Tonzi agiye gutaramira i Musanze

Imyidagaduro - 06/05/2026 1:24 PM
Share:
Tonzi agiye gutaramira i Musanze

Umuhanzi w’inararibonye mu muziki wa Gospel, Tonzi, ategerejwe mu Karere ka Musanze mu gitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe “Dwelling In His Presence”, giteganyijwe kuba ku wa 10 Gicurasi 2026.

Iki gitaramo cyateguwe na Boanerge Worship Team ikorera muri Kaminuza ya INES Ruhengeri, kikazabera kuri Zion Temple Musanze guhera saa munani z’amanywa, kwinjira akaba ari ubuntu. Ni igikorwa gitegerejweho guhuza abantu mu mwuka wo kwegera Imana no kongera ubusabane na Yo. 

Tonzi, uzwi cyane mu ndirimbo “Humura” imaze imyaka myinshi ihumuriza imitima ya benshi, azitabira iki gitaramo afite ubutumwa bw'ihumure atanga binyuze muri gahunda yise “Humura Healing Worship”. Ni ubutumwa bufasha abantu gukira ibikomere byo mu mutima no kongera ibyiringiro mu buzima.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Tonzi yatangaje ko yiteguye neza guhura n’abakunzi be bo mu Majyaruguru, aho azafatanya n’abandi baramyi mu kugeza ku bantu ubutumwa bwiza bw’isanamitima.

Ati: "Niteguye neza cyane, nk'uko nabibabwiye natangiye 'Humura Healing Tour' izagera mu ntara zose z’ igihugu, ubu rero hagezweho mu Majyaruguru aho nzafatanya n'abandi baramyi batandukanye mwabonye".

Mbere yo kugera i Musanze, Tonzi yari aherutse gutangirira  i Kabuga gahunda ye yo kuzenguruka u Rwanda. Byari mu gikorwa cya “Rehoboth Fellowship” cyabereye mu itorero rya Assemblies of God, ku wa 01 Gicurasi 2026 aho yafatanyije n’abashumba batandukanye mu guhuza ubutumwa bw’Imana n’igikorwa cy’isanamitima mu Banyarwanda.

Yavuze ko agiye kujya i Musanze "mu rwego rwo kwegera abana b’Imana aho bari hose binyuze mu ivugabutumwa ry’isanamitima mu ndirimbo ndetse n’ ijambo ry’ Imana, binyuze mu gitaramo Dwelling in His Presence, kuko kuba mu kubaho kw’Imana niho ihumure ryuzuye rituruka."

Tonzi yatangaje afata iki gitaramo cy'i Musanze nk'umwanya mwiza wo "kwegerana n'Imana". Yavuze ko ari yo mpamvu y'izina Dwelling in His Presence. Ati: "Tuzaramya Imana ndetse dufashe abantu kwegerana nayo". Ni igitaramo gikomeye kizarangwa n'ubutumwa bw'ihumure n'isanamitima ndetse no gufasha abatishoboye.

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo zirimo: "Respect", "Urufunguzo", "Humura" n'izindi, yavuze ko nyuma yo gutaramira i Kabuga, aho yatangiriye gahunda ye yo kuzenguruka igihugu mu bitaramo by'isanamitima, ubu hagezweho mu Majyaruguru mu Karere ka Musanze.

Ati: "Kuri iyi nshuro rero ni i Musanze, nyuma ya Kabuga, abakunzi banjye aho bari hose nzabageraho, bajye bakurikira inyarwanda.com n’imbuga nkoranyambaga zanjye tugendane muri uru rugendo rw’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, twibuka twiyubaka, ndetse no mu bushobozi Imana iduha hari abo dufasha muri ibi bihe."

Muri iki gitaramo kizabera i Musanze, Tonzi azahurira ku ruhimbi n’andi matsinda akomeye arimo Blessing Key Choir, Hohma Worship Team, Living Hope Choir ndetse n’abateguye iki gikorwa, Boanerge Worship Team, bamaze kumenyekana cyane mu Mujyi wa Musanze.

Iki gitaramo gitezweho kuba kimwe mu bikomeye byo mu 2026 muri ako karere, bitewe n’ubutumwa bwimbitse buzahatangirwa ndetse n’ubuhanga bw’abahanzi bazacyitabira, by’umwihariko Tonzi umaze kubaka izina rikomeye mu guhumuriza imitima y’abatari bake.

Tonzi amaze imyaka irenga 20 mu muziki usingiza Imana, akaba afite album 10 zirimo “Humura”, “Wambereye Imana”, “Wastahili”, “Izina”, “I Am a Victor”, “Amatsiko”, “Akira”, “Amakuru”, “Respect” na “Mubwire”.

Mu mezi ane ashize gusa, uyu muhanzikazi w'izina ryubashywe mu muziki wa Gospel, yasohoye indirimbo nshya icyenda zirimo “Azaza kugufasha”, “Umusaraba” na “Ndashima” yakoranye na Muyango.

Mu mwaka wa 2025, Tonzi yinjiye mu mwuga wo kwandika ibitabo asohora igitabo cye cya mbere yise “An Open Jail”, cyakiriwe neza n’abasomyi batandukanye. Nyuma yo kukimurika, yateguje igitabo cya kabiri.

Tonzi akomeje gahunda yise “Humura Healing Tour”, igamije kuzenguruka igihugu atanga ubutumwa bw’ihumure 

Tonzi ategerejwe mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru mu gitaramo yatumiwemo n'abanyeshuri ba INES Ruhengeli


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...