To Success: DJ Pinky yahishuye ko atanywa inzoga, Hirwa Nzirijana avuga uko Miss Naomie yamubereye icyambu

Imyidagaduro - 02/09/2026 1:36 PM
Share:

Umwanditsi:

To Success: DJ Pinky yahishuye ko atanywa inzoga, Hirwa Nzirijana avuga uko Miss Naomie yamubereye icyambu

Abanyamwuga batandukanye bo mu Rwanda no mu mahanga basabye urubyiruko gukoresha impano n’ubushobozi bafite, ariko bakabihuza no gukora cyane, kugira indangagaciro no kwitegura amahirwe ashobora kubageraho, kugira ngo babashe gutera imbere mu myuga itandukanye.

Ibi byagarutsweho tariki ya 28 Kanama 2026 kuri Play Hotel iri i Remera muri Kigali, mu gikorwa cya To Success, cyahuje abantu bakorera mu byiciro bitandukanye birimo ubuhanzi, itangazamakuru, imideli, ubujyanama, ubuvuzi n’ibindi, bagasangiza urubyiruko ubunararibonye bafite mu rugendo rwabo rw’akazi.

Mu batanze ikiganiro harimo Umunyamategeko Innocent Muramira, wibukije abari aho byinshi bijyanye n’igisata abarizwamo, cyane cyane ibirebana n’amategeko. Kimwe mu byo yagarutseho ni ugushishikariza abantu kwandikisha muri Leta ibirebana n’umutungo bwite mu by’ubwenge, kuko iyo bidakozwe bishobora guteza igihombo.

Umunyabugeni Hirwa Nzirijana yagaragaje ko afite byinshi yishimira muri uru rugendo rw’ubuhanzi bwe bwibanda ku gushushanya. Yavuze ko igihangano yakoreye Miss Nishimwe Naomie ndetse akanamukishyikiriza cyamuciriye inzira.

By’umwihariko, yavuze ko umunsi atajya yibagirwa ari uwo yakiriye aho akorera, Fazenda Senga, Ange Ingabire Kagame Ndengeyingoma n’abana be. Yavuze ko wari umunsi watangiye nk’indi, ariko akawusozanya ibyishimo bikomeye.

Yasabye abantu guhora biteguye no gukora cyane, kuko amahirwe ushobora kubona ashobora gusanga witeguye, bigatuma ibintu birushaho kugenda neza.

DJ Pinky, uri mu bavanga umuziki kandi banakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yavuze ko kimwe mu bihe atajya yibagirwa ari igihe yakoreye miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu ijoro rimwe. Ibyo byatumye abona ko ibyo arimo ari akazi, asaba abantu kudacibwa intege n’ibivugwa n’abandi, ahubwo bagashyira imbaraga mu kazi kabo.

Mugabo Julius, umuhanga mu birebana n’ubujyanama kuri kompanyi zitandukanye, gutegura ibikorwa bihuza abantu benshi ndetse n’ubuvuzi, yagaragaje ko mu buzima, ikigero cyose waba uriho, iyo ufashe umwanzuro wo gukora ibyo wihayeho intego, nta cyakubuza kuyigeraho.

Kamatari Sandra, uri mu bakinnyi ba filime banitabazwa mu bikorwa byo kwamamaza kompanyi zinyuranye, yagarutse ku ngingo irebana no kumenya icyo ushaka mu mwuga, avuga ko bifasha umuntu kubasha kugera kure no kwirinda ibishuko.

Sonia Lolla, umunyamakuru wa Kiss FM, yagaragaje ko ibihe bidahora ari bimwe, bityo ko ari byiza ko iyo ibintu bimeze neza umuntu agira icyo yizigamira. Yitanzeho urugero, avuga ko ubu akora kuri radiyo ya mbere, ariko ko bishobora kuba atari ko bizahora bimeze.

Yaboneyeho kwibutsa abari aho ko indangagaciro z’ubupfura, guhozaho no kwizera Imana ari ingenzi, ati: “Impano yagufungurira imiryango, ariko ikinyabupfura, gukora uhozaho no kwizera Imana ni byo byabasha gutuma ubasha kujya mbere.”

Uyu munyamakuru uri mu bato bakunzwe, yashimiye Uncle Austin ko yamubereye umujyanama mwiza, anamufata akaboko mu itangazamakuru kugeza aho ageze.

Mu bandi batanze ikiganiro harimo Yvonne Kabarokore, wagarutse ku kwitabira amarushanwa y’ubwiza ku rwego mpuzamahanga; Carine Usanase Waka, wagarutse ku buryo bukwiriye bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga;

Abana bo mu Rurhongore rw’Umuco, bavuze ku kamaro k’umuco banasaba ababyeyi gushyigikira abana babo; ndetse na Hassanatu Sankoh wo muri Sierra Leone, wagarutse ku buryo uruganda rwo guhanga no kumurika imideli ruri gutera imbere.

Iki gikorwa cyasojwe n’abamurika imideli berekanye imyambaro yiswe “Monalisant” ya Juelia Umuhoza, hakaba hararirimbye Pride, na Byukusenge Ineza Claudine wasohoye igitabo cye “Umubwira Iki?” yandikiye abana n’ababyeyi.

Igikorwa cya To Success cyayobowe na Abitije Seraphin Elise, umunyamakuru n’umushabitsi umaze gushinga imizi mu gutegura ibikorwa mpuzamahanga bihuza abantu bo mu bisata bitandukanye.

Yashimiye abitabiriye iki gikorwa, atangaza ko binyuze muri To Success, biteze kuzabona iterambere mu mikorere ya buri munsi y’abacyitabiriye, bikaba ingenzi kuri bo no ku mugabane wa Afurika.

Uhereye iburyo Abitije Seraphin Elise, Kamatari Sandra, Hirwa Nzirijana na DJ Pinky

Sonia Lolla yashimite Uncle Austin anaboneraho kugira inama abato n'abakuze

Yvonne Kabarokore (Miss Ivy) yavuze ko akunda kuyobora amashusho yaba ay'indirimbo na filime, ibintu yanigiye mu Budage ariko bikaba bitamubuza no kuyagaragaramo

Mugabo Julius uri mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ari ingenzi guhuza umuhamagaro no gukora kinyamwuga

Abitabiriye 'To Success' bagize umwanya wo kubaza no gutanga ibitekerezo

Umuhanzi Pride wari umaze iminsi muri Singapore yasusurukije abitabiriye iki gikorwa

Abamurika imideli berekanye imyambaro ya Monalisant yatunganyijwe na Umuhoza Juelia

Bamwe mu bitabiriye n'abateguye 'To Success' bafashe ifoto y'urwibutso



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...