Yabitangaje
mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, aho yagarutse ku butumwa bw’ingenzi
yageneye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994.
TMC
yavuze ko mu bihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ingenzi ko isi
yose ikomeza kwibuka ariko inarwanya icyatuma ayo mateka yongera kubaho ukundi,
agaragaza ko iki kibazo kidakwiye kugarukira mu Rwanda gusa.
Ati: “Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,
ubutumwa bw'ingenzi nagenera Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda ni ugukumira
ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, haba mu Rwanda no hanze yarwo
rwose. Ni uruhare rwa buri gihugu, gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya
Jenoside, tukabana twubahana, kandi igihugu kikarengera abaturage bacyo.”
TMC yashimangiye ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside atari inshingano
z’igihugu kimwe gusa, ahubwo ari urwego mpuzamahanga rusaba ubufatanye n’ubwumvikane
hagati y’ibihugu n’abaturage babyo.
Yanagarutse ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza, avuga ko
ari rwo rufite imbaraga zo guhindura isura y’igihugu mu ruhando mpuzamahanga.
Yibukije
urubyiruko ko u Rwanda ari igihugu cyahisemo inzira y’iterambere n’ubumwe,
bityo bikwiye kuba ishingiro ry’imibereho yabo ya buri munsi.
Ati: “Dufite igihugu cyiza giha amahirwe buri wese. Ni umwanya mwiza wo kwiyubaka,
no kutaba mu gahinda. Ikintu cyonyine giha ishema, gisubiza icyubahiro abo
twabuze, ni uko dutsinda muri ubu buzima. Ni ko kubasubiza ishema
n’icyubahiro.”
Yongeyeho
ko urubyiruko rukwiye kwibanda ku kwiteza imbere, gukora cyane no guharanira
kuzamura isura y’u Rwanda binyuze mu bikorwa bifatika.
Mu
butumwa bwe, TMC yanagarutse ku kibazo cy’ikwirakwizwa ry’amakuru atari yo ku
mbuga nkoranyambaga, avuga ko hari bamwe bazikoresha bagoreka amateka y’u
Rwanda nkana.
Yagize
ati: “Abantu batinyuke bavuga ukuri. Kubera imbuga nkoranyambaga, uzabona abantu
benshi bavuga ibitari byo. Ni uruhare rwa buri munyarwanda wese, cyane cyane
urubyiruko, kuvuga ukuri k’u Rwanda rw’uyu munsi no kuvuga amahirwe igihugu
giha umuntu wese.”
Yongeye
gushimangira ko urubyiruko rukwiye kuba ku isonga mu kwamamaza ukuri, no
gusubiza ku bihuha bikwirakwizwa ku gihugu.

TMC
yasabye buri gihugu guhagurukira hamwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya
Jenoside, asaba urubyiruko kuba ku isonga mu kurengera ukuri n’amateka y’u
Rwanda
