Ikigamijwe
ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka
no kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze
mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri
ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo
kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Aherutse
kubwira InyaRwanda ko indirimbo yatangiriyeho ashyira hanze indirimbo ari
‘Natinatina’ yumvikanamo Olimah, Sicha One, Afrique, Pama ndetse na Mercury
Sheks. Iyi ndirimbo yagiye ahagaragara ku wa Kane tariki 10 Nyakanga 2025.
Mu bandi bakoze mu nganzo harimo umuhanzikazi Bwiza, Zeo Trap, Da Rest, Fela Music bahuje imbaraga na Mico The Best, Papi Clever na Dorcas n’abandi.
Dore
urutonde rw’indirimbo 10 InyaRwanda yaguhitiyemo zakwinjiza neza muri weekend:
1. Natinatina – The Real Gasana ft Afrique, Olimah, Sicha One, Pamaa & Mercury Sheks
2. Marita – Bwiza
3. Santima – Fela Music ft Mico The Best
4. Bruce Melody - QD
5. Motema – Chris Hat
6. Talent – Dj Rusam ft Thedicekid
7. Vitamin – Da Rest ft Uncle Austin
8. Zana – Yee Fanta
9. Ninataka Kufuata – Papi Clever & Dorcas ft Merci Pianist
10. Bezos - Golden Juu ft Zeo Trap & Papa Cyangwe