Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Uganda, MBU, umukobwa witwa Muhoza yatsindiye iri kamba ku wa Gatandatu tariki 20 Nzeri 2025, mu birori byabereye kuri Sheraton Kampala Hotel, nyuma y’isesengura rihagije ryakozwe n’abagize akanama nkemurampaka.
Trivia Elle Muhoza wambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda, yasimbuye Natasha Nyonyozi, wari umaze umwaka wose afite iri kamba rya Miss Uganda. Ibirori yambikiwemo ikamba, byaranzwe n’ibyishimo n’imyidagaduro idasanzwe, aho abahanzi barimo Tracy Melon, Aziz Azion na Grace Nakimera basusurukije abitabiriye.
Mu bandi bakobwa batsindiye ibihembo bitandukanye, harimo: Faith Kirabo – wabaye Igisonga cya Mbere [1st runner-up ndetse akaba yanegukanye ikamba rya Miss Beach Beauty; Agatha Drakes yabaye Igisonga cya kabiri [2nd runner-up ndetse anahabwa ikamba rya Miss Multimedia.
Gillians Akot yatorewe kubva Miss Sports na Congeniality; Aminah Nalubega atsindira ikamba rya Miss Popularity; Patricia Nairuba yegukana ikamba rya Top Model; Bathsheba Gift Namugga yegukana ikamba rya Miss Personality; Rebecca Akampulira aba Miss Talent; naho Elizabeth Jemimah Nelima agirwa President Class of 2025/26.
Uyu muhango ukomeye wahurije hamwe ibyamamare, abahanzi n’abanyacyubahiro batandukanye, uba umwe mu bitaramo by’imideli n’ubwiza bikomeye muri Uganda muri uyu mwaka. Benshi bahurije ku kuba Trivia Elle Muhoza ari umukobwa w'uburanga, akaba yari akwiye rwose kuba Miss Uganda.
Uganda yongeye gutora yikurikiranya umukobwa uhiga abandi mu buranga mu rugendo rwazengurutse igihugu cyose
Abakobwa 7 bavuyemo Miss Uganda 2025
Miss Uganda ni irushanwa ry'ubwiza riba buri mwaka
Miss Natasha Nyonyozi ni we wari ufite ikamba riheruka rya Miss Uganda
Uburanga bwa Miss Trivia bukomeje kuvugisha benshi
Abanya-Uganda bishimiye Miss Uganda 2025, Trivia Muhoza wambitswe ikamba mu ijoro ryo ku wa Gatandatu