Iki gitaramo kizabera mu rusengero
rwa Bethesda Holy Church, tariki ya 14 Ukuboza 2025. Cyateguwe n’Umuvugabutumwa
akaba n’Umuhanuzi Vincent Mackay ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Seek Conference Rwanda 2025
igereranywa n’ijoro ryo guhindurwa, guhishurirwa no kwegera Imana mu rugero
rushya. Iki gitaramo kizatangira saa Cyenda ndetse kucyinjiramo ni ubuntu.
Ni igitaramo kizahuriza hamwe
abantu b’ingeri zose barimo abaramyi, urubyiruko, imiryango, n’abashaka Imana
bazahurira hamwe kugira ngo bahimbaze Imana n’umutima wabo wose, babone ubwiza
bwayo bwimbitse ndetse n’imbaraga zayo zibasesekareho.
Prophet Vincent Mackay, uzabwiriza
abazitabira Seek Conference 2025, yavuze ko umunsi kizaberaho watoranyijwe
n’Imana kugira ngo abantu bayo bakire gukira, ubuhanuzi, imbaraga nshya no
guhindurwa mu buryo bw’umwuka no mu mibereho.
Ati “Iki ni igihe cyo gusubira ku
Mana, gusubizwa no kwinjira mu mwaka mushya ufite umurongo n'inyigisho
ziturutse ku Mana ubwayo.”
Ijambo “Seek” risobanuye gushaka
Imana, kuyegera no kuyizera n’umutima wose nk’uko Yeremiya 29:13 habivuga, hati
“Nimunshaka n’umutima wanyu wose, muzambona.”
Iki giterane kigamije gukiza
imitima no kuyisubiza mu murongo, guhishurirwa icyerekezo cy’ubuzima, gukangura
impano z’umwuka, kuzamura urubyiruko no kurusubiza ku Mana, gusakaza umuriro
w’ububyutse no gutangiza umwaka mushya ufite imbuto n’umurongo uhamye wo
gukoreramo.
Prophet Vincent Mackay asanzwe
Umuvugabutumwa ufite amavuta ndetse aho abwiriza atanga ubutumwa bushyira
abantu mu murongo w’Imana, kubafasha gusubira mu ntego zabo, gukangura impano
zari zarasinziriye no kwakira gukira ku mutima no ku mubiri.
Afite Umuryango w’Ivugabutumwa yise
“Prayer Warriors Global’’, umaze imyaka irenga itanu uvuga ubutumwa bwiza aho
ukorera muri Leta zitandukanye muri Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika
y’Amajyaruguru.
Igitaramo “Seek Conference”
yatumiwemo n’abaramyi bafite amavuta adasanzwe, bashobora gufungura ijuru no
kwegereza abantu hafi y’Imana.
Barimo True Promises, itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rikunzwe cyane mu Rwanda, Gatete Sharon & Chryso Ndasingwa baherutse kurushinga no gutangira kuririmbana nka 'Couple'. Aba baheruka no gutaramira ku Mugabane w’u Burayi mu bihugu birimo u Bubiligi.
Abazitabira iki gitaramo kandi bazataramirwa na Boanerges Gospel Group yo muri Bethesda Holy Church.

Chryso Ndasingwa yatumiwe mu gitaramo cyo kurushaho kwegera no komatana n’Imana cyiswe “Seek Conference Rwanda 2025”


True Promises Ministries bazasusurutsa
abazitabira gitaramo kizabera mu rusengero rwa Bethesda Holy Church, tariki ya
14 Ukuboza 2025

Igitaramo “Seek Conference”
yatumiwemo n’abaramyi bafite amavuta adasanzwe, bashobora gufungura ijuru no
kwegereza abantu hafi y’Imana
