TOP 10: Videos zasohotse 2016 zigakurikirwa kurusha izindi muri muzika nyarwanda

Imyidagaduro - 28/12/2016 4:54 PM
Share:

Umwanditsi:

TOP 10: Videos zasohotse 2016 zigakurikirwa kurusha izindi muri muzika nyarwanda

Umuziki w’abahanzi nyarwanda uri gukura umunsi ku wundi, abahanzi bari guhirwa no gukurikirwa cyane ariko by’umwihariko abanyamuziki baryohewe n’uduhigo amashusho y’indirimbo yagiye yesa. Inyarwanda.com twabashakiye indirimbo icumi za mbere zasohotse muri 2016 zigakurikirwa cyane.

Mu gihe umwaka ushigaje iminsi mbarwa ngo urangire, Inyarwanda.com twanyujije ijisho ku rubuga rwa Youtube rukunze kubikwaho indirimbo z’abahanzi maze tureba izagiye zikurikirwa cyane, iyo unyujije ijisho ku ndirimbo z’abanyarwanda zakorewe amashusho usanga icumi za mbere ari izi zikurikira kuva ku ya cumi kugeza ku ya mbere ukurikije uko zarushanyijwe kurebwa.

10. Ich Liebe Dish ya Babo

Umwana muto w’umunyarwandakazi Babo wibera mu gihugu cy’Ubudage ubwo yazaga mu Rwanda mu karuhuko, yakoranye indirimbo n’itsinda rya Urban Boyz bayita Ich liebe Dish, iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi magana abiri mirongo itanu n’imisago yakozwe na Ma Riva, amashusho yayo ashyirwa hanze  tariki 15 Mata 2016, kuba imaze kurebwa n’aba bantu byatumye iza mu ndirimbo icumi zarebwe cyane ku mwanya wa cumi.

9. Birarangiye ya Dream Boyz

‘Birarangiye’ ni indirimbo yahuriyemo itsinda rya Dream Boyz ndetse na Jay Polly, amashusho yayo yashyizwe hanze tariki 7 Gashyantare 2016, iyi ndirimbo yakozwe na Ma Riva imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi magana abiri mirongo inani na bine n’imisago, ibi biyishyira mu ndirimbo icumi za mbere zarebwe cyane, ariko by’umwihariko ikaza ku mwanya wa 9.

8.Bindimo ya Yvan Buravan

Bindimo ni indirimbo ya Yvan Buravan, amashusho yayo yashyizwe hanze tariki 16 Gashyantare 2016, iyi ndirimbo yakozwe na Meddy Saleh ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi magana abiri mirongo inani na bitandatu n’imisago, ibi biyishyira mu ndirimbo icumi za mbere zarebwe cyane, ariko by’umwihariko ikaza ku mwanya wa munani.

7. Niwowe ya King James

 Indirimbo Niwowe ihuriyemo King James ndetse na Lion Manzi, amashusho yayo yashyizwe hanze tariki 11 Nyakanga 2016, iyi ndirimbo yakozwe na Meddy Saleh imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi magana atatu mirongo ine n’imisago, ibi biyishyira mu ndirimbo icumi za mbere zarebwe cyane, ariko by’umwihariko ikaza ku mwanya wa karindwi mu zarebwe cyane.

6.Agatako ya DJ Pius

‘Agatako’ ni indirimbo ya DJ Pius afatanyije na Dr Jose Chameleone, amashusho yayo yashyizwe hanze tariki 4 Gicurasi 2016, iyi ndirimbo yakozwe na Meddy Saleh ikaba imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi magana atatu mirongo itanu n’imisago, ibi biyishyira mu ndirimbo icumi za mbere zarebwe cyane, ariko by’umwihariko ikaza ku mwanya wa gatandatu.

top5Batanu ba mbere bafite indirimbo zarebwe cyane muri uyu mwaka wa 2016

5. Agatege ya Charly & Nina

‘Agatege’ ni indirimbo y’abakobwa babiri Charly na Nina, ifite amashusho yashyizwe hanze tariki 16 Kamena 2016, iyi ndirimbo yaje itavugwaho rumwe kuba ariyo yasimbura ‘Indoro’ aba bakobwa bari bakoze mbere igaca ibintu yakozwe na Meddy Saleh.Kugeza ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi magana ane n’imisago, ibi biyishyira mu ndirimbo icumi za mbere zarebwe cyane, ariko by’umwihariko ikaza ku mwanya wa gatanu.

4. Nturare utabivuze ya King James

Indirimbo ‘Nturare utabivuze’ ni indirimbo ya King James, amashusho yayo yashyizwe hanze tariki 30 Kamena 2016, amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Meddy Saleh imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi magana atanu n’imisago, ibi biyishyira mu ndirimbo icumi za mbere zarebwe cyane, ariko by’umwihariko ikaza ku mwanya wa kane.

3. Ntacyadutanya ya The Ben ft Priscillah

Indirimbo ‘Ntacyadutanya’ ni indirimbo yahuriweho na The Ben ndetse na Priscillah, amashusho yayo yashyizwe hanze tariki 20 Gashyantare 2016, kugeza ubu amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Lick Lick imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi magana arindwi mirongo itatu n’imisago, ibi biyishyira mu ndirimbo icumi za mbere zarebwe cyane, ariko by’umwihariko ikaza ku mwanya wa Gatatu.

2. Ko nashize ya Knowless

‘Ko nashize’ ni indirimbo y’umuhanzikazi Butera Knowless, amashusho yayo yashyizwe hanze tariki 21 Mata 2016, aho kugeza ubu amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Ibalab imaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi magana cyenda n’imisago, ibi biyishyira mu ndirimbo icumi za mbere zarebwe cyane, ariko by’umwihariko ikaza ku mwanya wa kabiri ibanziriza iya mbere.

1. Habibi ya The Ben 

Indirimbo iza ku mwanya wa mbere ni Habibi ya The Ben, amashusho yayo akaba agiye kwandika amateka mashya muri muzika nyarwanda yo kuzuza miliyoni mu gihe cy’ukwezi kumwe dore ko yashyizwe hanze tariki 2 Ugushyingo 2016, amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Cedru amaze kurebwa n’abantu basaga ibihumbi magana cyenda mirongo itanu n’imisago, ibi biyishyira mu ndirimbo icumi za mbere zarebwe cyane, ariko by’umwihariko ikaza ku mwanya wa mbere iyoboye izindi.

Izi ndirimbo uko ari icumi nizo amashusho yazo yashyizwe hanze muri uyu mwaka wa 2016 gusa akaba ayoboye ayandi gukurikirwa cyane kuri youtube urebye umubare w’abantu bagiye bareba izi ndirimbo, aha Meddy Saleh biragaragara ko ariwe wakozemo nyinshi dore ko yakozemo enye agakurikirwa na Ma Riva wakozemo ebyiri, abahanzi nka King James na The Ben ni bamwe mu bafitemo indirimbo nyinshi dore ko buri umwe afitemo ebyiri ebyiri. Habibi ya The Ben niyo ndirimbo iyoboye izindi ishobora no kwesa agahigo ko kuzuza miliyoni mu gihe gito igiye ku rubuga rwa Youtube dore ko ishobora no kutarindira ukwezi kose cyangwa ngo ukwa kabiri kuyirangirane.

KANDA HANO UREBE HABIBI INDIRIMBO YA MBERE MU ZASOHOTSE UYU MWAKA ZIGAKURIKIRWA CYANE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...