Nk’uko
byemejwe na Guinness World Records, uyu mukinnyi w’imyaka 62 y’amavuko ubu ni
we ufite agahigo ko gusimbuka inshuro nyinshi afite ‘Parachute’ iri gushya, aho
yabikoze inshuro 16 zitandukanye.
Umuyobozi
Mukuru wa Guinness World Records, Craig Glenday yavuze ati “Tom ntabwo akina
gusa nk’abakinnyi b’inkwakuzi – ubwe ni inkwakuzi,”
Akomeza agira ati “Intsinzi ye ikomoka cyane ku kwiyemeza gukomeye no gushyira mu bikorwa
ibintu byinshi abandi batinya.”
Yakomeje
avuga ko byari “icyubahiro gukorana na we no kumwemerera ko agaragaza ubutwari
budasanzwe” binyuze muri iki gihembo gishya yahawe.
Uyu
mukino w’umuriro Cruise yawukoze ubwo yafashaga amashusho ya “Mission:
Impossible – The Final Reckoning”, igice cya munani cy’uruhererekane rwa filime
yatangiye gukinamo kuva mu 1996.
“Mission:
Impossible” ni imwe muri za filime zikomeye kandi zamamaye ku Isi, zishingiye
ku nkuru y’umusirikare wihariye n’umukozi w’ubutasi witwa Ethan Hunt, ukora
ibikorwa bikomeye byo ku rwego rwo hejuru, rimwe na rimwe birenze n’ibishoboka.
Iyi
filime yatangiye mu 1996, ikaba ishingiye ku yindi y’uruhererekane rwa Televiziyo
yo mu 1966. Tom Cruise yagiye ayigaragaramo nk’umukinnyi w’imena kuva igice cya
mbere kugeza n’ubu.
Izwi
cyane kubera amayeri y’ubutasi, gusenya imitego, n’ubumenyi buhanitse mu
ikoranabuhanga. Indirimbo yayo yihariye, yahindutse ikimenyetso
cy’uruhererekane. Ndtese no kuba yaragiye ikinirwa mu bihugu bitandukanye byo
ku Isi, ikerekana ahantu nyaburanga n’udushya tw’ikoranabuhanga.
Iyi
filime yahinduye amateka ya sinema, ikaba yarinjije miliyari nyinshi
z’amadolari ku Isi yose, ndetse ni na yo yatumye Tom Cruise aba umwe mu
bakinnyi b’ikinamico bahembwa neza cyane kandi bakunzwe n’abafana.
Mu
mashusho yasohowe na Paramount Pictures kuri YouTube yayo, Tom Cruise agaragara
aganira n’abashinzwe umutekano n’imyitozo y’aya mashusho, agira ati: “Nzaba
nkoresha parachute. Niramuka izengurutse iri gushya, nzahita ntangira
kuzenguruka nanjye nshye.”
Mu
kiganiro agira atuje ariko asetsa, yongeyeho ati: “Ndashaka gukora ibintu mu
bwenge, sinavuga ko nshaka gushyira ubuzima mu kaga. Ntitwicisha ibintu ibyago…
birumvikana.”
Amashusho
agaragaza Cruise asimbuka indege afite parachute iri gushya inshuro 16
zikurikirana, byose bijyanwa n’indirimbo ya “Mission: Impossible” isanzwe izwi
n’abatari bake.
Tom si bwo bwa mbere agaragaje ubutwari nk’ubu, dore ko n’ubundi izina rye ryamamaye ku Isi kubera gukora ubwe imikino ihambaye muri za filime ze, harimo n’ibyo yakoze mu gihe cy’imikino Olempike iheruka.
Tom
Cruise yanditswe muri Guiness World Records nyuma yo kugaragara akora umukino
w’inkwakuzi (stunt) akoresheje umutaka uri gushya, mu ifatwa ry’amashusho ya
filime “Mission: Impossible – The Final Reckoning.” Ifoto /Paramount Pictures
Tom Cruise ari ku rubuga (aho bafatiye) rw’ifatwa ry’amashusho ya “Mission: Impossible – The Final Reckoning.” Ifoto: Keith Bernstein / Paramount Pictures)
REBA HANO UKO TOM CRUISE YASIMBUTSE AVUYE MU NDEGE AFITE UMUTAKA URI GUSHYA