Tom Close yavuze ibintu bitatu bisobanura umugore we wizihiza isabukuru

Imyidagaduro - 03/05/2024 12:00 PM
Share:

Umwanditsi:

Tom Close yavuze ibintu bitatu bisobanura umugore we wizihiza isabukuru

Umhanzi akaba n’umuganga, Muyombo Thomas wamenyekanye nka Tom Close, yandikanye ishimwe, agaragaza ko umugore Ange Ingabire Tricia asobanuye buri kimwe mu buzima bwe, amwifuriza gukomeza gukabya inzozi nziza mu minsi iri imbere.

Ni mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram mu gihe umugore we Ange Tricia yizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024.

Tom Close yasobanuye umugore we mu magambo atatu. Yavuze ko ari umuhanga cyane, umugore uzi kwita ku bantu kandi akaba mwiza imbere n’inyuma.

Yabwiye umugore we kunogerwa n’isabukuru ye, amwifuriza kongera kurota inzozi nziza kandi akazikabya, arenzaho ko amukunda. Ati “Uyu munsi w'isabukuru yawe ukubere umunsi wuzuye umunezero, ibyiza no kongera kurota inzozi nziza uzakabya mu minsi iri imbere. Ndagukunda mama w'abana banjye."

Tom Close usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, yasabye abakunzi be gufatanya nawe kwifuriza umugore isabukuru nziza y’amavuko.

Tom Close aherutse gushyira hanze Album yise ‘Essence’ iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi banyuranye muri Afurika.

Aherutse kubwira InyaRwanda ko ubwo yategura iyi album umufasha we Ange Ingabire Tricia yagize uruhare rungana na 100%, kuko yagiye amwumvisha indirimbo yabaga avuye gukorera muri studio akamuha ibitekerezo bijyanye n’uko yanozwa ikaba nziza.

Tom Close avuga ko yagishije inama umugore we mu itegurwa ry’iyi album kubera ko ari inshuti ye kandi ‘ambanira neza’. Ati “Icya gatatu ntambangamira mu bikorwa by’ubuhanzi." Akomeza ati “Icya kane ni n’umujyanama."

Uyu muhanzi avuga ko indirimbo zose uko yazishyize kuri album, yabanje kuzumvisha umugore we ubwo yabaga avuye muri studio hanyuma akamuha ibitekerezo. Ati “Inshuro zose iyo natahaga mvuye muri studio, haba nijoro, haba muri weekend, niwe muntu wa mbere wumvaga indirimbo nakoze."

Tom avuga ko hari ‘ibyo’ umugore we yamubwiraga guhindura. Avuga ko buri gihe iyo ari gukora igihangano yumva ibitekerezo bya buri muntu ariko ‘by’umwihariko ibye narabyumvaga cyane nk’umuntu tubana."

Mu Ugushyingo 2013, nibwo Tom Close yarushinze na Ange Tricia mu birori byari bibereye ijsiho. Imana yabaye umugisha babyara abana be, ariko bafite undi umwe barera.

Urugo rw’abo rufatwa nk’urugero rwiza kandi rwihariye mu ngo z’ibyamamare cyangwa se abantu bazwi. Tom Close yabwiye InyaRwanda ko imyaka 10 ishize arushinze n’umufasha we, nta banga ryihariye rikomeje urugo rwe, ahubwo byose bitangwa n’Imana.

Ati “Ntarindi (ibanga) ni amahirwe. Buriya ugize amahirwe wenda ukaba ufite ibintu bigenda neza iyo uzi ubwenge icyubahiro ugiha uwo kigomba."

“Icyubahiro n’icy’Imana, ni Imana yacu twese ariko njyewe Imana yaramfashije nta bwenge bwanjye nshyiramo, ikindi nshima Imana ko mfite umuntu twuzuzanya, ni Imana ibitanga ibyo ng’ibyo no muri Bibiliya byanditsemo, ko ubutunzi ubuhabwa n’ababyeyi ariko umufasha mwiza ukamuha n’Imana."


Tom Close yifurije isabukuru nziza y’amavuko umugore we


Tom Close yasobanuye umugore we yifashishije amagambo atatu


Imyaka 11 irashize, Tom Close arushinze n’umugore we- umuryango waragutse

KANDA HANO WUMVE ALBUM ‘ESSENCE’ YA TOM CLOSE

">

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...