Tonzi ufite Album 10 yahaye impanuro Alicia and Germaine bagezweho muri Gospel

Iyobokamana - 16/09/2025 9:51 AM
Share:
Tonzi ufite Album 10 yahaye impanuro Alicia and Germaine bagezweho muri Gospel

Tonzi ni izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko amaze imyaka 37 mu muziki ndetse akaba amaze gukora album 10. Kuri ubu Tonzi yahaye impanuro barumuna be mu muziki, Alicia and Germaine, bagezweho mu muziki wa Gospel bamazemo umwaka umwe.

Alicia na Germaine bamaze umwaka umwe gusa mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Bakunzwe mu ndirimbo nka Urufatiro, Rugaba, Wa Mugabo, Ihumure, Uri Yo na Ndahiriwe baherutse gushyira hanze. "Rugaba" niyo yakunzwe cyane, ikaba imaze kurebwa inshuro ibihumbi 700 kuri Youtube. "Uri yo" niyo yarebwe cyane mu gihe gito kukowski yarebwe n'ibihumbi 548 mu mezi atatu gusa.

Alicia na Germaine ni abakobwa bavukana bakomoka i Rubavu. Ufitimana Alicia ari kwiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye na Medicine and Surgery, mu gihe murumuna we Germaine Ufitimana yiga mu mwaka wa 6 w’ayisumbuye mu Indimi n’Ubuvanganzo (LFK). Bavuga ko guhuza ishuri n’umuziki ari ibintu bibaryoheye kuko buri kimwe bagiha agaciro kacyo.

Aba bahanzikazi bo guhangwa amaso bafite intego yo gukora album nyinshi no kugeza ubutumwa bwabo ku rwego mpuzamahanga. Bati: “Turifuza ko ubutumwa bwacu bugera kure, tukaririmba no mu zindi ndimi kugira ngo amajwi yacu n’ubutumwa tubwiriza bigere hose.”

Mu 2024 ni bwo binjiye mu muziki ku mugaragaro, bashyira hanze "Urufatiro", indirimbo yanditswe na se ndetse inatunganyirizwa muri kompanyi ye yitwa ABA Music. Ku wa 24 Gicurasi 2025, bahawe igihembo cya mbere cya Best Gospel Artist muri Rubavu Music Awards & Talent Detection.

Alicia na Germaine bamaze kwiyubaka nk’abahanzi bafite impano idashidikanywaho, ndetse bakaba bagaragaza ko bafite icyerekezo cyagutse mu muziki, bahawe impanuro n'umuhanzikazi w'umunyabigwi Tonzi umaze imyaka 37 mu muziki ndetse akaba amaze gukora Album 10 zirimo iyo amurika kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025 mu birori yahuje no kwizihiza isabukuru y'imyaka 45 y'amavuko.

Ati "Ni ibintu bishimishije kuba ngiye kwizihiza imyaka 45 y’amavuko namurika album ya 10. Nibaza ko ari kimwe mu bintu byiza ngezeho muri uyu mwaka wambereye udasanzwe kuko nawusojemo amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ndetse nawumurikamo igitabo cyanjye cya mbere."

Alicia na Germaine baraswe amashimwe na Tonzi, mukuru wabo mu muziki 

Tonzi, yashimiye aba bakobwa b'i Rubavu ku bwo gutinyuka bakiyemeza kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo binyuze mu mpano bagabiwe yo kuririmba. Ati: “Reka mpere ku kubashimira ko batinyutse kandi bakaba batanga ubutumwa bwiza. Ni abakobwa beza."

Yavuze ko impanuro abaha ni uko bagenda nk’uko bahamagawe bakiri bato, bagashaka itsinda ribaba hafi ryizewe ribafasha, "kandi bige bakoreshe igihe cyabo neza. Ikindi, umuryango wabo ukomeze ubabe hafi, umenye ibyo barimo, ubashyigikire."

Yakomeje abwira ikinyamakuru Paradise kibanda ku makuru y'Iyobokamana ati: "Natwe turahari kubasengera no kubashyigikira aho bishoboka kandi badukeneye nka bakuru babo. Bakomeze basenge kandi bicishe bugufi, baheshe Imana ishema muri byose, birinde ibishuko byose byaza bihabanye n’umugambi w’Imana. Urufunguzo bararufite.”

Ibigwi bya Tonzi wahaye impanuro Alicia na Germaine 

Tonzi arambye mu muziki wa Gospel dore igitaramo cye cya mbere cyabaye mu 1993 yishyuje amafaranga ijana (100Frw) mu myanya y’icyubahiro (VIP), mu gihe mu myanya isanzwe byari ukwishyura mirongo itanu (50 Frw). Iki gitaramo cyabereye muri St Andre i Nyamirambo. Icyo gihe Tonzi yigaga muri APACE.

Kuri ubu ari mu bahanzi bafite ibigwi bikomeye mu rw'imisozi igihumbi ndetse uyu mwaka wa 2025 urasiga yicaye ku ntebe y'Ubwamikazi bw'umuziki nyarwanda mu bafite Album nyinshi kandi zengetse kuko ateganya kuwumurikamo Album ya 10, ibintu bitarakorwa n'undi muhanzikazi uwo ari we wese mu Rwanda.

Tonzi afite Album 10 ari zo: "Humura", "Wambereye Imana", "Wastahili", "Izina," I am a Victor", "Amatsiko", "Akira", "Amakuru", "Respect" na "Urufunguzo" igizwe n'indirimbo 14.

Uyu munyabigwi muri Gospel yamaze kwirundurira mu gukorera Imana dore ko aherutse guhabwa impamyabumenyi y'Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Theology [Amasomo ya Bibiliya]. Ni impamyabumenyi yahawe na Gate Breakers University ifite icyicaro i Kampala muri Uganda.

Ibirori byo kumushyikiriza impamyabumenyi, hamwe n’abandi barangije muri iyi kaminuza, byabaye ku wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025, i Kigali, mu nyubako ya Ligue Pour La Lecture de La Bible ku Kacyiru. Yavuze ko iki ari kimwe mu bikorwa bikomeye agezeho buzima bwe, kuko kwiga amasomo ya Theology byari inzozi ze za kera. 

Ati: “Ndishimye cyane kuko rwari urugendo rutoroshye, kwiga mbivanga n’izindi nshingano. Ndashima Imana yanshoboje gusoza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Theology. Nahoraga mbifite mu nzozi, none mbigezeho. Ni ishimwe rikomeye cyane.”

Uyu mubyeyi wamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Humura’, yavuze ko mu rugendo rw’imyaka yari amaze ku ntebe y’ishuri yungutse byinshi bizamufasha mu buzima bwe bwa buri munsi no mu murimo akora wo gufasha abantu mu buryo bw’umwuka. 

Ati: “Nize byinshi kandi nungutse byinshi cyane bizamfasha mu rugendo rw’ubuzima, ndetse no gutanga umusanzu mu gufasha abandi kugira imyumvire ikomoka ku Mana yo soko y’ubuzima bwiza n’urukundo.”

Tonzi aherutse kandi gushyira ku isoko igitabo cye cya mbere ‘An Open Jail’. Byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 14 Kanama 2025 muri Crown Conference i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Ni igitabo cyagiye ku isoko kigura ibihumbi 30 Frw, ndetse yacyanditse mu gihe cy’imyaka 13, byatumye kigeza kuri Paji 174.

Tonzi ubwo yamurikaga igitabo cye cya mbere mu birori by'agatangaza

Tonzi bakunze kumwita Igifaru kubera ishyaka rye ryinshi mu murimo w'Imana akora binyuze mu kuririmba

Kuri uyu wa Gatatu, Tonzi aramurika album ya 10 anizihize isabukuru y'imyaka 45 y'amavuko

REBA INDIRIMBO "URUFUNGUZO" YA TONZI

REBA INDIRIMBO "RUGABA" YA ALCIA AND GERMAINE IMAZE KUREBWA N'IBIHUMBI 700

REBA INDIRIMBO NSHYA "NDAHIRIWE" YA ALCIA AND GERMAINE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...