Tiwa Savage yabivuze ubwo yari mu kiganiro kuri podcast, aho
yasangije abamukurikirana uko abona ubuzima bw’urukundo n’ibintu ashobora
kwihanganira cyangwa bikamunaniza mu mubano.
Uyu muhanzikazi yavuze ko mu mibanire y’urukundo yagiranye
n’abagabo batandukanye, atigeze atandukana n’umuntu kubera ko yamuciye inyuma.
Yanasobanuye ko na we atigeze ajya mu yindi mibanire mu gihe yari mu rukundo
n’umuntu.
Ati: “Nta na rimwe nigeze nca inyuma abo twabanye, kandi nta
n’umwe nigeze ndeka kubera ko yanciye inyuma. Ndetse sinari namuretse, ahubwo
ni we wagiye.”
Nubwo Tiwa Savage yavuze ko gucibwa inyuma atabifata
nk’impamvu ihagije yo guhagarika umubano, yavuze ko hari ibindi bikorwa
by’umukunzi bishobora gutuma afata umwanzuro wo gutandukana na we.
Muri byo harimo kwiba ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Yavuze ko ibi ari bimwe mu bibazo yagiye ahura na byo mu mibanire ye, ku buryo
hari ubwo byatumaga ahitamo kuva mu rukundo.
Ati: “Nta n’umwe nigeze ndeka kubera ibyo, ariko nigeze ndeka
abantu kubera izindi mpamvu, nko kuba wenda yiba, akoresha ibiyobyabwenge
n’ibindi.”
Tiwa Savage kandi yavuze ko hari ubwo yigeze gufata umwanzuro
wo kuva mu rukundo, ariko nyuma uwahoze ari umukunzi we akagaruka amusaba
imbabazi.
Yemeye ko hari n’igihe yagiye ababarira abo bantu bakongera
bagasubirana, nyuma yo gusaba imbabazi.
Kuri
Tiwa Savage, gucibwa inyuma si cyo gipimo cy’urukundo
Ibyatangajwe na Tiwa Savage bigaragaza uburyo atandukanye
n’abantu benshi ku bijyanye no gucibwa inyuma mu rukundo. Mu gihe kuri benshi
ubu ari bumwe mu buryo bukomeye bushobora gutuma umubano urangira, we avuga ko
atigeze abufata nk’impamvu ihagije yo gutandukana n’umukunzi.
Yagize ati: “Abagabo bamwe barambeshyaga mu buryo butaziguye.
Baragendaga, nyuma bakagaruka bagasaba imbabazi nkongera nkabakira. Ariko
gucibwa inyuma ntabwo byigeze biba impamvu yatuma mva mu mubano.”
Ibi Tiwa Savage yabigarutseho mu gihe ubuzima bwe bw’urukundo
bwagiye bukurura abantu benshi, haba kubera ibyo yagiye atangaza ndetse
n’uburyo asangiza abafana be ibitekerezo bye ku rukundo n’imibanire.
Ku ruhande rumwe, amagambo ye yerekana ko abantu batandukanye
bashobora kugira imipaka itandukanye mu mibanire.
Icyo umwe ashobora kubona nk’impamvu idashobora
kwihanganirwa, undi ashobora kugifata mu buryo butandukanye bitewe n’imyumvire
ye, uburambe yagize cyangwa ibyo ashyira imbere mu mubano.
Kuri Tiwa Savage rero, ikibazo si ugucibwa inyuma gusa,
ahubwo hari n’ibindi bikorwa ashobora kubona nk’ibirenga umurongo utagomba
kurengwa mu rukundo.
Tiwa Savage yatangaje ko atigeze atandukana n’umusore kubera
kumuca inyuma, ahubwo kwiba no gukoresha ibiyobyabwenge byabaye impamvu ikomeye
