Pogacar yasoje agace ka Gavarnie-Gèdre ari wenyine nyuma yo gusiga bagenzi be ku ntera ya kilometero zirenga 43. Yatangiriye ku musozi wa Col du Tourmalet, hasigaye kilometero eshanu ngo awurangize, maze ntiyongera gufatwa kugeza ageze ku murongo usoza isiganwa.
Uyu mukinnyi wegukanye Tour de France inshuro enye yakoresheje uwo mwanya asubirana umwenda w'umuhondo wari umaze iminsi ibiri wambitswe Umunya-norvege Torstein Traeen wa Uno-X Mobility, wagize umunsi mubi kuko yasizwe hakiri kare, nyuma aza no kugwa amanuka umusozi ndetse anahura n'imvura nyinshi.
Jonas Vingegaard wa Visma-Lease a Bike, usanzwe ari umwe mu bahanganye cyane na Pogacar, yagerageje kugabanya ikinyuranyo ariko arangiza asizwe iminota ibiri n'amasegonda 38. Nubwo yakomeje urugendo wenyine igihe kirekire, ntiyabashije kwegera Pogacar wari uri ku rwego rwo hejuru.
Itsinda ryakurikiye Vingegaard ryari rigizwe na Isaac Del Toro, Remco Evenepoel, Paul Seixas na Florian Lipowitz. Del Toro, wari umaze umunsi afasha cyane mugenzi we Pogacar, yaje no gusoreza ku mwanya wa gatatu nyuma yo gusiga abo bari kumwe mu gikundi.
Ikipe ya UAE Emirates-XRG yongeye kwerekana imbaraga zidasanzwe kuva isiganwa ritangira, ibuza amakipe menshi kugenda mu matsinda y'abashaka guhunga ibizwi nka "breakaway," harimo Victor Campenaerts, Mads Pedersen wari wambaye umwenda w'icyatsi ndetse na Ben O'Connor.
Mbere yo kugaba igitero cye, Pogacar yabwiye abo bakinana ati: "Basore, ndumva meze neza." Nyuma y'ayo magambo yahise yongera umuvuduko ku Tourmalet, ibintu byatumye asiga abo bahanganye bose. Iyi ntsinzi ndetse ibaye iya kabiri ya Pogacar muri Tour de France y'uyu mwaka, ndetse ihita imusubiza ku mwanya wa mbere mu rutonde rusange.
