Tonzi agiye kuzenguruka igihugu mu bitaramo by'isanamitima yise 'Humura Healing Worship'

Iyobokamana - 24/04/2026 2:22 PM
Share:
Tonzi agiye kuzenguruka igihugu mu bitaramo by'isanamitima yise 'Humura Healing Worship'

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine [Tonzi], agiye gutangiza urugendo rw’ibitaramo ngarukamwaka yise “Humura Healing Worship”, bizazenguruka igihugu bikaba bigamije ivugabutumwa rishingiye ku isanamitima no guhumuriza abantu.

Ibi bitaramo bizagera mu Turere twose tw'u Rwanda, bizatangirira i Kabuga mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho Tonzi azataramira mu rusengero rwa Assemblies of God Kabuga ku wa 01 Gicurasi 2026. Ni igitaramo gitegerejwe na benshi.

Igitaramo cy'i Kabuga cyateguwe ku bufatanye bwa Tonzi n’itorero rya Assemblies of God Kabuga risanzwe ritegura igikorwa kizwi nka Rehoboth Fellowship. Tonzi ni we uzaba ari umushyitsi mukuru, afatanyije n’abandi bakozi b’Imana barimo Ev. Susane Mukasano, mu gihe Rev. Pastor Kamasa na Diane ari bo bazakira abitabiriye.

Abandi baramyi bazafasha iteraniro mu bihe byo kuramya no guhimbaza Imana muri iki gitaramo kidasanzwe barimo Golgotha Choir, True Vine Worship Team na Shinning Ministry, bose bakazatanga ubutumwa bw'ihumure n'icyizere mu mitima y’abantu bazitabira.

Mu kiganiro na inyaRwanda, umwe mu bari gufasha Tonzi gutegura iki gitaramo, Camarade Holy, yavuze ko iki gikorwa ari icya Tonzi ariko kikaba cyarakiriwe kandi kigashyigikirwa n’itorero rya Assemblies of God Kabuga. Ati: “Igitaramo ni icya Tonzi, ariko turi kugitegurana n’itorero rya Assemblies of God Kabuga kuko ari bo batwakiriye.”

Camarade wanatunganyije mu buryo bw'amajwi indirimbo zitandukanye za Tonzi, yongeyeho ko “Humura Healing Worship” ifite intego yo kugera mu gihugu hose hagamijwe guhumuriza Abanyarwanda mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati: "Kizajya kiba buri gihe mu minsi 100 yo Kwibuka mu rwego rwo guhumuriza imitima y'Abanyarwanda".

Yakomeje avuga ko ibi bitaramo bizagera mu gihugu hose. Ati: "Ni gahunda yatangijwe na Tonzi yo kuzenguruka ahantu hatundukanye mu ivugabutumwa ry’isanamitima. Kuri ubu ikaba itangirijwe kuri Assembles of God ku bufatanye na Rev. Pastor Kamasa & Diane. Tuzakomeza kuzenguruka uturere twose tw'igihugu".

Yavuze ko batumiye Ev. Susane Mukasano kugira ngo azafashe abakristo guhuza ijambo ry'Imana na gahunda za Leta kuko yabaye Umuyobozi mu nzego za leta. Ati: “Impamvu twatumiye Ev. Suzane, ni umwe mu babaye mu buyobozi bwa leta mu rwego rwo gufasha abantu b'Imana guhuza ijambo ry'Imana na gahunda za Leta".

“Humura Healing Worship” ni iyerekwa Tonzi yagize mu murimo we w'ivugabutumwa, ikaba igamije kugera ku bantu bari mu bihe bikomeye by’ubuzima, cyane cyane abakeneye guhumurizwa no kongera kubaka icyizere. Ni urugendo rushya atangiye rwo kugera ku mitima y’abantu, kubahumuriza no kubafasha kongera kubona impamvu yo kubaho no kugira icyizere cy'ejo hazaza.

Uyu muhanzikazi umaze imyaka myinshi mu muziki wa Gospel afite album 10 ari zo “Humura”, “Wambereye Imana”, “Wastahili”, “Izina”, “I Am a Victor”, “Amatsiko”, “Akira”, “Amakuru”, “Respect” na “Mubwire”. Indirimbo ye “Humura” ni imwe mu zamuhesheje izina rikomeye mu Rwanda, akaba ari na yo yitiriye uru rugendo rw’ibitaramo.

Ibi bitaramo by'isanamitima bya Tonzi bakunze kwita 'Igifaru', bishimangira urugendo rurerure amaze mu muziki usingiza Imana, aho akomeje gutanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere Gospel haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Atangije ibi bitaramo bikomeye mu gihe akomeje gukora umuziki ahozaho dore ko mu mezi ane gusa aheruka yashyize hanze indirimbo nshya icyenda ari zo: "Azaza kugufasha", "Umusaraba", "Super Power", "Umugore ni intwari", "Gukiranuka", "Ndashima" Ft Muyango, "Umukiza yavutse", "Shima Imana" na "Uzahora utsinda".

Uretse umuziki, Tonzi aherutse no kwinjira mu bwanditsi, aho yashyize hanze igitabo cye cya mbere yise “An Open Jail”, cyamuritswe mu birori bikomeye byabereye i Kigali mu 2025, byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo abayobozi n’abahanzi b’ibyamamare.

Tonzi yateguye ibitaramo by'isanamitima bizatangirira i Kabuga mu Karere ka Gasabo

Tonzi yamamaye mu ndirimbo "Humura" ari nayo yitiriye ibitaramo bye "Humura Healing Worship"

"Tuzakomeza kuzenguruka uturere twose tw'igihugu" - Camarade uri ku ruhembe rw'abategura ibitaramo bya Tonzi 'Humura Healing Worship'

Tonzi agiye guhera i Kabuga mu rugendo rw'ibitaramo by'isanamitima bizagera mu turere twose tw'u Rwanda

“Humura Healing Worship” igaragaza icyerekezo gishya cya Tonzi cyo kurushaho kwegera abantu mu buryo bwagutse, aho umuziki we utari uwo kuramya Imana gusa, ahubwo unafasha mu gusana imitima no kubaka ubuzima bw’abamwumva

REBA INDIRIMBO "HUMURA" YA TONZI YITIRIWE IBI BITARAMO BYE BIKOMEYE

REBA INDIRIMBO "AZAZA KUGUFASHA" TONZI AHERUKA GUSHYIRA HANZE



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...