Ikinyamakuru Talk Sports cyatangaje ko amakipe
atatu akomeye yo muri Saudi Pro League arimo Al-Ahli, Al-Nassr na Al-Qadsiah,
yagaragaje ubushake bwo gusinyisha rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Koreya
y’Epfo na Tottenham Hotspur, Son Heung-min, w’imyaka 32. Izi kipe ziteguye
gutanga miliyoni £34 kugira ngo zimwegukane.
Ikinyamakuru Sky Sports cyandikira mu Budage
cyatangaje ko Bayern Munich mu gihe yaba itabashije gusinyisha Nico Williams
w’imyaka 22 ukina muri Athletic Bilbao n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne, irateganya
kwerekeza amaso kuri Kaoru Mitoma w’imyaka 28 ukinira Brighton n’Ikipe
y’Igihugu y’Ubuyapani, ndetse na Cody Gakpo, rutahizamu w’imyaka 26 wa Liverpool
n’Ikipe y’Igihugu y’u Buholandi
Fabrizio Romano yatangaje ko Manchester United yo
yamaze kumvikana n’umunyezamu w’umwongereza Tom Heaton ku masezerano mashya y’umwaka
umwe, agomba kumugumisha kuri Old Trafford kugeza mu mpeshyi itaha, ubwo azaba
afite imyaka 40.
Dail Record yatangaje ko Max Aarons, myugariro
w’iburyo w’imyaka 25 ukinira Bournemouth n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza,
arifuzwa na Rangers. Bournemouth yifuza kumugurisha burundu aho kumutanga ku ntizanyo.
Ikinyamakuru Takvin cyo cyavuze ko Trabzonspor yo ishaka
gusinyisha Axel Tuanzebe, myugariro wa Ipswich Town n’Ikipe y’Igihugu ya
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, w’imyaka 27.
Football Italia yatangaje ko AC Milan imaze guhura
n’intumwa za Granit Xhaka, umukinnyi wo hagati w’imyaka 32 ukinira Bayer
Leverkusen n’Ikipe y’Igihugu y’u Busuwisi, kugira ngo baganire ku byerekeye
kumwegukana.
Umunyamakuru wo mu Butaliyani Gianluca di Marzio
yavuze ko Napoli irimo kugerageza gusinyisha Jadon Sancho, umukinnyi wo ku
mpande w’imyaka 25 wa Manchester United n’Ikipe y’u Bwongereza, nyuma y’uko
atitwaye neza mu gihe yari mu ntizanyo muri Chelsea.
Give me Sports yavuze ko Nottingham Forest nayo
yifuza umukinnyi wo hagati Richard Rios, w’imyaka 25 ukinira Palmeiras n’Ikipe
y’Igihugu ya Colombia. Amasezerano ye arimo ingingo imurekura ku mafaranga
agera kuri miliyoni £85.
Gakpo arifuzwa bikomeye na Bayern Munich
Hueng Min Son arifuzwa n'amakipe atandukanye yo muri Saudi Alabia
Jadon Sancho mu nzira yo gusohoka muri Manchester United