Tiwa Savage yavuze uko yahinduwe n’uwahoze ari umugabo we

Imyidagaduro - 22/06/2025 10:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Tiwa Savage yavuze uko yahinduwe n’uwahoze ari umugabo we

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria, Tiwatope Omolara Savage, wamamaye nka Tiwa Savage, yagaragaje ko mbere yo kumenyekana nk’umwamikazi w’uburanga n’igikundiro, yari afite imyambarire n’imyitwarire y’umukobwa utiyitaho, cyangwa nk’uko abyivugira, yari ‘tomboy’. Yambaraga amapantalo manini, imipira y’abahungu kandi atita ku bwiza bwe nk’uko benshi bamumenye amaze kumenyekana.

Ibi Tiwa Savage yabigarutseho mu kiganiro aherutse kugirana na Joey Akan kuri podcast izwi nka Afrobeats Intelligence, aho yagarutse ku rugendo rwe rwo guhinduka no gushaka kwigarurira isoko ry’abakunzi b’umuziki nyafurika.

Yavuze ko uwo bahoze babana mu rushako ndetse wari n’umujyanama we, Tunji Balogun uzwi nka Teebillz, ari we wabaye nyirabayazana w’ihinduka rye. Ati: “TJ yabonye ko hari icyuho mu muziki nyafurika, arambwira ngo ngomba kugabanya ibiro, kujya mu myitozo, gutunganya imisatsi, no kwambara neza—mbese yahinduye isura yanjye yose. Muri L.A aho twari dutuye, nari umwanditsi w’indirimbo wambaraga amapantalo manini n'imipira minini. Sinari nzi ibyo kwambara ‘wigs’ cyangwa kwisiga ibirungo by’ubwiza.”

Tiwa Savage yavuze ko ubwo yasubiraga muri Nigeria atangiye kuririmba, bagize igitekerezo cyo kumugaragaza nka “Rihanna cyangwa Beyoncé w’Abanyafurika”, ariko bitamworoheye kuko yahise ahura n’ingaruka zikomeye, cyane cyane ku myambarire ye yashinjwaga kuba itajyanye n’umuco.

Ati: “Hari ibitaramo nagiyemo ntibanyemerera kuririmba kuko hari abayobozi bakomeye babaga babyanze, ngo sinemerewe kwambara imyenda migufi. Indirimbo yanjye ‘Love Me’ yigeze no guhagarikwa kuri televiziyo. Ibyo byose byarambabaje cyane.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko indirimbo ye yasohotse mu 2024 yitwa 'Wanted,' ubwo yasohokaga, benshi batunguwe n’ukuntu agaragara, kandi yari akimara gushyingirwa. Ati: “Hari itangazamakuru ryavugaga ngo narashaje, sinkigira igikundiro, ko hari abandi bahanzi bashya ku isoko. Nahisemo gukora ibintu bikomeye kugira ngo bemere ko ndi mu gihe cyanjye. Nubwo ntabikunda cyangwa ntabihuriyeho n’imiterere yanjye, nabikoze nk'umwiyahuzi.”

Yavuze ko yageze aho acika intege, agasubira muri L.A, ariko akaza kongera kugaruka abitewe n’uko abantu batangiye kumukunda. Ati: “Bizzle yampamagaye ambwira ko abakobwa benshi bankunda, bampa imbaraga zo kongera kwinjira muri muzika.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nibwo Tiwa Savage yahishuye ko yicuza kuba yaratandukanye n’uwahoze ari umugabo we agatangira umubano n’undi mugabo, ndetse agatuma umuhungu we abura amahirwe yo kubana n’ababyeyi be bombi.

Uyu muhanzikazi mbere yashakanye na Tunji uzwi cyane ku izina rya ’Tee Billz Balogun’ mu 2013 maze batandukana mu 2016 nyuma yo gushukwa n’umukire utaravuzwe izina, babyarana umuhungu umwe witwa Jamil Balogun.

Tiwa Savage w'imyaka 45 y'amavuko, yavuze uko uwari umugabo we yahinduye imyitwarire n'imyambarire ye

Ubu ari mu bahanzikazi bakomeye mu muziki w'Afurika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...