Ikinyamakuru The Mirror cyatangaje ko Rutahizamu w’umunya-Suwede
Viktor Gyokeres w’imyaka 27 uri mu ntego za Arsenal na Manchester United, yanze
kwicarana na Sporting CP ngo baganire ku hazaza he, aho bivugwa ko ashaka
gukoresha igitutu ngo atandukane n’ikipe yari asanzwe akinira.
The Sun yavuze ko Westham United yo yifuza gutira Marcus
Rashford, rutahizamu w’Ubwongereza, ariko Manchester United ishaka kumugurisha
burundu. Rashford na we afite imyaka 27.
Give me Sports yatangaje ko Liverpool yiteguye guca
agahigo mu mateka y’umupira w’u Bwongereza mu kugura rutahizamu Alexander Isak
w’imyaka 25 ukinira Newcastle na Suède, mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Standard yatangaje ko Fulham yanze igiciro cya
miliyoni £26, hamwe n’inyongera ya miliyoni £6, cyatanzwe na Leeds United ku
rutahizamu w’Umunya-Brazil Rodrigo Muniz w’imyaka 24.
Fabrizio Romano yatangaje ko Icyakora, Fulham
iratekereza kugura rutahizamu Ricardo Pepi w’imyaka 22 ukinira PSV Eindhoven
n’ikipe y’Igihugu ya USA, uri gushakwa n’amakipe menshi yo muri Espagne no mu
Butaliyani.
Athletic yo yemeje ko Myugariro w’imyaka 18 ukinira
Arsenal n’u Bwongereza, Myles Lewis-Skelly, ari hafi gusinyira iyi kipe
amasezerano mashya azamugira umwe mu bakinnyi bahembwa menshi ku isi mu bafite
imyaka ye.
The Gualdian yavuze ko Carlos Cuesta, umutoza
wungirije wa Arsenal, agiye kwerekeza muri Parma mu Butaliyani aho azatoza
nk’umutoza mukuru bwa mbere.
DailMail yo yatangaje ko Chelsea ifite inyota kuri Morgan
Rogers, umukinnyi wo hagati w’imyaka 22 ukinira Aston Villa, mu gihe iyi kipe
yaba yemeye kumugurisha.
Fabrizio Romano yatangaje ko Chelsea yatangiye
ibiganiro na Brighton ku bijyanye no kugura rutahizamu w’Umunya-Brazil Joao
Pedro w’imyaka 23, ushakishwa na Newcastle United.
Team Talk yavuze ko Brentford yashyizeho igiciro
cya miliyoni £50 kuri rutahizamu Yoane Wissa w’imyaka 28 ukomoka muri DR Congo,
ushyizwe mu majwi n’amakipe nka Nottingham Forest, Tottenham, Arsenal, Fenerbahce
na Galatasaray.
Liverpool irifuza rutahizamu Alexander Isaak
Victor Gyokress yanze kuganira ibijyanye no kongera amasezerano muri Sporting Club
Nottingham Forest irifuza gutizwa Marcus Rashford