Mu gihe APR FC yasoje umwaka w’imikino yegukanye
igikombe cya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’igikombe cy’Intwari bikayiha
amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, Rayon
Sports byayisigiye isomo rikomeye ryo kwiyubaka n’ubwo izitabira imikino ya CAF
Confederations Cup.
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka umutoza wungirije kugira ngo
izubahirize tariki ntarengwa yo gutanga amazina y’abazayitoza mu mikino
Nyafurika.
Kugeza ubu bivugwa ko mu bazakorana na Afahmia Lotfi harimo Ayabonga
Lebitsa nk’umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ndetse Ndayishimiye Eric
’Bakame’ nk’umutoza w’abanyezamu uyuwe akaba yamaze gutangazwa mu ikipe y’igikundiro.
N’ubwo Bakame yamaze kumeneshwa nk’umutoza mushya w’amabyezamu ba Rayon
Sports biravugwa ko Lotfi agera i Kigali kuri uyu wa Gatanu ari kumwe n’umutoza
wungirije wo muri Tunisia kuko uwo yari yabonye mbere yagize ikibazo cyo
kutagira Licence A ya CAF iteganywa n’amabwiriza mashya ya FERWAFA.
Inyarwanda kandi yamenye amakuru ko Rayon Sports iri mu biganiro bya
nyuma n’umukinnyi ukomoka mu Burundi Tonny Kitoga. Uyu mukinnyi wari usanzwe
akinira Bukavu Daw yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Ikipe ya Police FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko
yamaze kongerera amasezerano umunyezamu Rukundo Onesme ukomoka mu Burundi. Uyu mukinnyi
yongereye amasezerano nyuma y’uko Police FC yario iherutse kuyongerera abandi
bakinnyi batatu barimo Mugisha Didier, Nsabimana Erin Zidane na Eric Ndizeye.
Ibinyamakuru bitandukanye nka Inyarwanda.com, SK FM ndetse n’ibindi
bikomeje guhuriza hamwe inkuru y’uko APR FC iri kwifuza umukinnyi ukomoka muri
Brikina Faso Ukina mu kibuga hagati ariko asatira izamu Rouf Memel Dao. Uyu mukinnyi
aramutse aje muri APR FC yaba aje kunganira mwene wabo umaze kwigarurira
imitima y’abakunzi ba APR FC Cheik Djbril Ouattra.
APR FC irifuza umusore ukomoka muri Brkina Faso
Police FC yongereye amasezerano umunyezamu Rukundo Onesme