Nyuma
y'imihanda iteye amabengeza itamirije akarere ka Nyaruguru, ubu ibiganiro
bisaba ko isiganwa rya Tour du Rwanda ryanyura muri iyi mihanda, bigeze kure.
Ku cyumweru tariki 2 Nyakanga, no kuri uyu wa mbere tariki 3, mu Karere ka Nyaruguru mu majyepfo y'u Rwanda, habereye isiganwa ry'amaguru rya Nyaruguru Liberation Race aho abakinnyi baciye mu bice bitandukanye bigeze imihanda mishya iri muri aka karere.
Iri siganwa ryari ribaye irya kabiri ribereye muri
Nyaruguru kuva babona umuhanda wa kaburimbo, nyuma ya Kibeho Race yabaye mu
mpera z'umwaka ushize.
Nyuma
y'iri isiganwa ryegukanwe na Mugisha Moise, mu kiganiro n'itangazamakuru
Murenzi Abdallah uyobora FERWACY yatangaje ko ibiganiro nibigenda neza hari
agace ka Tour du Rwanda kazanyura muri uyu muhanda. Ati "Turi
kubiganiraho n'ubuyobozi bw'akarere, kandi birashoboka."
Mugisha Moise niwe umaze kwegukana amasiganwa yose amaze kubera muri Nyaruguru nyuma yo kubona umuhanda mushya
Murenzi yakomeje avuga ko hari ibintu bisabwa ngo wakire Tour du Rwanda ari na byo biri kurebwaho. Ati" Icya mbere hari ibintu bibiri bisabwa ngo wakire agace ka Tour du Rwanda harimo ikibanza cyo kuba ufite imihanda myiza, kandi iyi mihanda imaze kugaragara ko ari imihanda myiza, icya kabiri ni ukuba ufite ubushobozi bwo kwakira abari mu isiganwa barenga igihumbi na magana atanu (1500).
Aha
twareba niba ubushobozi bw'amacumbi buhagaze neza, ese niba muri Nyaruguru ayo
macumbi yose ataboneka, mu Karere ka Huye baturanye dushobora kuba twabona
uburyo bworoshye bwo kwakira abantu? Icyo nabizeza ni uko ibyiza nk'ibi ntabwo
twabura kubyizihiza muri Nyaruguru, ibiganiro nibigenda neza, n'ubuyobozi
bw'Akarere ka Nyaruguru, ntacyabuza Tour du Rwanda kuza hano."
Murenzi Abdallah yemeza ko ibiganiro bigenze neza abaturage bazabona agace ka Tour du Rwanda mu minsi iri imbere
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel nawe yemeza ko bishoboka ko aka karere kazakira Tour du Rwanda. "Nk'uko mwabibonye hano hari imihanda myiza izamuka ndetse n'imanuka, ubusanzwe ishyirahamwe ry'umukino wo gusiganwa ku maguru mu Rwanda dufitanye amasezerano yo gutegura Kibeho Race, ariko kuri ubu Nyaruguru Liberation Race igiye kujya iba ngarukamwaka, nk'uko Kibeho izaba mu Ugushyingo nayo ari ngarukamwaka, bivuze ko mbere y'uko twakora Tour du Rwanda tuzaba twiteguye. "
Tour
du Rwanda y'umwaka ushize, agace kayo ka kabiri kavuye i Kigali gasorezwa mu
Karere ka Gisagara naho hari umuhanda mushya, hanyuma abagize Tour du Rwanda
bose bajya kurara mu Karere ka Huye. Twavuga ko mu gihe byaba bigenze neza na
Nyaruguru ikakira agace ka Tour du Rwanda, harimo abagize Tour du Rwanda barara
i Huye.
Murwanashyaka Emmanuel uyobora Akarere ka Nyaruguru yishimiye uburyo abaturage bakira uyu mukino ndetse ibyishimo ari byose