Ibi Tiwa Savage yabigarutseho mu
kiganiro aherutse kugirana na Joey Akan
kuri podcast izwi nka Afrobeats
Intelligence, aho yagarutse ku rugendo rwe rwo guhinduka no gushaka
kwigarurira isoko ry’abakunzi b’umuziki nyafurika.
Yavuze ko uwo bahoze
babana mu rushako ndetse wari n’umujyanama we, Tunji Balogun uzwi nka Teebillz,
ari we wabaye nyirabayazana w’ihinduka rye. Ati:
“TJ yabonye ko hari icyuho mu muziki
nyafurika, arambwira ngo ngomba kugabanya ibiro, kujya mu myitozo, gutunganya
imisatsi, no kwambara neza—mbese yahinduye isura yanjye yose. Muri L.A aho
twari dutuye, nari umwanditsi w’indirimbo wambaraga amapantalo manini n'imipira minini.
Sinari nzi ibyo kwambara ‘wigs’ cyangwa kwisiga ibirungo by’ubwiza.”
Tiwa Savage yavuze ko
ubwo yasubiraga muri Nigeria atangiye kuririmba, bagize igitekerezo cyo
kumugaragaza nka “Rihanna cyangwa Beyoncé w’Abanyafurika”, ariko bitamworoheye
kuko yahise ahura n’ingaruka zikomeye, cyane cyane ku myambarire ye yashinjwaga
kuba itajyanye n’umuco.
Ati:
“Hari ibitaramo nagiyemo
ntibanyemerera kuririmba kuko hari abayobozi bakomeye babaga babyanze, ngo
sinemerewe kwambara imyenda migufi. Indirimbo yanjye ‘Love Me’ yigeze no
guhagarikwa kuri televiziyo. Ibyo byose byarambabaje cyane.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko
indirimbo ye yasohotse mu 2024 yitwa 'Wanted,' ubwo yasohokaga, benshi batunguwe n’ukuntu agaragara, kandi yari akimara
gushyingirwa. Ati:
“Hari itangazamakuru ryavugaga ngo
narashaje, sinkigira igikundiro, ko hari abandi bahanzi bashya ku isoko.
Nahisemo gukora ibintu bikomeye kugira ngo bemere ko ndi mu gihe cyanjye. Nubwo
ntabikunda cyangwa ntabihuriyeho n’imiterere yanjye, nabikoze nk'umwiyahuzi.”
Yavuze ko yageze aho
acika intege, agasubira muri L.A, ariko akaza kongera kugaruka abitewe n’uko
abantu batangiye kumukunda. Ati:
“Bizzle yampamagaye ambwira ko
abakobwa benshi bankunda, bampa imbaraga zo kongera kwinjira muri muzika.”
Mu
ntangiriro z’uyu mwaka, nibwo Tiwa Savage yahishuye ko yicuza kuba yaratandukanye
n’uwahoze ari umugabo we agatangira umubano n’undi mugabo, ndetse agatuma
umuhungu we abura amahirwe yo kubana n’ababyeyi be bombi.
Uyu muhanzikazi mbere
yashakanye na Tunji uzwi cyane ku izina rya ’Tee Billz Balogun’ mu 2013 maze
batandukana mu 2016 nyuma yo gushukwa n’umukire utaravuzwe izina, babyarana
umuhungu umwe witwa Jamil Balogun.
Tiwa Savage w'imyaka 45 y'amavuko, yavuze uko uwari umugabo we yahinduye imyitwarire n'imyambarire ye
Ubu ari mu bahanzikazi bakomeye mu muziki w'Afurika