Hakiruwizeye Samuel ukinira Team Rwanda yaje ari uwa kabiri inyuma he haza igikundi kirimo Mugisha Samuel na Munyaneza Didier. N'ubwo Rugg Thimothy yabaye uwa mbere mu rugendo rwa Musanze-Karongi, aratwara uyu mwambaro nk'uwahageze ari uwa mbere (Skol Jersey) anatware igihembo cy'uwakakambye imisozi kurusha abandi (Best Climber). Gusa Mugisha Samuel aragumana umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey) kuko ibihe yizigamiye muri Kigali-Huye bikomeje kumufasha.
Rugg Thimothy yakoresheje amasaha atatu, iminota 31 n'amasegonda 25 (3h31'25") mu rugendo rwa Musanze-Karongi rwari ku ntera ya (135.8 Km). Muri uru rugendo, Mugisha Samuel yaje ku mwanya wa munani (8) akoresheje 3h33'53". Bivuze ko yasigwaga iminota ibiri n'amasegonda 28" (2'28").
Bitewe n'uko agace ka Huye-Musanze kakinwe ku wa Kabiri karangiye arusha Rugg Thimothy iminota irenga 20', Mugisha Samuel yagumanye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey) kuko amaze gukoresha amasaha 14, iminota 7 n'amasegonda 53" (14h07'53"). Mugisha Samuel aracyarusha Uwizeye Jean Cluade na HaileMichael amasegonda 21".
Reba uko isiganwa ryari rihagaze (Musanze-Karongi: 135.8 Km):
10h00': Isiganwa ryahagurutse ku muryango wa Sitade Ubworoherane ahari abayobozi bakuriwe na Hon Gatabazi JMV Guverineri w'intara y'Amajyaruguru.
10h20': Haraburaga kilometero (128 Km) kugira ngo isiganwa rigere i Karongi, Favre Teylaz Benjamin (France) yari ari imbere y'igikundi cyacomotse amasegonda 12".
10h40': Mu bilometero 125 (125 Km) mbere yo kugera i Karongi, Favre Teylaz Benjamin (Haute-Savoie) yari imbere ariko yisunzweho Kamau Joseph (Kenya Riders Safaricom), aba basigaga igikundi amasegonda 18".
11h02': Bruno Araujo (Angola) yageze kuri sitasiyo SP (Mukamira) ari imbere ahabwa amanota ya mbere y'imbaduko (Sprint). Andrew Kamutai yari uwa kabiri mu gihe umunyarwanda Hadi Janvier yari uwa gatatu.
11h29': Rugg Timothy yacomotse mu bandi arabasiga. Yasigaga igikundi iminota 2'20". Rugg Timothy yari ageze mu Rutsiro mu muhanda wa Bujenje (Bunyoni).
11h41': Rugg Timothy yacomotse abandi arabasiga yasigaga igikundi iminota 4:25'. Rugg Timothy kandi yazamutse agasozi ka mbere kari hafi ya Cyamabuye ari imbere akurikiwe na Kiplagat Cornelius, Bruno Araujo na Deselegn Temalew.
11h50': Rugg Timothy yakomeje kuza imbere y'abandi asiga igikundi iminota 4'30" kuko yari agiye kwinjira muri Gakeri ari mbere. Aha muri Gakeri hari akazamuko ka kabiri katangiweho amanota. Rugg Timothy yari ageze ku ntera ya kilometero (70.6 Km).
12h05': Rugg Thimothy yari amaze gukora ibilometero 77 km mu 135.8 biteganyijwe. Uyu munya-Amerika yasigaga igikundi iminota ine n'amasegonda 25' (4'25").
12h37': Rugg Thimothy yari akomeje kuyobora urugendo kuko yari agiye kwinjira muri Rubengera ari imbere y'igikundi (Peloton). Mbere yo Kwinjira mu murenge wa Gihango yabanje kuzamuka agasozi ka nyuma gatangirwaho amanota. Aha yari amaze kugenda kilometero (103.7 km).
12h45': Rugg Thimothy yazamutse aka gasozi k'amanota abona amanota yose yo kuzamuka bityo ahabwa igihembo cy'uwarushije abandi gukakamba imisozi (Best Climber Rider).
13h00': Rugg Thimothy yazamutse agasozi ka nyuma ari imbere gato ya HaileMichael (Ethiopia), Ndayisenga Valens na Samuel Mugisha. Aba bose bari bamaze gukora ibilometero (103.7 km). Hari haasigaye ibilometero 32.1 ugana mu mujyi wa Karongi.
13h22': Rugg Thimothy yari yasatiriwe kuko igikundi kirimo Mugisha Samuel na Ndayisenga Valens bose basigaga igikundi (Peloton) iminota umwe n'amasegonda 20" (1'20").
Byari biteganyijwe ko abasiganwa baza gusoza bihuta cyane kuko aho basoreje kuri WASAC ishami rya Karongi hazamanuka ariko babanza gusoza umuzamuko w'umukandara w'ikiyaga cya Kivu.
13h30': Rugg Thimothy yari imbere y'abandi iminota ibiri (2') asiga abamukurikiye barimo Mugisha Samuel na Ndayisenga Valens. Haburaga ibilometero (4 Km).
Mugisha Samuel yahagurukanye umwenda w'umuhondo (Yellow Jersey)
Musanze-Karongi uciye mu Ngororero ni urugendo rwa kilometero 135.8 (135.8 Km), urugendo abasiganwa bahuriyemo n’akazi gakomeye ko gukata amakoni no kuzamuka udusozi dutangirwaho amanota (Mountain Classification).
Muri iyi nzira harimo agasozi ka mbere bazamutse ubwo bari bamaze gukora ibilometero 27.3 (27.3 Km) barenze gato muri Cyamabuye. Gusa mbere yo kwinjira muri Cyamabuye, hatanzwe amanota yo kuvuduka (Sprint) yatangiwe kuri sitasiyo SP ya Mukamira.
Ndayisenga Valens yijeje Abanyarwanda ko azafasha Mugisha Samuel kudatakaza umwenda w'umuhondo
Bongeye kubara amanota y’akazamuko ubwo hari bamaze gukora ibilometero 70.6 (70.6 Km), aha bari basohotse muri Kivumu bagana Nyagahanika mbere gato yo kugera muri Gakeri bagana muri Gisiza.
Agasozi ka gatatu ari nako ka nyuma kari muri uru rugendo, abasiganwa kukazamutse ubwo bari bamaze gukora ibilometero 103.7 (103.7 Km). Bari basohotse muri Gisiza bafashe umuhanda ugana mu mujyi wa Karongi. Gusa bakimara kuzamuka aka gasozi ni bwo hanatanzwe amanota ya sprint ku ntera ya kilometero (119.4 Km)
Abakinnyi bitegura isiganwa
Byukusenge Patrick umukinnyi ufite ubunararibonye