Mu
kiganiro yagiranye na Galaxy FM, Tracy yavuze ko ubwo yahuraga na Element
yamusigaranye mu ntekerezo. Ati: “Umuntu w’icyamamare nkunda (celebrity crush) ni
Element EleéeH wo mu Rwanda. Nahuye na we ni umuntu utuje cyane, ukora ibintu
bye ku murongo, bisa n’aho nta magambo menshi […]”
Tracy
yavuze ko ibyo yabonye kuri Element bihura neza n’ibyo akunda ku musore
yakundana nawe, birimo gutuza, kwiyubaha no kugira intego mu buzima. Yongeyeho
ko “yasigaye ku mutima we” kuva yahura na we bwa mbere.
Avuga
ko akeneye umusore utuje nk’uko bimeze kuri Element. Ati “Umusore utuje, kandi
ukora ibintu bye ku murongo aba atandukanye. (Element) aratuje, mbese.
(Yavugaga aya magambo agaragaza amarangamutima mu mivugire no ku maso).”
Uyu
mukobwa, wavutse ku wa 10 Gicurasi 2001 i Iganga ariko akurira i Mutungo mu
Mujyi wa Kampala, yinjiye mu muziki mu 2021 abinyujije mu irushanwa rya Pearl
of Africa (POA) Star Search, aho yegukanye umwanya wa gatatu. Nyuma yo
kwigaragaza nk’umuhanga, yasinyishijwe na Trroy Music, aho ari gukorera kugeza
n’ubu.
Ku
rugendo rwe, Tracy avuga ko Talent Africa yamuhaye urubuga rwo gutangira kubaka
izina, anatangaza ko ibihe nk’ibyo yataramiye hamwe na Rema muri Afropalooza
cyangwa ubwo yaririmbaga muri Blankets and Wine, ari bimwe mu byo atazibagirwa.
Ati
“Sinzibagirwa uburyo nataramiye ku rubyiniro rumwe na Rema (umuhanzi
w’Umunya-Nigeria) mu gitaramo cya Afropalooza. Ntaramiye kandi muri Blankets
and Wine, aho natanze igitaramo cyiza cyane cyashimishije abantu.”
Ariko
noneho, ikintu gikomeye cyamubayeho vuba, si uko yaririmbye imbere y’imbaga
cyangwa yasinyishijwe na kompanyi ikomeye, ahubwo ni uko umutima we wagiye uw’i
Kigali, usigara ku mu-Producer ukomeje kwigarurira Afurika: Element EleéeH.
Element
EleéeH ni umu-Producer ndetse n’umuhanzi w’Umunyarwanda umaze kumenyekana cyane
mu ndirimbo nka “Tombe,” “Milele,” “Fou de Toi” na “Kashe,” zamamaye mu Rwanda
no mu karere.
Kandi
nubwo atavugwa cyane mu itangazamakuru ku bijyanye n’ubuzima bwe bwite, Tracy
Melon yamubonyeho byinshi by’umwihariko bimufasha kwiyumvamo uwo musore.
Uko
Tracy Melon yavuze amarangamutima ye kuri Element, si gusa iby’urukundo, ahubwo
ni ikimenyetso cy’uburyo umuziki nyarwanda uri kugera kure, ndetse n’abawukora
bakaba bagenda bagaragaza imico n’indangagaciro zituma barushaho gukundwa.
Kuri
ubu, nta gihamya y’uko aba bombi bari mu rukundo cyangwa bazakorana umushinga,
ariko ubutumwa bwa Tracy bushobora kuba ari intangiriro y’urugendo rushya ruri
hagati y’umutima n’impano.
Kimwe
mu byamugoye Tracy mu rugendo rwe rw’umuziki ni ukwamamaza ibihangano bye,
cyane ko bisaba ubushobozi n’ingufu nyinshi. Ariko yavuze ko yakoresheje imbuga
nkoranyambaga nka TikTok, akabona abafana bamukunda kandi bamusangiza ubutumwa
bwiza.
Tracy
avuga ko ababyeyi be bamushyigikiye cyane kuva agitangira umuziki. Bagiye
bamuha uburenganzira bwo gukurikirana inzozi ze ndetse banamusengera ngo agire
amahirwe mu rugendo rwe rw’ubuhanzi.
Ubwo
yari mu rugo arimo afata amafunguro y’amanywa, nibwo yumvise indirimbo ye
icurangwa kuri Radiyo bwa mbere. Avuga ko byari ibihe by’umunezero udasanzwe
kumva igihangano cye kimaze kugera ku bantu benshi.
Ku
bijyanye no guhitamo abantu bakorana, Tracy Melon avuga ko ahitamo abamwizeye,
bamusobanukiwe kandi bafite intego zihuje. Ashyira imbere ubufatanye bushingiye
ku cyerekezo kimwe no guharanira iterambere rya buri umwe.
Ati:
“Uretse umujyanama, umuhanzi akwiye kugira Producer, umwambika ndetse
n’Umufasha wihariye (Personal Assistant) kugira ngo agire gahunda inoze n’isura
ihamye mu ruhando rw’imyidagaduro.”
Tracy
Melon yemeza ko ijwi rye rituje kandi rihumuriza, ariryo rifasha indirimbo ze
gukundwa no kwinjira mu mitima y’abafana be.
Nubwo akiri muto, Tracy Melon ari mu bahanzi bafite ejo hazaza heza mu muziki wa Uganda ndetse n’akarere. Imyitwarire ye, ubuhanga n’imyemerere ye bikomeje kumuha izina rikura buri munsi.

Tracy
Melon yatangaje ko imico n’imyitwarire ya Element biri mu byo akeneye ku musore
yifuza kurushinga nawe
Tracy
yavugaga kuri Element agaragaza amarangamutima kuri we ashingiye ku gihe
baherukaga guhuriraho
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'OGENDA KUKILABA' YA TRACY MELON
