribwa birimo isukari ryatanze
bombo zagenewe abana.
Minisiteri y’Ubuhinzi na
yo yari yateguye igihaza kinini cyifashishijwe mu gufata amafoto y’urwibutso,
kugira ngo abitabiriye bazibukireho ibyo birori.
Ibyo birori byabaye mu
gihe imirimo yo kubaka inzu nshya y’ibirori ya Perezida Trump kuri White House
yari igikomeje, aho humvikanaga urusaku rw’imashini zicukura ibyuma ndetse
hagaragaraga ibishashi by’umuriro bituruka muri iyo mirimo.
