Tottenham yegukanye igikombe cya UEFA Europa League Manchester United yari itezeho amakiriro

Imikino - 22/05/2025 4:46 AM
Share:

Umwanditsi:

Tottenham yegukanye igikombe cya UEFA Europa League Manchester United yari itezeho amakiriro

Ikipe ya Tottenham Hotspur yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United yari ikitezeho amakiriro nyuma yuko igize umwaka w'imikino mubi.

‎Ni mu mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatatu saa Tatu z'ijoro kuri San Mames muri Espagne.

‎Uyu mukino watangiye wihuta cyane ku mpande zombi dore ko mu minota itatu ya mbere buri ikipe yari yamaze kugera imbere y'izamu ry'indi.

‎Ku munota wa 4 Manchester United yabonye uburyo bwa mbere buremereye ku mupira Rasmus Hojlund yahaye Bruno Fernandes ari mu rubuga rw'amahina ajya mu byo gucenga cyane birangira ba myugariro ba Tottenham Hotspur baje baratabara.

‎‎Hari aho Tottenham Hotspur nayo yabonye uburyo bwashoboraga kugira icyo bubyara ku mupira wazamukanywe na Brendan Johnson arekura ishoti Andre Onana arikuramo umupira usanga Pape Matar Sarr nawe arekura ishoti gusa ba myugariro bawushyira muri koroneri.

‎‎Uko iminota yagendaga ni nako umuvuduko uyu mukino wariho wagendaga ugabanyuka. 

‎‎Ku munota wa 42 Tottenham Hotspur yafunguye amazamu ku mupira mwiza wazamuwe na Pape Matar Sarr ubundi Luke Shaw awukozaho ukuboko usanga Brendan Johnson awushyira mu nshundura.

‎Nyuma y'uko Manchester United itsinzwe igitego yagerageje kugera imbere y'izamu gusa ntibigire icyo bitanga, ubundi igice cya mbere kurangira Tottenham Hotspur ikiyoboye n'igitego 1-0.

‎Mu gice cya kabiri Manchester United yaje ihererekanya neza ndetse irema n'uburyo imbere y'izamu nk'aho Amad Diallo yahaye umupira mwiza Rasmus Hojlund imbere y'izamu ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hejuru y'izamu kure.

‎Ku munota wa 58 Tottenham Hotspur yarokotse kuri kufura yatewe na Bruno Fernandes ubundi umunyezamu asohoka agiye gukuraho umupira birangira umucitse ariko usanga Micky van de Ven yasigaye inyuma awukuraho.

‎Hari aho Tottenham Hotspur yari ibonye igitego cya kabiri ku mupira mwiza cyane Yves Bissouma yahaye Dominic Solanke ari imbere y'izamu gusa awufunga nabi birangira umurenganye.

‎Manchester United yakomeje kwatsa umuriro imbere y'izamu rya Tottenham Hotspur gusa kubona igitego bikagorana.

‎Amakipe yombi yaje gukora impinduka mu kibuga aho ku ruhande rwa Tottenham Hotspur havuyemo Richarlison hajyamo Heung Min Son naho ku ruhande rwa Manchester United havamo Rasmus Hojlund na Mason Mount hajyamo Joshua Zirkzee na Alejandro Garnacho.

‎Manchester United yagiye isatira ishaka uko yakwishyura ariko ba myugariro ba Tottenham Hotspur n'umunyezamu Guglielmo Vicario bagataba. Umukino warangiye Tottenham Hotspur itsinze igitego 1-0 ndetse ihita inegukana igikombe cya Europa League ku nshuro ya 3.

‎Iki gikombe Manchester United yari igitezeho amakiriro dore ko muri uyu mwaka w'imikino mu yandi marushanwa byanze nk'aho muri shampiyona bari ku mwanya wa 16.

Uko Brendan Johnson yatsinze igitego cya Tottenham Hotspur 

Uko Micky van de Ven yakuyemo igitego cyari cyabazwe

Tottenham Hotspur yegukanye Europa League ku nshuro ya mbere ndetse kiba igikombe cya mbere cya mu myaka 17 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...