Ejo ku Cyumweru tariki ya 22 Gashyantare 2026 ni bwo hatangiye isiganwa rizenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda rya Tour du Rwanda 2026 ku nshuro ya 18 kuva rigizwe mpuzamahanga.
Agace ka mbere kavuye i Rukomo mu Karere ka Gicumbi gasorezwa i Rwamagana ku ntera y’Ibilometero 173,6 kakaba kegukanwe n’Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya NSN yo muri Espagne.
Nyuma y’uko aka gace gasojwe ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwatangaje inkuru ibabaje y’impanuka yabereye muri uyu munsi wa mbere i Gabiro.
Imodoka yari mu gice cy’abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda “caravane” yarenze umuhanda, igonga bamwe mu bari baje kwihera ijisho iri siganwa.
Nk’uko amakuru yemejwe n’ubuyobozi bwa Tour du Rwanda abitangaza, iyi mpanuka yahitanye abantu babiri, mu gihe abandi batandatu bakomeretse. Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho.
Kuri ubu mbere y’uko hakinwa umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda mu gace kavuye i Nyamata mu karere ka Bugesera kerekeza i Huye ku ntera y’Ibilometero 134,6, abashoferi babanje gupimwa ko banyoye ibisindisha, bakaba bapimwe na Police y’u Rwanda, Ishami ryo mu muhanda. Ibi byakozwe mu kwirinda impanuka zaterwa no kubera kunywa ibisindisha.

Abashoferi bo muri Tour du Rwanda 2026 batwara ibinyabiziga bapimwe ibisindisha mbere y'uko hakinwa umunsi wa kabiri
