Uyu mukinnyi w'ikipe ya Uno-X Mobility yageze kuri ibi nyuma yo gusoza agace ka kane kasorejwe i Foix ari ku mwanya wa munani, akungukira ku kuba yari yacitse mu itsinda ry'abasiganwa kare, bituma afata umwanya wa mbere ku rutonde rusange.
Mu gihe benshi bibwiraga ko Pogacar azagumana umwambaro w'umuhondo kugeza i Paris, Traeen yagaragaje ubuhanga bwo gukoresha uburyo bwo gucika kare mu gikundi, ibintu byamuhesheje kuyobora isiganwa.
Kimwe mu bintu byaranze Torstein Traeen ni ukwihangana bidasanzwe. Muri Tour de France ya 2023 ubwo yakoraga impanuka ikomeye ku munsi wa mbere i Bilbao, imusigira ukwavunika kw'inkokora.
Nubwo yari afite iyo mvune, ntiyaretse isiganwa ahubwo yarikomeje kugeza arirangije ku mwanya wa 95, Gusa Icyo gihe yavuze ko atari ashishikajwe cyane n'ububabare ahubwo yashakaga gukomeza gusiganwa no gufasha bagenzi be.
Mbere yaho kandi mu 2022, Traeen yakorewe isuzuma risanzwe rya dopage muri Tour of the Alps. Nubwo nta miti yabujijwe yari yakoresheje, ibisubizo byagaragaje ko afite urugero rudasanzwe rwa hormone ya hCG.
Ibyatumye abaganga bakora irindi suzuma, basanga arwaye kanseri y'intanga. Yahise abagwa muri Gicurasi 2022, nyuma y'amezi make yongera gusubira mu marushanwa, ibintu byatumye benshi bamufata nk'urugero rw'umukinnyi utajya acika intege.
Mu kugaruka yahise akomereza muri Traeen yatangiriyemo urugendo rwe muri Uno-X Mobility, aza kuyivamo gato yerekeza muri Bahrain Victorious mu 2024 na 2025.
Uyu mwaka yongeye gusubira muri Uno-X Mobility nyuma y'uko iyi kipe izamutse ku rwego rwa World Tour, ari na yo yafashije kugera ku ntego yo kwambara umwambaro w'umuhondo muri Tour de France.
Mu 2024, Traeen yegukanye intsinzi ye ya mbere nk'umukinnyi wabigize umwuga atsinda agace ka Tour de Suisse nyuma yo gucika mu gikundi.
Nyuma y'iyo ntsinzi yavuze ko atari yanatekereje ko ashobora gutsinda kuko atari ateganyijwe kujya mu itsinda ry'abacitse. Aho yayituye mugenzi we Gino Mäder, wari waritabye Imana mu mpanuka yabereye muri Tour de Suisse mu mwaka wari wabanje
Mbere yo kwambara umwambaro w'umuhondo muri Tour de France, Traeen yari yarigeze no kwambara umwambaro utukura muri Vuelta a España ya 2025. Yawumazeho iminsi ine mbere yo kuwusubiza Jonas Vingegaard, ariko asoza iryo siganwa ari ku mwanya wa cyenda mu rutonde rusange.


