Ni mu
butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram mu gihe umugore we Ange Tricia
yizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024.
Tom Close
yasobanuye umugore we mu magambo atatu. Yavuze ko ari umuhanga cyane, umugore
uzi kwita ku bantu kandi akaba mwiza imbere n’inyuma.
Yabwiye
umugore we kunogerwa n’isabukuru ye, amwifuriza kongera kurota inzozi nziza
kandi akazikabya, arenzaho ko amukunda. Ati “Uyu munsi w'isabukuru yawe ukubere
umunsi wuzuye umunezero, ibyiza no kongera kurota inzozi nziza uzakabya mu
minsi iri imbere. Ndagukunda mama w'abana banjye."
Tom Close
usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, yasabye
abakunzi be gufatanya nawe kwifuriza umugore isabukuru nziza y’amavuko.
Tom Close
aherutse gushyira hanze Album yise ‘Essence’ iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi
banyuranye muri Afurika.
Aherutse
kubwira InyaRwanda ko ubwo yategura iyi album umufasha we Ange Ingabire Tricia
yagize uruhare rungana na 100%, kuko yagiye amwumvisha indirimbo yabaga avuye
gukorera muri studio akamuha ibitekerezo bijyanye n’uko yanozwa ikaba nziza.
Tom Close
avuga ko yagishije inama umugore we mu itegurwa ry’iyi album kubera ko ari
inshuti ye kandi ‘ambanira neza’. Ati “Icya gatatu ntambangamira mu bikorwa
by’ubuhanzi." Akomeza ati “Icya kane ni n’umujyanama."
Uyu muhanzi
avuga ko indirimbo zose uko yazishyize kuri album, yabanje kuzumvisha umugore
we ubwo yabaga avuye muri studio hanyuma akamuha ibitekerezo. Ati “Inshuro zose
iyo natahaga mvuye muri studio, haba nijoro, haba muri weekend, niwe muntu wa mbere
wumvaga indirimbo nakoze."
Tom avuga
ko hari ‘ibyo’ umugore we yamubwiraga guhindura. Avuga ko buri gihe iyo ari
gukora igihangano yumva ibitekerezo bya buri muntu ariko ‘by’umwihariko ibye
narabyumvaga cyane nk’umuntu tubana."
Mu
Ugushyingo 2013, nibwo Tom Close yarushinze na Ange Tricia mu birori byari
bibereye ijsiho. Imana yabaye umugisha babyara abana be, ariko bafite undi umwe
barera.
Urugo
rw’abo rufatwa nk’urugero rwiza kandi rwihariye mu ngo z’ibyamamare cyangwa se
abantu bazwi. Tom Close yabwiye InyaRwanda ko imyaka 10 ishize arushinze
n’umufasha we, nta banga ryihariye rikomeje urugo rwe, ahubwo byose bitangwa
n’Imana.
Ati
“Ntarindi (ibanga) ni amahirwe. Buriya ugize amahirwe wenda ukaba ufite ibintu
bigenda neza iyo uzi ubwenge icyubahiro ugiha uwo kigomba."
“Icyubahiro
n’icy’Imana, ni Imana yacu twese ariko njyewe Imana yaramfashije nta bwenge
bwanjye nshyiramo, ikindi nshima Imana ko mfite umuntu twuzuzanya, ni Imana
ibitanga ibyo ng’ibyo no muri Bibiliya byanditsemo, ko ubutunzi ubuhabwa
n’ababyeyi ariko umufasha mwiza ukamuha n’Imana."

Tom Close
yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugore we

Tom Close
yasobanuye umugore we yifashishije amagambo atatu

Imyaka 11
irashize, Tom Close arushinze n’umugore we- umuryango waragutse
KANDA HANO WUMVE ALBUM ‘ESSENCE’ YA TOM CLOSE