Tonzi witegura guhabwa ‘Master’s’ ategerejwe i Bruxelles mu gitaramo

Imyidagaduro - 19/08/2025 3:53 PM
Share:

Umwanditsi:

Tonzi witegura guhabwa ‘Master’s’ ategerejwe i Bruxelles mu gitaramo

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clémentine wamamaye nka Tonzi, ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye azakorera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi, tariki ya 11 Ukwakira 2025.

Iki gitaramo cyahawe izina rya Family Healing, kizitabirwa n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo batuye ku mugabane w’u Burayi. Muri iki gitaramo, Tonzi azasangira uruhimbi na Bosco Nshuti. 

Ni igitaramo cy’ihumure ry’imiryango ‘Family Healing’ cyateguwe na Family Corner, gifite intego yo guhuza imiryango, gusabana no kongera gusubizamo abantu icyizere binyuze mu ndirimbo z’Imana.

Abategura bavuga ko bazifashisha umuziki wa Gospel nk’umuyoboro wo gufasha abantu kongera kunga ubumwe n’Imana ndetse no kwiyunga hagati yabo.

Tonzi, uzwi mu ndirimbo zikora ku mitima nka ‘Humura’, ‘Sijya Muvaako’, ‘Nzajya gusingiza Yezu’, ni we uzaba ari umuhanzi mukuru uzasusurutsa abazitabira iki gitaramo.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Tonzi yavuze ko iyi si inshuro ya mbere ajya mu Bubiligi, ariko ari bwo bwa mbere atumiwe mu gitaramo cyiswe Family Healing.

Ati: “Si ubwa mbere ngiye mu Bubiligi ariko ni ubwa mbere ntumiwe na Family Healing. Uyu mwaka nagiyeyo mu kwezi kwa Gatatu ndirimba mu bukwe nari natumiwemo. Ku bijyanye n’ibitaramo, icyo giheruka nakoze cyari mu Buhorandi, aho natumiwe kuririmba ku munsi mpuzamahanga w’umugore. Izindi nshuro nagiyeyo nabaga njyiye muri gahunda zanjye bwite.”

Tonzi amaze igihe agaragaza ibikorwa byagutse byo kuririmbira hanze y’u Rwanda, akaba umwe mu bahanzi ba Gospel bamenyekanye mu Karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Akunze kugaragaza ko indirimbo ze zigamije gukomeza imiryango, gusigasira indangagaciro z’umuryango no kubaka sosiyete ishingiye ku mahoro.

Kuri we, igitaramo nk’iki ni amahirwe yo kwibutsa Abanyarwanda baba mu mahanga ko n’ubwo baba kure y’iwabo, bakeneye gukomeza gusabana, gusengera hamwe no gusubizwamo icyizere.

Abategura iki gitaramo batangaje ko imyiteguro iri kugenda neza, kandi ko byitezwe ko kizaba igihe cyihariye cyo gusabana mu buryo bwo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo kizaba ari n’undi murongo mushya mu rugendo rwa Tonzi nk’umuhanzi umaze imyaka irenga 20 mu muziki wa Gospel, akaba ashyira imbere ubutumwa bwo kwihangana, kwiringira Imana no gukomeza gusabana nk’umuryango mugari.

Agiye gutaramira mu Bubiligi nyuma yo gushyira ku isoko igitabo cye cya mbere ‘An Open Jail’, ndetse ari kwitegura gushyira ku isoko Album ye ya cumi. Ubwo yamurikaga igitabo cye, yavuze ko ari no gusoza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu ishami rya ‘Theology’.”. Yabwiye InyaRwanda, ko muri uyu mwaka ari bwo azasoza amasomo se.

Theology ni ishami rya kaminuza ryiga ibintu bijyanye n’Imana, ukwemera n’imyemerere ya muntu. Muri rusange bigamo: Amateka y’Idini n’Itorero.

Isesengura ry’Isezerano rya Kera n’Isezerano Rishya. Ibisobanuro by’amahame y’ukwemera. Ibibazo birebana n’Imana, umuntu n’isi. Uburyo imico n’imyifatire ihuzwa n’inyigisho z’Idini.

Uburyo bwo kuyobora amatorero, gusenga, kwigisha no kwamamaza ubutumwa bwiza. Bitewe n’aho umuntu yiga, Theology ishobora no kwibanda ku mibanire y’idini n’imibereho rusange (politiki, umuco, imibereho myiza n’ubutabera).

Tonzi yiteguye gususurutsa Abanyarwanda n’inshuti zabo i Bruxelles mu gitaramo Family Healing  

Tonzi, uru rugendo rwa Gospel rwamugejeje mu bihugu byinshi, none agiye kongera guhuza imiryango i Burayi 

Umuziki wa Tonzi ni ubutumwa bwo guhumuriza, gusenga no kwiyunga nk’imiryango

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URUFUNGUZO' YA TONZI


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...