Uyu muhanzikazi wubatse izina rikomeye ku isi binyuze mu bihangano birimo 'Koroba', yavuze ko yahoze agendera ku bitekerezo by’uko urukundo rwonyine ruhagije, ariko ubu yumva ko ubushobozi bw’amafaranga ari kimwe mu bintu by’ingenzi yashingiraho mu guhitamo uwo bazabana.
Mu kiganiro cyimbitse yagiranye na Zeze Mills, Tiwa Savage w'imyaka 45 y'amavuko, yagize ati: “Nahoze nkunda abagabo ntitaye ku buryo bafite amafaranga, nkavuga ngo urukundo rurahagije. Ariko ubu ndumva nkeneye umuntu ufite amafaranga. Nibyo koko urukundo ni rwiza, ariko n’uwanshinyagurira avuga ko nshaka umuntu wifite, namwihanganira."
Yakomeje agira ati: “Nashatse abatagira byinshi mu myaka myinshi, none ndashaka kugerageza uburyohe bwo gukundana n’umuntu ufite ubushobozi.”
Tiwa Savage yashakanye na Tunji Balogun, uzwi nka Teebillz, wahoze ari umujyanama we, mu 2013. Ariko urugo rwabo rwaje gusenyuka mu 2018 nyuma y’uko kugerageza gukemura ibibazo byabo binaniranye. Bombi bafitanye umwana w’umuhungu witwa Jamil.
Tiwa Savage arashaka umugabo w'umuherwe bashingana urugo