‘‘Triplets Ghetto Kids’’ bari mu Rwanda-VIDEO

Imyidagaduro - 30/03/2023 7:38 PM
Share:

Umwanditsi:

‘‘Triplets Ghetto Kids’’ bari mu Rwanda-VIDEO

Ababyinnyi bagize itsinda ‘‘Triplets Ghetto Kids’’ bamenyekanye cyane mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye bakomeye, baje mu Rwanda mu birori bya AfriHeritage.

Ni ibirori biteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Mata 2023. Bizahuriza hamwe abantu batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, berekana imico yabo.

Bizabera muri Marriott Hotel, mu Mujyi wa Kigali.

‘‘Triplets Ghetto Kids’’ ni itsinda ryashinzwe mu 2014 na Daouda Kavuma, rikaba rigizwe n’abana bo mu gace ka Katwe mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala.

AfriHeritage bazaba bajemo ni urubuga rwo kongera kubara inkuru nyafurika binyuze mu mbyino zitandukanye, no gushimira ababaye indashyikirwa kurusha abandi bagateza imbere umugabane wa Afurika.

Igitaramo no gutanga ibihembo bizaba ibirori byo kwishimisha no gushimira abakoze ibikorwa by'indashyikirwa byakozwe mu bucuruzi, politiki, ubugiraneza, ubuhanzi n'umuco, siyanse n'ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Reba amashusho ya ‘‘Triplets Ghetto Kids’’ i Kigali  Aba bana bari mu Rwanda Aba bana bamenyekanye mu kubyina bategerejwe mu gitaramo muri Marriott Hotel


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...