Transfer Talk: APR FC yabonye umutoza mushya, Police FC iri mu mpinduka, Rayon Sports iratuje

Imikino - 18/06/2025 10:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Transfer Talk: APR FC yabonye umutoza mushya, Police FC iri mu mpinduka, Rayon Sports iratuje

InyaRwanda ibahaye ikaze mu makuru agezweho muri siporo aho amakipe atandukanye yifuza abakinnyi b’amazina akomeye ikipe ya Police FC na APR FC zikaba zikomeje ingamba zo kwiyubaka nyamara Rayon Sports yo ikaba igituje.

Mu gihe APR FC yasoje umwaka w’imikino yegukanye igikombe cya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’igikombe cy’Intwari bikayiha amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, Rayon Sports byayisigiye isomo rikomeye ryo kwiyubaka n’ubwo izitabira imikino ya CAF Confederations Cup.

Kuri ubu Rayon Sports na APR FC zabukereye zishakisha amazina y’abakinnyi bakomeye kugira ngo ziyubake ndetse zinarebe uko zazitwara neza mu marushanwa nyafurika.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo APR FC yatangaje umutoza mushya wasimbuye Darko Novic, wavuye muri iyi kipe ku bwumvikane hagati y’impande zombi nyuma y’umwaka w’imikino wa 2024/2025. Abderrahim Talib w’imyaka 61 u bu niwe mutoza mushya wa APR FC, afite uburambe buhambaye mu mupira w’amaguru kuko kuva mu 2007 yatoje amakipe 13 arimo RS Berkane, AS FAR na Wydad Casablanca ndetse n’ayandi.

Ku bijyanye n’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, Perezida wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwayavuze ko APR FC isigaje abakinnyi babiri b’abanyamahanga kugira ngo yuzuze gahunda yayo, barimo rutahizamu n’umukinnyi wo hagati ukina nka nimero 10. Ibi bije byiyongera ku munya-Uganda Ronald Ssekiganda, wasinyiye iyi kipe muri Mutarama.

Inyarwanda kandi yamenye amakuru avuga ko myugariro Omborenga Fitina ashobora gusubira muri APR FC nyuma y’umwaka umwe akinira Rayon Sports cyane ko yaamze no gukora ikizamini cy’ubuzima mu ikipe ya APR FC.

Omborenga yerekeje muri Rayon Sports muri Nyakanga 2024, asinya amasezerano y’imyaka ibiri. Nyamara, muri Gicurasi yatanze ubusabe bwo kuva muri iyi kipe nyuma yo kutumvikana n’ubuyobozi.

Naramuka asinyiye APR FC, yaba abaye umukinnyi wa gatandatu mushya wa APR FC nyuma ya Adolphe Hakizimana, Hakim Bugingo, Hadji Iraguha, Pacifique Ngabonziza, na Ronald Ssekiganda.

Ikipe ya Police FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze kongerera amaseserano abakinnyi batatu barimo Mugisha Didier, Samuel Ndizeye ndetse na kapiteni wayo Nsabimana Eric Zidane. Ibi byahise bikuraho urujijo kuri Mugisha Didier wifuzwaga na Rayon Sports ubwo abakunzi ba Murera baba bamuhombye gutyo.

Mu gihe ikipe ya Police FC na APR FC zikomeje kwiyubaka mu buryo budasanzwe ikipe ya Rayon Sports yo uretse myugariro ukomoka mu Burundi Musore Prince wamaze gusinya, iyi kipe iracyatuje kuko nta wundi mukinnyi urayongerwamo ndetse n’abayivugwamo biri kurangira bagiye no mu yandi makipe.

Amakuru dukesha The New Times avuga ko Jean Bosco Akayezu ukina inyuma iburyo, arifuzwa na Police FC nyuma yo gutandukana na AS Kigali. Akayezu yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports, ndetse amakuru avuga ko yishyuye miliyoni 5 Frw kugira ngo yemererwe kuva muri AS Kigali.

 


APR FC yatangaje umutoza Mushya 

Police FC yongereye abakinnyi batatu amasezerano 

Kugeza ubu Rayon Sports imaze gusinyisha umukinnyi umwe gusa


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...