Mu gihe APR FC yasoje umwaka w’imikino yegukanye
igikombe cya shampiyona, igikombe cy’Amahoro n’igikombe cy’Intwari bikayiha
amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, Rayon
Sports byayisigiye isomo rikomeye ryo kwiyubaka n’ubwo izitabira imikino ya CAF
Confederations Cup.
Kuri ubu Rayon Sports na APR FC zabukereye
zishakisha amazina y’abakinnyi bakomeye kugira ngo ziyubake ndetse zinarebe uko
zazitwara neza mu marushanwa nyafurika.
Kuri uyu wa Kabiri nibwo APR FC yatangaje umutoza
mushya wasimbuye Darko Novic, wavuye muri iyi kipe ku bwumvikane hagati
y’impande zombi nyuma y’umwaka w’imikino wa 2024/2025. Abderrahim Talib w’imyaka
61 u bu niwe mutoza mushya wa APR FC, afite uburambe buhambaye mu mupira
w’amaguru kuko kuva mu 2007 yatoje amakipe 13 arimo RS Berkane, AS FAR na Wydad
Casablanca ndetse n’ayandi.
Ku bijyanye n’isoko ry’igura n’igurisha
ry’abakinnyi, Perezida wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwayavuze ko APR FC isigaje
abakinnyi babiri b’abanyamahanga kugira ngo yuzuze gahunda yayo, barimo
rutahizamu n’umukinnyi wo hagati ukina nka nimero 10. Ibi bije byiyongera ku
munya-Uganda Ronald Ssekiganda, wasinyiye iyi kipe muri Mutarama.
Inyarwanda kandi yamenye amakuru avuga ko myugariro
Omborenga Fitina ashobora gusubira muri APR FC nyuma y’umwaka umwe akinira Rayon
Sports cyane ko yaamze no gukora ikizamini cy’ubuzima mu ikipe ya APR FC.
Omborenga yerekeje muri Rayon Sports muri Nyakanga
2024, asinya amasezerano y’imyaka ibiri. Nyamara, muri Gicurasi yatanze ubusabe
bwo kuva muri iyi kipe nyuma yo kutumvikana n’ubuyobozi.
Naramuka asinyiye APR FC, yaba abaye umukinnyi wa
gatandatu mushya wa APR FC nyuma ya Adolphe Hakizimana, Hakim Bugingo, Hadji
Iraguha, Pacifique Ngabonziza, na Ronald Ssekiganda.
Ikipe ya Police FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga
zayo yatangaje ko yamaze kongerera amaseserano abakinnyi batatu barimo Mugisha
Didier, Samuel Ndizeye ndetse na kapiteni wayo Nsabimana Eric Zidane. Ibi byahise
bikuraho urujijo kuri Mugisha Didier wifuzwaga na Rayon Sports ubwo abakunzi ba
Murera baba bamuhombye gutyo.
Mu gihe ikipe ya Police FC na APR FC zikomeje
kwiyubaka mu buryo budasanzwe ikipe ya Rayon Sports yo uretse myugariro ukomoka
mu Burundi Musore Prince wamaze gusinya, iyi kipe iracyatuje kuko nta wundi
mukinnyi urayongerwamo ndetse n’abayivugwamo biri kurangira bagiye no mu yandi
makipe.
Amakuru dukesha The New Times avuga ko Jean Bosco
Akayezu ukina inyuma iburyo, arifuzwa na Police FC nyuma yo gutandukana na AS
Kigali. Akayezu yamaze kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports, ndetse amakuru avuga
ko yishyuye miliyoni 5 Frw kugira ngo yemererwe kuva muri AS Kigali.