Trey Songz yasabye indishyi zirenga $500,000 ku gitaramo cyasubitswe

Imyidagaduro - 24/08/2026 8:38 AM
Share:

Umwanditsi:

Trey Songz yasabye indishyi zirenga $500,000 ku gitaramo cyasubitswe

Umuhanzi w’Umunyamerika Trey Songz yajyanye mu nkiko uwateguye igitaramo muri Texas, amushinja gusubika igitaramo yari ateganyijwe gukora ndetse no kutubahiriza amasezerano bari bagiranye.

Nk’uko TMZ yabitangaje ishingiye ku nyandiko z’urubanza, uruganda rutunganya ibikorwa bya Trey Songz rwagiranye amasezerano n’utegura ibitaramo witwa Darryl Austin muri Mata 2026, aho uyu muhanzi yagombaga gutaramira muri Will Rogers Auditorium i Fort Worth, Texas, ku wa 8 Kanama 2026.

Trey Songz avuga ko Austin yishyuye igice cya mbere cy’amafaranga bari bumvikanye, ariko ngo yananiwe kwishyura igice cya kabiri cyagombaga gutangwa ku wa 8 Nyakanga. Uyu wateguye kandi ngo yasabye ko igitaramo gisubikwa.

Mu kirego, ikipe ya Trey ivuga ko yari ifite impungenge ko igitaramo kitamamazwaga bihagije, nubwo ngo yari yaratanze ubufasha bwo kugiteza imbere. Iyi kipe yanze ko igitaramo gisubikwa, isaba ko umwenda wishyurwa.

Trey Songz n’ikipe ye bavuga ko bari bagiteguye kandi biteguye gukora igitaramo, ariko ngo Austin yagisubitse.

Abari baguze amatike babwiwe na Ticketmaster ko igitaramo cyimuriwe ku yindi tariki, ariko nta bisobanuro byatanzwe ku wafashe icyemezo cyo kugisubika.

Uruhande rwa Trey Songz ruvuga ko iki kibazo kitamuhombeje gusa amafaranga yari akwiye guhabwa, ahubwo ko cyanateje igihombo ku yandi mafaranga yashoboraga kwinjiza, harimo ayo guhura n’abafana (meet-and-greet), ndetse kikaba cyaragize ingaruka ku izina rye mu mwuga no ku mahirwe yo kubona indi mirimo mu gihe kizaza.

Ni muri urwo rwego Trey Songz n’ikigo cye basaba indishyi zirenga 500,000 z’amadolari, hashingiwe ku gihombo bavuga ko batewe no kutubahirizwa kw’amasezerano.

Trey Songz yasabye indishyi zirenga $500,000 ku gitaramo cyasubitswe


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...