Tiwa Savage yishimiye impano yagenewe na Omah Lay wamwihebeye

Imyidagaduro - 17/02/2023 11:57 PM
Share:
Tiwa Savage yishimiye impano yagenewe na Omah Lay wamwihebeye

Umuhanzi Stanley Omah Didier uzwi nka Omah Lay yoherereje muri ibi bihe by’abakundana indabo nyinshi zitunganije neza Tiwatope Savage, bimukora ku mutima.

Mu mashusho Tiwa Savage yanyujije kuri Instagram ahashyirwa ubutumwa bw’amasaha 24, yagaragaje indabo nyinshi bitari iby’ururabo rumwe bimenyewe, ziganjemo amabara y’iroze n’umutuku yerekana ko yazihawe na Omah Lay.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi micye Omah Lay atangarije isi yose ko yihebeye Tiwa Savage, wujuje imyaka 18 y’ubukure uyu musore atarabona izuba. 

Omah yagize ati: “Nkunda cyane Tiwa Savage."

Si ibyo gusa kuko kugeza ubu Omah Lay yamaze gufata ifoto ya Tiwa Savage aba ariyo agira ‘profile’ y’imbuga nkoranyambaga ze, bigaragaza ko rwose uyu musore akomeje gusazwa n’urukundo.

N’ubwo bidatangaje cyane kuba umusore yakundana n’umugore umurusha imyaka 18, ariko biragoye kuba byakwemezwa bya nyabyo ko aba bombi bari mu rukundo n’ubwo ibimenyetso bikomeza kuba byinshi ko bamaze kurugwamo.

Gusa abasesenguzi mu by’imyidagaduro bahamya badashidikanya ko byange bikunda aba bombi bafitanye umushinga ukomeye mu muziki bari gutegura, ndetse isaha ku isaha basangiza abakunzi babo.

Bivuze ko ibyo barimo gukora babizi neza cyane ari nko kwiyamamaza ngo bazawushyire hanze abantu bari bawutegerezanije amatsiko, ibyo mu Rwanda bita ‘gutwika’.

Omah Lay yahaye Tiwa Savage impano z'indabo ziri mu mabara anyuranye asobanura urukundo Tiwa Savage yishimiye impano yahawe na Omah Lay abisangiza abamukurikiraOmah Lay urushwa imyaka 18 na Tiwa Savage, aherutse guhamiriza isi yose ko akunda by’akataraboneka uyu muhanzikazi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...