Mu
kiganiro yagiranye na Joey Akan muri podcast yitwa Afrobeats Intelligence, Tiwa
Savage yavuze ko atigeze amenya neza agaciro ka ‘record label’ kugeza igihe
aviriye muri Mavin Records.
Uyu
muhanzikazi yavuze ko igihe yari muri Mavin Records yabonaga abantu bamuba hafi
mu bihe bigoye, cyane cyane iyo habaga hari inkuru cyangwa impaka zimuvugwaho
ku mbuga nkoranyambaga.
Yagize
ati: “Kumenya aho usinyiye ni ingenzi cyane. Ibyo sinabimenye neza kugeza mvuye
muri Mavin. Iyo habaga hari ikibazo cyangwa abantu banyibasira ku mbuga
nkoranyambaga, nahitaga njya mu cyumba cya Don Jazzy, nkicarana n’abandi
bahanzi bo muri Mavin tukabiganiraho. Nararaga aho nkahirirwa, nkarira niba
bibaye ngombwa, hanyuma tukabivamo.”
Tiwa
Savage yavuze ko nyuma yo kwerekeza muri label mpuzamahanga ibintu byahindutse
kuko atakibona uwo mwanya wo kuganirizwa cyangwa kwegerwa nk’umuryango.
Ati: “Iyo uri muri label zo hanze, ntabwo bita cyane ku buzima bwawe bwite. Sinajya
ku biro bya Empire Distribution ngo ntangire kurira. Icyo gice ndagikumbura
cyane.”
Uyu
muririmbyikazi yasobanuye ko abahanzi bakwiye kwitondera cyane inzu basinyamo
amasezerano, bakabanza kureba niba ibitayeho ari ukubitaho nk’abantu cyangwa
niba babafata nk’imashini zo gushaka amafaranga gusa.
Tiwa
Savage yinjiye muri Mavin Records mu 2012, aza kuyivamo mu 2019 mbere yo
gusinyira Universal Music Group.

Tiwa
Savage yatangaje ko abahanzi bakwiye kwitondera amasezerano basinya, avuga ko
Marvin Records yamubaye hafi igihe kinini ndetse imuhoza amarira
