Transfer Talk: Rayon Sports yageze kuri Tonny Kitoga, APR FC irashaka Rouf Memel Dao

Imikino - 20/06/2025 2:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Transfer Talk: Rayon Sports yageze kuri Tonny Kitoga, APR FC irashaka Rouf Memel Dao

InyaRwanda ibahaye ikaze mu makuru agezweho muri siporo aho amakipe atandukanye yifuza abakinnyi b’amazina akomeye Rayon Sports ikaba yifuza umukinnyi ukomoka mu Burundi.

Mu gihe APR FC yasoje umwaka w’imikino yegukanye igikombe cya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’igikombe cy’Intwari bikayiha amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, Rayon Sports byayisigiye isomo rikomeye ryo kwiyubaka n’ubwo izitabira imikino ya CAF Confederations Cup.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka umutoza wungirije kugira ngo izubahirize tariki ntarengwa yo gutanga amazina y’abazayitoza mu mikino Nyafurika.

Kugeza ubu bivugwa ko mu bazakorana na Afahmia Lotfi harimo Ayabonga Lebitsa nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ndetse Ndayishimiye Eric ’Bakame’ nk’umutoza w’abanyezamu uyuwe akaba yamaze gutangazwa mu ikipe y’igikundiro.

N’ubwo Bakame yamaze kumeneshwa nk’umutoza mushya w’amabyezamu ba Rayon Sports biravugwa ko Lotfi agera i Kigali kuri uyu wa Gatanu ari kumwe n’umutoza wungirije wo muri Tunisia kuko uwo yari yabonye mbere yagize ikibazo cyo kutagira Licence A ya CAF iteganywa n’amabwiriza mashya ya FERWAFA.

Inyarwanda kandi yamenye amakuru ko Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma n’umukinnyi ukomoka mu Burundi Tonny Kitoga. Uyu mukinnyi wari usanzwe akinira Bukavu Daw yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikipe ya Police FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze kongerera amasezerano umunyezamu Rukundo Onesme ukomoka mu Burundi. Uyu mukinnyi yongereye amasezerano nyuma y’uko Police FC yario iherutse kuyongerera abandi bakinnyi batatu barimo Mugisha Didier, Nsabimana Erin Zidane na Eric Ndizeye.

Ibinyamakuru bitandukanye nka Inyarwanda.com, SK FM ndetse n’ibindi bikomeje guhuriza hamwe inkuru y’uko APR FC iri kwifuza umukinnyi ukomoka muri Brikina Faso Ukina mu kibuga hagati ariko asatira izamu Rouf Memel Dao. Uyu mukinnyi aramutse aje muri APR FC yaba aje kunganira mwene wabo umaze kwigarurira imitima y’abakunzi ba APR FC Cheik Djbril Ouattra.

APR FC irifuza umusore ukomoka muri Brkina Faso 

Police FC yongereye amasezerano umunyezamu Rukundo Onesme


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...