Tracy Melon yavuye ku rubyiniro igitaraganya nyuma y'umufana wamukoze ku kibuno

Imyidagaduro - 31/03/2026 7:42 AM
Share:

Umwanditsi:

Tracy Melon yavuye ku rubyiniro igitaraganya nyuma y'umufana wamukoze ku kibuno

Umuhanzikazi uri mu bagezweho muri Uganda, Tracy Melon, yavuye ku rubyiniro atarangije igitaramo nyuma yo gukorwaho bidakwiriye yakorewe n’umufana wamukoze ku kibuno, ibintu byateje impaka zikomeye mu bakunzi b’umuziki.

Ibi byabaye ubwo yarimo gutaramira abakunzi be mu gitaramo cya Bridges & Beats cyabereye mu Mujyi wa Mbarara, ahazwi cyane mu bikorwa by’imyidagaduro muri Uganda.

Mu gihe yari akiri ku rubyiniro ari gushimisha abitabiriye, umwe mu bafana bari begereye urubuga yaje kumukoraho mu buryo butari bwo, amukora ku kibuno.

Bikekwa ko uwo mufana yari yanyoye ibisindisha, gusa ibyo yakoze byateye umujinya ukomeye uyu muhanzikazi.

Tracy Melon, atigeze abyihanganira, yahise ahagarika igitaramo ako kanya, ava ku rubyiniro mu burakari bwinshi, ibintu byasize benshi mu bari bitabiriye igitaramo bibaza icyabaye.

Nyuma y’ibi, uyu muhanzikazi yasobanuye ibyabaye, agaragaza ko yumvise asuzuguwe cyane n’iyo myitwarire. Yagize ati: “Hari umusore wari mu bafana wankoze ku kibuno, numva ansuzuguye cyane. Nahise mpindukira ndamukubita, ubundi mva ku rubyiniro.”

Iki gikorwa cyateje impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bakurikira umuziki bagaragaje ko Tracy Melon yahohotewe bityo gufata icyemezo cyo kuva ku rubyiniro bikaba byari bikwiye, mu gihe abandi bagaragaje ko byabababaje kuba igitaramo cyarangiye bitunguranye.

Si ubwa mbere uyu muhanzikazi agize ikibazo nk’iki kiri ku rubyiniro. Mu mpera z’umwaka ushize, nabwo yigeze guhura n’akavuyo mu gitaramo cyabereye i Luweero ku munsi mukuru w’Ubunani, aho abafana bagaragaje imyitwarire idahwitse kugeza ubwo bimuteye kuva ku rubyiniro.

Tracy Melon yakomeje kwamagana imyitwarire nk’iyi, ashimangira ko ibikorwa byo gusuzugura abahanzi by’umwihariko abagore bidakwiye kwihanganirwa, kuko bibangamira akazi kabo ndetse bikabaca intege.

Ibi byongeye kuzamura ibiganiro ku mutekano w’abahanzi bari ku rubyiniro, cyane cyane mu bitaramo bibera ahantu hafunguye cyangwa hitaruye igenzura rikomeye, aho bamwe mu bafana barenga ku mbibi z’icyubahiro.

Abasesenguzi mu myidagaduro bagaragaza ko hakenewe ingamba zikomeye zo kurinda abahanzi, zirimo kongera umutekano hafi y’urubyiniro ndetse no guhana by’intangarugero abafana bagaragaza imyitwarire mibi, kugira ngo ibitaramo bikomeze kuba ahantu h’umutekano n’icyubahiro ku mpande zombi.

 

Ku wa 29 Werurwe 2026, Tracy Melon yahagaritse igitaramo bitunguranye i Mbarara nyuma yo gukorwaho n’umufana mu buryo butari bwo

Tracy Melon yanenze imyitwarire idahwitse y’abafana nyuma yo gusuzugurwa ari kuririmba


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...