Tiwatope Omolara Savage [Tiwa Savage] yatangije umushinga mushya witwa Tiwa Savage Music Foundation, anagirana ubufatanye na Berklee College of Music, mu rwego rwo kwagura amahirwe yo kubona uburezi bwo ku rwego rwo hejuru mu muziki muri Nigeria.
Igikorwa cya mbere cy’iyi Fondasiyo ni gahunda yiswe “Berklee in Nigeria: Tiwa Savage Intensive Music Program.” Abarimu ba Berklee bazaza i Lagos kuva ku wa 23 kugeza ku wa 26 Mata 2026, aho bazatanga amahugurwa y’iminsi ine ku bahanzi 100 bakizamuka bo muri Nigeria.
Iyi gahunda ni yo ya mbere Berklee ikoreye muri Afurika y’Iburengerazuba, ikaba intambwe ikomeye ku karere kari mu kuzamuka cyane mu bukungu bw’umuziki ku Isi.
Tiwa Savage yabwiye CNN ati: “Afrobeats yamaze gufata Isi yose, ariko kuba abantu batwitaho ntibihagije ngo uruganda rw’umuziki rurambe. Impano iri hose, ariko amahirwe si ko angana.”
Iyi gahunda ye izahuza inyigisho z’ishingiro n’imyitozo ngiro, irimo: Gukora no gutunganya indirimbo (music production); Kwandika indirimbo (songwriting); Gukoresha no gutunganya amajwi (sound engineering); Harmony no kumenya gutandukanya amajwi (ear training); Uburenganzira ku bihangano (copyright); Imicungire y’umuziki n’amategeko awugenga
Savage yavuze ati: “Watungurwa n’ibyo umuntu ashobora kwiga mu minsi ine. Biguha ishusho y’ibishoboka kandi bikagufasha kumenya impano wari utaramenya ko ufite.”
Iyi gahunda izasozwa n’ibitaramo by’amatsinda (live ensemble performances), aho abagaragaje ubuhanga bushimishije bashobora kuzahabwa amahirwe yo kubona buruse zo kwiga i Boston muri Berklee cyangwa kwiga amasomo yo kuri interineti. Bityo, iyi gahunda ntizaba ari iy’igihe gito gusa, ahubwo izaba inzira ibaganisha ku burezi burambye n’umwuga mpuzamahanga.
Savage yavuze ko uyu mushinga yawutekerejeho imyaka myinshi, ashingiye ku bunararibonye bwe. Nk’umuhanzi ukiri muto, yigeze kubona buruse yo kwiga muri Berklee, ibintu avuga ko byahinduye cyane imyumvire ye ku muziki.
Ati: “Byahinduye uko mbona umuziki. Nasanze impano yonyine idahagije. Imiterere myiza y’urwego, uburezi no guhura n’amahirwe ni byo bituma abahanzi bahatana ku rwego mpuzamahanga.”
Mu mashuri mpuzamahanga y’umuziki, amafaranga y’ishuri ashobora kugera hagati ya $40,000 na $60,000 ku mwaka, hatarimo ibindi bijyanye no kubaho. Ibyo bituma urubyiruko rwinshi rwo muri Nigeria no muri Afurika rutabasha kubona ayo mahirwe.
Tiwa Savage yavuze ko umushinga we uzishyura amafaranga yose y’amasomo ku bazatoranywa, mu rwego rwo gufasha impano kubona amahirwe angana.
Tiwa Savage ashimangira ko uruganda rw’umuziki atari abahanzi gusa, ahubwo rubarizwamo abantu benshi barimo: Abatunganya indirimbo, Abahanga mu majwi, Abanditsi b’indirimbo n'Abacunga uburenganzira n’ubucuruzi bw’umuziki.
Yagize ati: “Uruganda rw’umuziki ni uruhererekane rw’agaciro. Ushobora kuba umuhanzi ufite impano idasanzwe, ariko hatari abantu bahanga, bafata amajwi, barinda uburenganzira kandi bagacuruza ibihangano, nta ruganda rw’umuziki rwabaho. Niba dushaka ko umuziki wa Afurika uramba imyaka 5, 10 cyangwa 20 iri imbere, tugomba gushora imari mu rwego rwose.”
Afurika iri kuzamuka mu muziki
Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ni kamwe mu turere turi kwihuta mu kwinjiza amafaranga mu muziki ku Isi. Mu 2024, yinjije arenga miliyoni 110 z’amadolari, kandi indirimbo za Afrobeats kuri Spotify ziyongereyeho hejuru ya 500% mu myaka itanu ishize.
Nigeria ni imwe mu masoko manini yohereza umuziki hanze, kandi ifite umubare munini w’urubyiruko, aho impuzandengo y’imyaka iri hafi 18.
Savage avuga ko nubwo Afurika ifite izina ku rwego mpuzamahanga, hatabayeho uburezi n’inkunga ihamye, abahanzi bashobora gukomeza kumenyekana ariko ntibagire ubushobozi bwo kugenzura no kungukira ku bihangano byabo.
Ati: “Ubu Isi iratwitegereza. Ariko uburezi ni bwo buhindura kumenyekana mo imbaraga. Ni bwo buha abahanzi ubushobozi bwo kuba abayobozi, abashya mu guhanga no kugira uruhare rukomeye mu ruganda rw’umuziki ku Isi.”
Uretse aya mahugurwa azabera i Lagos, Tiwa Savage afite intego yo: Gutanga buruse ku banyeshuri ba Nigeria baziga muri Berklee i Boston no Gushinga ishuri rihoraho ry’umuziki muri Nigeria.
Yagize ati: “Icyo ni cyo cyerekezo kinini — kubaka ikintu kizandenga, kizaha amahirwe n’ubushobozi ibisekuru bizaza by’abahanzi ba Afurika.”
Ku bijyanye no gusaba kwitabira gahunda ya "Berklee in Nigeria; Tiwa Savage Intensive Music Program", byatangiye ku wa 24 Gashyantare 2026 bikaba bizasozwa ku wa 20 Werurwe 2026. Amahugurwa ni ubuntu ku bazatoranywa bose.
Tiwa Savage afite impamyabumenyi y'Ikirenga [PhD] mu muziki yahawe na Kaminuza ya Kent yo mu Bwongereza tariki 15 Nyakanga 2022 . Icyo gihe iyi Kaminuza yavuze ko itewe ishema no guha PhD umwamikazi w’injyana ya Afrobeat, Tiwa Savage.
Tiwa Savage ni umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria, wimukiye mu Bwongereza ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko kugira ngo abashe gukomeza amashuri ye yisumbuye.
Nyuma y’imyaka itanu ni bwo yatangiye urugendo rw’umuziki, afasha abandi bahanzi mu ndirimbo (Backup Vocals) barimo George Michael na Mary J. Blige. Azwi cyane mu ndirimbo ‘All Over’, ‘Get it now’ Ft Omarion, ‘Bad’ na Wizkid, ‘Girl ‘O’’ Ft Patoranking n’izindi.
Savage asanzwe afite PhD mu muziki, ndetse n'impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’ibarurishamire (Accounting) ndetse asanganywe indi yakuye muri College of Music i Boston muri Maschuttes.

Tiwa Savage mu rugendo rwo kongera ishoramari mu hazaza h’umuziki wa Afurika

Tiwa Savage aherutse guhabwa impamyabumenyi y'Ikirenga mu muziki



"Afrobeats yamaze gufata Isi yose, ariko kuba abantu batwitaho ntibihagije ngo uruganda rw’umuziki rurambe" - Tiwa Savage
