Trump yasuye u Bushinwa mu gihe benshi mu basesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko ubuyobozi bwa Amerika buri mu bihe bikomeye kurusha u Bushinwa, cyane cyane kubera ibibazo byatewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Inkuru yasohowe n’umusesenguzi Wenran Jiang, washinze China Institute muri Kaminuza ya Alberta, igaragaza ko Washington iri kugenda irushaho gukenera ubufasha bwa Beijing kugira ngo ibashe kuva mu bibazo yinjiyemo kubera uruhare rwayo mu ntambara ya Iran.
Uyu musesenguzi avuga ko nyuma y’uko Amerika ifatanyije na Israel mu ntambara kuri Iran, ibintu byahise bikomera cyane nyuma y’uko Iran ifunze inzira ya Hormuz, imwe mu nzira zikomeye zinyuzwamo peteroli nyinshi ku Isi.
Kwamamaza ko iyi nzira yafunzwe byateye ubwoba ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu, bituma ibiciro bya peteroli bizamuka ndetse n’ubukungu bw’Isi butangira guhungabana.
Inkuru ikomeza ivuga ko abayobozi bakomeye muri Amerika barimo Umunyamabanga wa Leta Marco Rubio na Minisitiri w’Imari Scott Bessent batangiye gusaba u Bushinwa gukoresha umubano bufitanye na Iran kugira ngo iyi nzira yongere gufungurwa.
Ibi byatangaje benshi kuko Amerika isanzwe ifitanye amakimbirane akomeye n’u Bushinwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubucuruzi ndetse na politiki ya Taiwan.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo Amerika ivuga ko u Bushinwa ari bwo bukenera cyane ko ikibazo cya Hormuz gikemuka kubera peteroli bwinjiza iva mu Burasirazuba bwo Hagati, Beijing isa n’iyiteguye neza kurusha uko Washington yabitekerezaga.
Bavuga ko u Bushinwa bwamaze igihe bwitegura ibibazo nk’ibi binyuze mu kubika peteroli nyinshi, gushaka ahandi haturuka ibikomoka kuri peteroli no kongera umusaruro wabwo imbere mu gihugu.
Ni ibintu byatumye Beijing itihutira gutabara Amerika, ahubwo ikaba ishaka gukoresha iki kibazo nk’amahirwe yo gusaba impinduka nini muri politiki mpuzamahanga, harimo guhagarika ibihano kuri Iran ndetse no kwemera uburyo bushya bw’ubutekano mu Burasirazuba bwo Hagati.
Inkuru ikomeza ivuga ko nubwo Trump ashobora gushaka gukoresha ikibazo cya Taiwan nk’inzira yo kubona ubufasha bw’u Bushinwa, Beijing itazemera kuganira ku nyungu zayo zikomeye byoroshye.
Abasesenguzi bavuga ko u Bushinwa bukomeje kureba ikibazo cya Taiwan nk’ikintu kidashobora kuganirwaho cyangwa kugurishwa mu masezerano ya politiki.
U Bushinwa bushobora gusaba Amerika kugabanya uruhare rw’u Buyapani mu bya gisirikare muri aka karere, cyane cyane nyuma y’uko Tokyo ikomeje kongera ubushobozi bwa gisirikare no kuvuga ko yakwitabira ikibazo cya Taiwan mu gihe cy’intambara.
Mu gihe Trump ashaka kubona intsinzi ya dipolomasi yamufasha imbere muri politiki yo mu gihugu cye, Xi Jinping we agaragara nk’ufite igihe n’ubushobozi bwo gukina umukino wa politiki w’igihe kirekire.
Iyi nkuru isoza ivuga ko ibi biganiro bishobora kugira uruhare rukomeye ku hazaza h’umubano wa Amerika n’u Bushinwa, no ku miterere mishya y’ubutegetsi bw’Isi, aho bamwe bavuga ko igihe Amerika yari yihariye ububasha ku Isi kiri kugenda kigera ku musozo.



Perezida wa USA Donald Trump hamwe na Perezida w'u Bushinwa Xi Jinping
