Ikinyamakuru The Guardian cyatangaje ko Myugariro
Marc Guehi w’imyaka 24, ashobora kuguma muri Crystal Palace kugeza arangije
amasezerano ye, nubwo ikipe ye yifuza kumugurisha kugira ngo ibone amafaranga.
Nta kipe iramuha igiciro cyangwa amahirwe abona ko yamufasha gutera imbere,
nubwo Liverpool imushaka.
Gazzetta Dello Sports yatangaje ko Ikipe ya Napoli
yo mu Butaliyani, yegukanye shampiyona iheruka, yinjiye mu irushanwa na Inter
Milan bashaka rutahizamu ukomoka muri Denmark w’imyaka 22, Rasmus Hojlund wa
Manchester United, ushobora kugurishwa na Ruben Amorim.
AS yatangaje ko Arsenal yahuye n’imbogamizi mu
gushaka gusinyisha Rodrygo, umukinnyi ukina ku mpande mu ikipe ya Real Madrid
w’imyaka 24, kubera umushahara asaba ungana na miliyoni £10.2 ku mwaka.
Football Italian yatangaje ko Ikipe ya Al-Hilal yo
muri Arabia Saudite yasabye amakuru kuri Scott McTominay wa Napoli w’imyaka 28,
ariko Napoli ntiyigeze iganira ku bijyanye no kumugurisha kuko itamufite mu
mipango yo kumureka.
Umunyamakuru Gianluca Di Marzio yavuze ko Chelsea
yiteguye kugurisha rutahizamu w’umunya-Senegal Nicolas Jackson w’imyaka 24, aho
Juventus na Napoli zo mu Butaliyani zombi zamugaragarije ubushake.
The Mirror yavuze ko Mu rwego rwo kongera imbaraga
mu kibuga hagati, Arsenal ishobora gusinyisha Christian Norgaard w’imyaka 31
ukinira Brentford, akaba ari umunya-Denmark
The Guardian yavuze ko Umunyezamu Andre Onana
w’imyaka 29, ukomoka muri Cameroun, arifuza kuguma muri Manchester United no
kurwanira umwanya we, nubwo Monaco yagaragaje ko imushaka.
Mundo Deportivo yatangaje ko Bayern Munich
iracyifuza gusinyisha Nico Williams, umukinnyi ukina ku mpande mu ikipe ya
Athletic Bilbao w’imyaka 22, nubwo yamaze kumvikana na FC Barcelona.
The Times yemeje ko Marcus Rashford w’imyaka 27
ukinira Manchester United, aracyafite icyizere cyo kwerekeza muri FC Barcelona,
nubwo iyo kipe iri hafi gusinyisha Nico Williams.
L’Equipe mu Bufaransa yavuze ko Paris Saint-Germain
yasubukuye ibiganiro byo gushaka gusinyisha Illia Zabarnyi w’imyaka 22 ukinira
Bournemouth, akaba ari myugariro w’ikipe y’Igihugu ya Ukraine.
Football Italian yavuze ko Jadon Sancho w’imyaka 25
ukinira Manchester United n’u Bwongereza, arifuza kwerekeza muri Napoli kurusha
Juventus, zombi zo muri Serie A.