Titi Brown yatangije umushinga “Rwanda in Mirror” ukubiyemo ibihangano

Imyidagaduro - 02/07/2026 8:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Titi Brown yatangije umushinga “Rwanda in Mirror” ukubiyemo ibihangano

Umubyinnyi ndetse n'umuhanzi Titi Brown, wamamaye cyane binyuze mu mbyino yagiye ahimbira indirimbo z'abahanzi batandukanye, yafashe icyemezo cyo kwagura urugendo rwe rw'ubuhanzi, atangiza umushinga mugari yise "Rwanda in Mirror" (U Rwanda nibonamo mu ndorerwamu), agamije gukoresha ubuhanzi mu kumenyekanisha isura y'u Rwanda imbere y'Abanyarwanda n'abanyamahanga.

Uyu mushinga yawutangiranye n'indirimbo ye ya mbere yise ‘Urare’, igaragaramo ibyamamare bitandukanye byo mu muziki, itangazamakuru ndetse n'abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga, byose bihuriye ku butumwa bumwe bwo kugaragaza ubwiza bw'u Rwanda.

Ni igikorwa cyanashimwe n'abayobozi, aho Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima, yifashishije urubuga rwa X (Twitter), yashimiye Titi Brown kuri iyi ntambwe nshya, anashimira ‘Kagaragara’ umaze iminsi ari mu rugendo rw'ibikorwa muri Afurika ari kumwe na Ashaton Hall.

Yagize ati: "Ibikorwa byanyu turabibona, kandi turabashima. N'ibindi byiza biri mu nzira, in-shaa-Allah."

Mu ndirimbo ‘Urare’, Titi Brown yakoranye n'abahanzi barimo Peace Jolis, Magna Romeo, Luna, Kenny Mirasano, Fox Makare n'abandi, ibintu avuga ko yabikoze agamije guhuza imbaraga z'abahanzi n'ibyamamare bitandukanye mu kwamamaza igihugu.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Titi Brown yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyavutse nyuma yo kubona uburyo imbyino yagiye ahimba yagiraga uruhare mu gutuma indirimbo zikundwa cyane.

Ati: "Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse mu kwibaza nti niba nshobora kurema imbyino abantu bakazikunda, bigatuma n'igihangano gikundwa, bikanazamura umuhanzi, ni ho navuze nti kuki nashobora kumenyekanisha igihugu cyanjye noneho binyuze mu ndirimbo."

Avuga ko icyo yifuzaga atari ugukora indirimbo isanzwe, ahubwo ko yashakaga igihangano gifite ubutumwa buzahoraho, bushishikariza abantu kureba u Rwanda nk'igihugu gifite amateka akomeye, amahoro n'ubwiza bikwiye gusurwa.

Yagize ati: "Indirimbo ubutumwa ifite ni ukumenyekanisha u Rwanda, guhamagarira abanyamahanga gusura u Rwanda, kimwe n'Abanyarwanda baba mu mahanga, mbabwira ko u Rwanda ari igihugu cy'amahoro. Ni ubutumwa bwo kongera kwibutsa Abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga ubwiza bw'igihugu cyacu."

Ikigaragara muri ‘Urare’ ni uko atahisemo gukorana n'abaririmbyi gusa, ahubwo yanahurijemo abantu bafite amazina akomeye mu ngeri zitandukanye.

Asobanura impamvu yabikoze, yagize ati: "Nabahurije hamwe kugira ngo tuvuge u Rwanda, cyane ko iyi ndirimbo ivuga u Rwanda. Ikindi ni ukugira ngo indirimbo igere kure."

Ni icyemezo agaragaza ko cyari kigamije kongera imbaraga z'ubukangurambaga, aho buri wese uyigaragaramo aba umuyoboro wo kugeza ubutumwa ku bamukurikira.

"Urare" ni intangiriro y'umushinga munini

N'ubwo iyi ari indirimbo ya mbere Titi Brown ashyize hanze muri uyu mushinga, avuga ko atari iherezo, ahubwo ari intangiriro y'urugendo rurerure. Ati: "Iyi ndirimbo ntiteze ko izatuma abantu babona u Rwanda binyuze muri yo. Kandi si yo ndirimbo ya mbere nkoze, nzakora n'izindi."

Asobanura ko "Rwanda in Mirror" atari umushinga uzagarukira mu muziki gusa, ahubwo uzagera no mu bikorwa bifatika byo kwegera abaturage.

Ati: "Iyi ndirimbo ikubiye mu mushinga witwa 'Rwanda in Mirror'. Ni umushinga munini utazaba ubarizwamo ibihangano gusa, ahubwo tuzasura amagororero yo hirya no hino mu gihugu tubabwira u Rwanda, nzazenguruka ibigo by'amashuri n'ahandi. Mu gisobanuro cya nyacyo ni 'U Rwanda nibonamo mu ndorerwamu'."

Titi Brown avuga ko ishusho y'u Rwanda ashaka kugaragaza ari igihugu cyubakiye ku mahoro, ubuyobozi bwiza n'iterambere ryagezweho nyuma y'urugendo rutoroshye.

Yagize ati "U Rwanda mvuga ni u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza, u Rwanda rwaturutse kure, rukava mu bihe bikomeye, rukaba ari u Rwanda abanyamahanga na bo baza kwigiraho uburyo bateza imbere ibihugu byabo. Urwo Rwanda ni rwo dukeneye ko abantu babibonamo, yaba Abanyarwanda ndetse n'abanyamahanga."

Akomeza avuga ko ari yo ntego nyamukuru yatumye ahitamo kwita umushinga we "Rwanda in Mirror", kuko yifuza ko umuntu wese awurebye cyangwa awukurikiye, yabonamo ishusho nyakuri y'igihugu. Ati: "Ni ho rero havuye umushinga wanjye 'Rwanda in Mirror', indirimbo 'Urare' akaba ari cyo gihangano cya mbere gisohotse muri uyu mushinga."

Mu gihe benshi bamuzi nk'umubyinnyi wagize uruhare mu kwamamaza indirimbo nyinshi z'abahanzi nyarwanda binyuze mu mbyino, Titi Brown ubu yatangiye indi paji nshya, aho ashaka gukoresha ubuhanzi bwe nk'ikiraro cyo kumenyekanisha u Rwanda no kurusigasira mu mitima y'Abanyarwanda n'abarukunda ku isi yose.

Titi Brown yatangije umushinga ‘Rwanda in Mirror’ ukubiyemo ibihangano binyuranye


Titi Brown yavuze ko muri uyu mushinga we harimo gusura amagororero, ibigo by’amashuri n’ibindi


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘URARE’ YA TITI BROWN


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...