Iki giterane "Ihumure"cyamaze icyumweru kuva kuwa 19 Ukwakira kugeza ku wa 25 Ukwakira 2026, cyateguwe n’Itorero Eglise des Missionnaires de Réveil Belgique, rikorera Namur mu Bubiligi. Cyahurije hamwe abavugabutumwa n’abaramyi benshi barimo n’abaturutse mu Rwanda.
Tonzi uri mu baririmbye muri iki giterane yavuze ko cyaranzwe no guhembuka mu buryo bw'Umwuka. Yasobanuye ko we n’abandi baririmbyi baturutse mu Rwanda barimo Bosco Nshuti, bagize ibihe byiza, bakora ku mutima ya benshi bitabiriye.
By’umwihariko indirimbo yasabwe kuririmba muri icyo giterane zari zirimo ubutumwa bw'ihumure buhuje n'intego y’icyo giterane dore ko cyari cyiswe "Ihumure", bikaba byaratumye abakunzi be mu Bubiligi bizihirwa cyane.
Ati: “Iki giterane nari nagiyemo ‘Ihumure’ cyateguwe n’Itorero Eglise des Missionnaires de Réveil Belgique, cyari igiterane cyiza cyane cyahuriyemo abavugabutumwa benshi n’abaramyi batandukanye, by’umwihariko abaturutse mu Rwanda."
Mu kiganiro na inyaRwanda, uyu muhanzikazi wamamaye mu ndirimbo "Humura", yakomeje agira ati: "Natwe twagize ibihe byiza cyane, by’umwihariko kuko byari bihuye n’indirimbo bari bansabye kuzaririmba mu giterane, zirimo ihumure."
Yavuze ko cyaranzwe no gusabana no kumenyana. Yavuze ko ikirenze ibyo ari uko abantu benshi bahembutse, bamwe bakakira agakiza, abandi bagakira ibikomere byo ku mutima binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana no mu Ijambo ryayo.
Yagize ati: "Habayeho guhembuka abantu barakizwa abandi bakira imvune zo mutima binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana, mu ijambo ry’Imana."
Yagaragaje ibyishimo yatewe no guhura n’abo bafatanyije umurimo w’Imana, barimo Elysé, Bosco Nshuti na Jado Kelly. Ati: “Guhurira ku gatuti na basaza banjye muri Kristo Elysé, Bosco Nshuti, Jado Kelly ndetse na team yose byari umunezero mwinshi.”
Tonzi yashimiye Imana yabashoboje muri iki gikorwa, anashimira Itorero ryose ryacyateguye, by’umwihariko Apostle Veredianne wagize uruhare mu gutegura iki giterane cyamaze icyumweru cyose.
Yavuze ko icyo giterane cyaranzwe n’imbaraga z’Imana, ashimangira ko cyabaye umwanya wo guhembuka mu buryo bw’umwuka, kwakira agakiza no gukira ibikomere byo ku mutima.
Igiterane “Ihumure” cyongeye kugaragaza uruhare rw’ivugabutumwa n’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu gufasha abantu kubona ihumure, ibyiringiro no gukomera mu kwizera.
Nyuma yo gutaramira muri Namur, Tonzi ategerejwe muri Norvège Oslo aho afite ibiterane bibiri azajyamo birimo ikizaba tariki 01 Ugushyingo 2026, akaba anitegura mu minsi iri imbere gushyira hanze indirimbo yuzuye amashimwe n’uburinzi bw’ Imana.
Tonzi yanyuzwe cyane n'umusaruro w'igiterane "Ihumure" yatumiwemo mu Bubiligi
Tonzi uzwi mu ndirimbo z'ihumure yahembuye abitabiriye igiterane "Ihumure" cyabereye mu Bubiligi
Bosco Nshuti yaririmbye indirimbo ze zitandukanye, imitima ya benshi irahembuka
Tonzi yasangiye uruhimbi n'abaramyi batandukanye barimo Bosco Nshuti waririmbye "Ibyo Ntunze"
Bosco Nshuti hamwe na Tonzi bamaze guhurira i Burayi isnhuro ebyiri muri gahunda z'ivugabutumwa
Tonzi hamwe na Elyse Bigira wamamaye muri Gisubizo Ministry mbere y'uko atangira kuririmba ku giti cye
Nyuma yo gutaramira muri Namur mu Bubiligi, Tonzi ategerejwe muri Norvège, Oslo mu rugendo rw'ivugabutumwa
