Ibi
Trump yabivuze abinyujije ku rubuga rwe Truth Social mu ijoro ryo kuri iki
Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026, nyuma gato y’uko ibirori bya Grammy
bisozwa, bikurikiye urwenya Trevor Noah yakoresheje amusebya ku mugaragaro,
amuhuza n’uwitwa Jeffrey Epstein wapfuye ashinjwa ibyaha bikomeye
by’ihohoterwa.
Trump
yagize ati: “Grammy Awards ni bibi cyane, ntibirebwa! CBS yagize neza kuba ibi
bintu bitazongera kugaragara ku muyoboro wayo [Byatambukaga kuri Televiziyo ya
CBS]. Trevor Noah, uwo ari we wese, ni mubi nk’uko Jimmy Kimmel ayoboye (ibihembo)
bya Oscars zidafite ababireba.”
Yakomeje
ahakana amagambo Noah yavuze avuga ko yaba yaragiye ku kirwa cya Epstein, agira
ati: “Noah yavuze, mu binyoma, ko njye na Bill Clinton twigeze kujya ku kirwa
cya Epstein. Ibyo ni Ikinyoma! Sinigeze ngera kuri icyo kirwa, kandi sinigeze nshinjwa
kuhagera, n’itangazamakuru ribogamye ntiryigeze ribimbaza.”
Trump
yakomeje avuga ko ashobora no kurega Trevor Noah mu nkiko, agira ati: “Ni
umunyamujinya, utagira impano, ugomba gutunganya neza amakuru ye vuba na
bwangu. Bisa n’aho ngiye kohereza abanyamategeko banjye kumurega.”
Urwenya rwatumye
Trump arakara
Muri
ibi birori, Trevor Noah yagarutse kuri Trump nyuma y’uko Billie Eilish
atsindiye igihembo cya Song of the Year abikesha indirimbo Wildflower.
Mu
rwenya rwe, Noah yagize ati “Icyo ni igihembo buri muhanzi yifuza, hafi nk’uko
Trump yifuza Greenland [Muri 2019, nibwo Trump yatangaje ko yifuza kugura
Greenland kugira ngo ibe imwe muri Leta zigize Amerika cyangwa ibe mu bugenzuzi
bwa Amerika]. Kandi birumvikana kuko, kuva Epstein byaranze, akeneye ikirwa
gishya cyo kugiramo ibihe byiza na Bill Clinton.”
Aya
magambo ni yo yatumye Trump arakara cyane, ahita ayatangaho ubutumwa bukakaye.
Trump yacecetse ku
ntsinzi ya Bad Bunny
Nubwo
Trump yibasiye Trevor Noah na Grammy Awards muri rusange, ntiyigeze atunga
agatoki Bad Bunny, wakoze amateka atsindira Album of the Year abikesha album ye
“Debí Tirar Más Fotos”, ibaye album ya mbere y’Ikesipanyoli itsindiye iki
gihembo gikomeye.
Bad
Bunny yegukanye Grammy imwe rukumbi mbere y’icyumweru kimwe ngo ataramire muri
Super Bowl Halftime Show, igitaramo Trump yari yarigeze kunenga, avuga ko atazi
uwo muhanzi.
Mu
kiganiro yagiranye na NewsMax mu kwezi k’Ukwakira gushize, Trump yari yagize
ati “Sinigeze mwumva. Sinzi uwo ari we… sinzi impamvu bamuhisemo.”
Trevor Noah yashoje
urugendo rwe muri Grammy Awards
Uyu
munyarwenya wo muri Afurika y’Epfo, wari umaze imyaka ayobora Grammy Awards,
yatangaje ko atazongera kubiyobora, avuga ko yemera ihame ryo kudahoraho ku
mwanya umwe. Mu ijambo yatangije ibirori, Noah yavuze ko Grammy ari “igitaramo
cyiza amafaranga adashobora kugura.”
Yanakomeje
urwenya rwe, avuga ko Nicki Minaj, uherutse kugaragara ashyigikiye Trump, atari
ahari, agira ati: “Aracyari muri White House ari kumwe na Donald Trump baganira
ku bibazo bikomeye cyane.” Ibi byakurikiwe n’amashyi menshi.
Trevor
Noah asoje urugendo rwe muri Grammy asize ashimishijwe na benshi, ariko anateje
impaka zikomeye, cyane cyane ku ruhande rwa Donald Trump.
Dosiye ya Jeffrey
Epstein n’uko ihuzwa na Donald Trump: Ibyemejwe, ibyavuzwe n’ibyahakanywe
Dosiye
ya Jeffrey Epstein, umunyemari w’Umunyamerika wapfuye mu 2019 yari
akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina
n’icuruzwa ry’abana bato, yakomeje guteza impaka ku isi yose, cyane cyane ku
bantu bakomeye bagiye bagaragara mu buzima bwe.
Mu
mazina akunze kuvugwa muri iyi dosiye, harimo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe
za Amerika, Donald Trump, nubwo we yakomeje guhakana ko yaba yaragiranye
umubano uwo ari wo wose ufitanye isano n’ibyaha bya Epstein.
Amakuru
atandukanye yagiye agaragaza ko Donald Trump na Jeffrey Epstein bari baziranye
mu myaka ya za 1990, aho bombi bagaragaraga mu birori n’inama z’abantu bakomeye
cyane cyane muri New York na Florida. Hari amafoto n’amagambo Trump ubwe yigeze
kuvuga mu 2002 agaragaza ko bari baziranye.
Icyakora,
Trump yakomeje gushimangira ko uwo mubano utari uwa hafi, kandi ko waje
guhagarara kera cyane, mbere y’uko Epstein atangira gukurikiranwa n’inzego
z’ubutabera.
Mu
nyandiko n’amadosiye ajyanye n’iperereza kuri Epstein yagiye ashyirwa
ahagaragara mu bihe bitandukanye, izina rya Donald Trump ryigeze kugaragara,
ariko inzego z’ubutabera n’abacamanza bagaragaje ko kugaragara kw’izina mu
nyandiko bidahita bisobanura ko uwavuzwe yakoze icyaha.
Kugeza
ubu, nta rukiko na rumwe rwigeze ruhamya Donald Trump icyaha na kimwe gifitanye
isano na Jeffrey Epstein, kandi nta bimenyetso bifatika byigeze bigaragazwa
bigaragaza ko Trump yaba yaragiye ku kirwa cya Epstein cyangwa akagira uruhare
mu bikorwa bye by’ubugizi bwa nabi.
Donald
Trump yakomeje kuvuga ku mugaragaro ko atazigera ajya ku kirwa cya Epstein,
anavuga ko nta mubano yagiranye na we waba ujyanye n’ibyaha yaregwaga. Mu bihe
bitandukanye, yagiye asaba ko amadosiye yose yashyirwa ahagaragara, avuga ko
nta kintu afite cyo guhisha.
Trevor Noah yasezeye kuyobora Grammy Awards asiga ateje impaka, nyuma y’urwenya rwe kuri Donald Trump rwatumye Perezida Trump amwibasira bikomeye

Ubutumwa Donald Trump yanditse asubiza Trevoh Noah wayoboye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy Awards ku nshuro ya 68
