Tresor Pro wize ku Nyundo yavuze ku ndirimbo ye "Niwe Data" y'abafite Imana nk'umutabazi-VIDEO

Iyobokamana - 15/12/2022 6:16 PM
Share:
Tresor Pro wize ku Nyundo yavuze ku ndirimbo ye "Niwe Data" y'abafite Imana nk'umutabazi-VIDEO

Nzikamira Tresor uzwi nka Tresor Pro yavuze ku ndirimbo yitwa "Niwe Data" yakoranye na Grace Umuruta. Ni we ubwe watunganyije amajwi y'iyi ndirimbo, naho amashusho yayo atunganywe na Dudestin.

"Niwe Data, natwe turi abana mu rugo. Niwe mucyo wacu, mu mwijima mwinshi atubera igicucu ku zuba ry'igikatu" - Ayo ni amwe mu magambo yumvikana muri iyi ndirimbo ya Tresor Pro na Grace Umuruta. 

Tresor Pro ni umuhanzi akaba na Producer aho ari nawe utunganya indirimbo ze binyuze muri studio ye yitwa 2Stones Records. Ni umwe mu barahuye ubumenyi ku Nyundo. Atuye mu Mujyi wa Kigali, akaba umukristo muri Glory to God Temple - Kicukiro.

Mu rugendo rwe rw'umuziki, amaze gushyira hanze indirimbo zitandukanye zirimo: "Ntacyo watanze" yasohotse mu 2018, "Amini Yesu" yo mu 2021 n'iyi nshya "Niwe Data" Ft Grace Umuruta yageze hanze mu Ugushyingo 2022.

Tresor Pro uzwi cyane mu gucuranga piano, yabwiye inyaRwanda ko iyi ndirimbo ye "Niwe Data" ikubiyemo ubutumwa "bugaragaza neza ko Imana ari Data, kandi ko abafite Imana nk'umutabazi bahiriwe". 

Yavuze intego mu muziki usingiza Imana, ati "Intego yanjye muri uyu murimo ni ukumenyesha no kwibutsa abantu ibyiringiro n'amahoro abonerwa mu kwizera no kumenya Kristo".

Abajijwe ku gukora umuziki nk'umwuga, yavuze ko ari bwo buryo n'ubusanzwe awukoramo na cyane ko yawize ku Nyundo. Ati "Umuziki nywukora kinyamwuga, nyuma yaho mviriye kubyiga ku ishuri ry'umuziki rya Nyundo".


Afatanya ubuhanzi no gutunganya indirimbo z'abandi bahanzi n'amakorali


Tresor Pro azwi cyane nk'umucuranzi mwiza wa piano


Tresor Pro arakataje mu muziki nyuma yo kuwiga ku Nyundo


Afite studio ye bwite yitwa 2Stones Records

REBA HANO INDIRIMBO "NIWE DATA" YA TRESOR PRO FT GRACE UMURUTA


REBA NTACYO WATANZE YA TRESOR PRO


REBA INDIRIMBO AMINI YA TRESOR PRO



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...