Ibi ni bimwe mu bizibandwaho muri ‘To Success’, igikorwa gihuza abantu b’ingeri zitandukanye, aho DJ Phil Peter umaze imyaka irenga 10 mu mwuga w'itangazamakuru azasangiza abazacyitabira amasomo yavuye mu rugendo rwe ku buryo bwo kubaka umwuga urambye no gukomeza gutera imbere mu Isi ihinduka buri munsi.
Ku wa 25 Nzeri 2026, kuri Play Hotel Kigali, hazabera igikorwa cya ‘To Success’, gihuza abantu baturuka mu byiciro bitandukanye birimo ubuhanzi, ubucuruzi, ubuvuzi, ubuhinzi, ishoramari, imideli n’ibindi.
Ni gahunda igamije guhuza abantu bafite ubunararibonye mu mirimo itandukanye, bakaganira ku rugendo rwo kwiteza imbere, guhanga udushya no kubaka ibikorwa birambye.
Muri iki gikorwa, abazitabira bazagira umwanya wo kumva ubunararibonye bw’abatumirwa, kubabaza ibibazo no kungurana ibitekerezo, ndetse hakabaho n’umwanya wo kumenyana no kubaka imikoranire hagati y’abitabiriye.
Kuri iyi nshuro, DJ Phil Peter, usanzwe uzwi nk’umunyamakuru, DJ, umushyushyarugamba, umuhanzi na rwiyemezamirimo, azagira umwanya wo kuganiriza abazitabira ku buryo umuntu ashobora kubaka umwuga ukomeye kandi ukaramba.
Azibanda ku kuba umunyamwuga, kudahuzagurika no gukomeza gukora neza nubwo ibihe n’imikorere by’Isi bihinduka. Ubutumwa bwe buzashingira ku bunararibonye amaze kugira mu myidagaduro no mu itangazamakuru, aho amaze imyaka akora ibikorwa bitandukanye kandi akagenda yagura aho akorera.
Mu bazatanga ibiganiro kandi harimo Nadia Nany, umukinnyi wa filimi wabigize umwuga, wagiye ahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye, haba mu bijyanye n’ubwiza ndetse no mu zindi gahunda mpuzamahanga.
Nadia azaganira ku buryo bwo kwimenyekanisha no kubaka izina ku buryo bigirira umumaro umuntu ndetse bikamufasha kubona amahirwe mashya.
Hon. Adolphe Ishimwe azibanda ku bucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga ndetse n’ubwenge buhangano (AI). Azaganira ku mpinduramatwara AI iri guteza mu bikorwa bya buri munsi muri Afurika, ndetse n’uburyo abantu n’ibigo bakwiye kuyimenya, kuyikoresha no kuyihuza n’imirimo yabo kugira ngo badacikanwa n’amahirwe ari kuzana.
Sol Solange, umaze kwamamara mu gukora inkuru zishingiye ku bice bitandukanye by’u Rwanda n’ibikorwa by’umuco, na we ari mu bazatanga ikiganiro. Binyuze mu rugendo rwe, aho amaze kugera mu bihugu birimo Ubushinwa, Zambia, Ghana na Ethiopia, azaganira ku buryo bwo guhanga inkuru zishobora kurenga imipaka, ndetse no gukoresha inkuru mu kumenyekanisha umuco mu buryo bwagutse.
Murenzi Abadallaziz ku ikoranabuhanga n’ishoramari
Murenzi Abadallaziz, umwe mu bantu bafite ijambo rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, akaba anafite ubunararibonye mu bijyanye n’ishoramari n’ibaruramari, azagaruka ku buryo abantu bakora mu ikoranabuhanga no mu buhanzi bashobora kubikora mu buryo bw’umwuga.
Azibanda ku kubaka icyizere hagati y’abahanga mu ikoranabuhanga n’ibigo by’ubucuruzi, ndetse n’uko umwuga ukorwa neza ushobora gutuma ibigo bikomeye birimo amabanki bigirira icyizere abantu bakora imirimo yigenga.
Sangwa Sifa Florence ku mahirwe ari mu buhinzi
Mu bazitabira kandi harimo Sangwa Sifa Florence, umuhanga mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. Azaganira ku mpamvu urubyiruko, abagore n’abakobwa bakwiye kubona ubuhinzi n’ubworozi nk’igisata gishobora kubabyarira inyungu, kikaba n’ahantu heza ho guhanga imirimo no gushora imari.
Producer Ivee azerekana ubuhanga mu muziki
Iki gikorwa kandi kizaba gifite umwanya w’ubuhanzi, aho Producer Ivee, umucuranzi wa guitar, piano na drums, azerekana ubuhanga bwe mu muziki. Producer Ivee amaze igihe akorera ibikorwa by’umuziki i Nairobi, aho yari afite studio ya PG Records, mbere yo kuyimurira i Kigali.
Aheruka gushyira hanze indirimbo yise ‘Corazon’, yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi afatanyije na Yee Fanta. Amashusho yayo yakozwe na Biko, umwe mu bakora amashusho bakomeye i Kampala, wagiye akorana n’abahanzi barimo Palasso, Bebe Cool na Jose Chameleone.
‘To Success’ igamije guhuza ubumenyi n’imikoranire
Umuyobozi wa ‘To Success’, ari na we watangije iki gikorwa, Abitije Seraphin Elise, yavuze ko intego ari uko buri muntu uzajya witabira ‘To Success’ azajya ahavana ubumenyi bushya ndetse n’abantu bashya ashobora gukorana na bo.
Ati: “Twifuza ko ‘To Success’, uko iminsi izagenda, izarushaho kuba umwanya ufasha abantu bakora ibikorwa bitandukanye, ikabashyigikira mu byo bakora binyuze mu kubaha ubumenyi bubafasha gutera imbere. By’umwihariko muri iki gihe Isi iri kuyoborwa n’ikoranabuhanga, turifuza ko ibyo bungukira muri ‘To Success’ bibafasha no mu guhanga udushya.”
‘To Success’ izaba umwanya wo guhuza ubunararibonye, ibitekerezo n’amahirwe y’imikoranire, mu gihe abitabiriye bazaba bashaka kumenya byinshi ku buryo bwo kubaka ibikorwa birambye no kugera ku ntsinzi mu byo bakora.

DJ Phil Peter azatanga ikiganiro muri 'To Success' kigaruka ku kuba umunyamwuga, kudahuzagurika no kuramba mu byo ukora

Nadia azaganira ku buryo bwo kwimenyekanisha no kubaka izina ku buryo bigirira umumaro umuntu ndetse bikamufasha kubona amahirwe mashya

Sangwa Sifa Florence azaganiriza urubyiruko amahirwe ari mu buhinzi

Sol Solange azaganira ku buryo bwo guhanga inkuru zishobora kurenga imipaka, ndetse no gukoresha inkuru mu kumenyekanisha umuco mu buryo bwagutse

Murenzi Abdallaziz azibanda ku mikorere ikwiye mu Isi y'ikoranabuhanga rishingiye ku mbuga nkoranyambaga

Producer Ivee wari umaze iminsi akorera i Nairobi wamaze kuzana Studio ye i Kigali ni we uzasusurutsa abazitabira iki gikorwa
