Kuwa gatanu tariki ya 23 Ukuboza 2016 ni bwo habayeho gusezerana imbere y’amategeko ya Leta ndetse haba n’imihango yo gusaba no gukwa. Gusezerana imbere y’Imana n’imbere y’abakristo byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Ukuboza 2016 bibera Kicukiro mu rusengero rwa Nazareen rwo mu Gatenga.
Ubukwe bwa Tresor na Bonheur bwaranzwe n’udushya twinshi. Habayeho kubyinira Imana mu buryo budasanzwe mu njyana bakunze kwita igisirimba, ubukwe burangwa n’umuzero mwinshi, ibintu wabonaga bimeze nk’igitaramo.
Tresor yaririmbiye umugore we mu gihe cyo kumwambika impeta mu gihe bisanzwe bizwi ko ahanini bakoresha amagambo ariko we yabicishije mu ndirimbo agira ati “Dufite Imana yumva amasengesho iyo twizeye irakomeye”. Bonheur na we usanzwe ari umuririmbyi ukomeye mu Bugesera ndetse akaba agiye no kwinjira muri True Promises, na we yaririmbiye umugabo we, abari muri ubwo bukwe barishima cyane.
Ubukwe bwa Tresor na Bonheur bwitabiriwe ku rwego rwo hejuru, bwitabirwa n’amatsinda menshi y’abaririmbyi. Serge Iyamuremye, Zebedayo Family na Groupe Sostene ni bamwe mu baririmbye muri ubu bukwe benshi barizihirwa. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Tresor yadutangarije ko icyamushimishije cyane ari ubwitabire bw'abantu benshi baje mu bukwe bwe, ukongeraho n'abaririmbyi benshi baje kumushyigikira.
Nyuma y’ubukwe, kuri ubu Tresor n’umugore we Bonheur bari mu kwezi kwa buki,aho bakomeje kugira ibihe byiza nk’uko bigaragara mu mafoto yabo yagiye hanze basohokanye ku mazi. Tresor ni we watangije itsinda True Promises Ministries, icyo gihe batangira ari bacye, nyuma bagenda baguka, ubu ni itsinda rimaze gukomera kandi rikunzwe cyane mu Rwanda. Kuri ubu Tresor akaba ari we muyobozi w’indirimbo muri True Promises (Music Director).
Reba amafoto yaranze ubukwe bwa Tresor na Bonheur

Mu birori byo gusaba no gukwa

Ubukwe bwaranzwe n'igisirimba




Abaririmbyi nabo bahawe umwanya bataramira abari muri ubwo bukwe

Tresor yambika impeta umukunzi we Bonheur







Tresor n'umugore we Bonheur mu kwezi kwa buki (Honeymoon)
